Umuvugizi mushya w’ingabo z’u Rwanda yafunzwe inshuro 2 zose ashaka gutoroka igisirikare!

    Mu minsi ishize uwari umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita yagizwe umukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza NISS asimbuye Lt Gen Karenzi Karake nawe wahise ugirwa umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’ibya gisirikare.

    Umwanya w’ubuvugizi bw’ingabo wasaga nk’aho udafite nyirawo kugeza kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Mata 2016 ubwo inkuru zatangiye guhwihwiswa ko hashyizweho umuvugizi w’ingabo mushya ari we Lt Col René Ngendahimana.

    Lt Col René Ngendahimana ni muntu ki?

    Abazi Lt Col René Ngendahimana bavuga ko yakuriye i Remera mu mujyi wa Kigali ariko ababyeyi be bakaba bavuka mu cyahoze ari Kibungo.

    Avugwaho kuba umuntu witonze dore ko yize mu iseminari nyuma agakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’amategeko i Mburabuturo i Kigali akaba ari naho intambara ya 1994 yamusanze.

    Yinjiye mu gisirikare cya FPR mu 1994 abanza gukora mu nzego z’iperereza (DMI) nyuma akora muri Auditorat Militaire aho yahuriye n’ingorane zo kutumvikana n’uwayitegekaga Gen Andrew Rwigamba wamufunze inshuro nyinshi izizwi zikaba ari 2 ubwo bivugwa ko Lt Col René Ngendahimana yari yaratorotse igisirikare ashaka kujya gukomeza amashuri ye mu by’amategeko muri Kaminuza i Butare.

    Lt Col René Ngendahimana mu bihe bya mbere yabaye mu gisirikare atagikunze na gato ku buryo hari abahamya ko kuba umusirikare kuri we byari nk’impanuka ndetse n’ibibi yabonaga bikorwa n’igisirikare ngo bishoboraga kuba byari mu byamuteraga kukivamo.

    Nyuma yaje kugira amahirwe yo kugira abamurwanaho bamufasha kwegera imbere mu ntera za gisirikare. Abavugwa bagiye bamusunika hari nka Brig Gen Nzabamwita, Lt Gen Ceasar Kayizari, cyane cyane na Gen James Kabarebe, Ministre w’ingabo. Ibyo byamufashije kwiga araminuza byaba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no mu Buhorandi.

    Lt Col René Ngendahimana ni umwe mu basirikare bake cyane bavuka mu Rwanda bageze kuri iyi ntera mu gisirikare ukuyemo abahoze mu ngabo za kera (Ex-FAR).

    Nabibutsa kandi ko Lt Col René Ngendahimana n’ubundi yari asanzwe ari umuvugize w’ingabo wungirije ndetse mu myaka yashize akaba yarigeze kuba umuvugizi w’ingabo w’agateganyo

    Ben Barugahare