Umutwe w’inyeshyamba MRCD wabwiye BBC ko umaze ukwezi urwana n’ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe

Umutwe w’inyeshyamba MRCD urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wabwiye BBC ko umaze ukwezi urwana n’ingabo z’ u Rwanda muri Nyungwe, ariko u Rwanda rukabihisha.

Mu minsi ishize igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko hari abateye uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe baturutse mu Burundi, bakagenda basahuye.

Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko ari abasahuzi, kandi ko ata muntu n’umwe bakomerekeje cyangwa ngo bice.

Ejo ku cyumweru niho MRCD wasohoye itangazo umenyesha ko ufite umutwe wa gisirikare wiswe FLN- Forces de Libération Nationale/Ingabo zo Kubohora Igihugu/National Liberation Forces.

Uwo mutwe rero wemeza ko ibiheretse kubera Nyarurguru na Nyamagabe n’intambara zakurikiyeho mw’ishyamba rya Nyungwe, ari abasirikare babo barimo barwana n’ab’u Rwanda.

BBC yashoboye kuvugana n’uwuvuga ko ari visi prerezida wa kabiri wa MRCD, Maj. Callixte N. Sankara, yemeza ayo makuru. Umva aho munsi ikiganiro:

1 COMMENT

Comments are closed.