Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru ava i Libreville muri Gabon aravuga ko igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyari cyatangiye cyaburiyemo.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Leta muri Gabon, Guy-Bertrand Mapangou, abashatse guhirika ubutegetsi batawe muri yombin’ingabo zishinzwe umutekano muri Gabon. Yemeze ko Leta ya Gabon imite umutekano mu biganza byayo nta kibazo gikomeye ngo mu masaha make ibintu birasubira mu buryo.
Yatangaje kandi ko abavugaga ko bahiritse ubutegetsi ari abaco k’abasirikare 5, abagera kuri 4 ngo batawe muri yombi naho uwari ubayoboye ndetse ari nawe wasomye itangazo bivugwa ko yitwa lieutenant Kelly Ondo Obiang aracyashakishwa.
Amashanyarazi na Interineti yari byacitse mu bice bimwe baa Libreville byongeye gukora ngo n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Libreville kirakora nta kibazo.
Guy-Bertrand Mapangou, unashinzwe Ministeri y’itangazamakuru yahakanye ko haba hari indi mitwe y’ingabo yiyunze n’abashakaga guhirika ubutegetsi, avuga ko ari agaco k’abantu bari mu bimeze nk’imikino.
#Gabon des affrontements très intenses au niveau de la RTG #GabonCoupDÉtat pic.twitter.com/32sapt6wZZ
— Igor (@IgorNtumba) January 7, 2019
https://twitter.com/AndyEngouang/status/1082197434791530499