Umuvugizi wa FDLR, La Forge Fils Bazeye yatawe muri yombi!

La Forge Fils Bazeye, umuvugizi wa FDLR

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018 aravuga ko umuvugizi wa FDLR, Bwana La Forge Fils Bazeye yatawe muri yombi.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo uwe muvugizi wa FDLR yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Congo ku mupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda.

Amakuru twashoboye kubena avga ko yafashwe avuye mu rugendo avuye mu gihugu cya Tanzania aciye muri Uganda.

Ubu afungiye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’amajyaruguru. Ahitwa ku Munzenze hari icyicaro cy’inzego z’iperereza za gisirikare muri Congo zizwi nka T2.

Amakuru The Rwandan yabonye avuga ko yagambaniwe n’umusirikare ufite ipeti rya Colonel witwa Innocent Gahizi wahoze muri CNDP ya Gen Laurent Nkunda ubu akaba ari mu ngabo za Congo FARDC.

Nyuma y’ifatwa rye we n’abandi bari kumwe ngo birukanywe shishi itabona bavanwa i Bunagana bajyanwa i Goma batinya ko FDLR yagerageza kumubohoza.

1 COMMENT

  1. Ariko azize ivuzivuzi.Reka bazajye bivamo nk’inompfu. Ese babona ko bazajya birara bakavogera mu karere uko bashaka? Ubanza baribagiwe inyenzi koko.

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.