Umuvunyi ko agiye gukurikirana abayobozi bafite inshoreke aho ntihari abo azatinya?

Bimaze kugaragara ko abagabo bakuze bafite amafaranga, baba ari abayobozi, abasirikare bakuru cyangwa abacuruzi bakomeye bakunze kwibasira utwana tw’utwangavu tugipfundura amabere. Ndetse byabaye ingeso kuri bamwe ku buryo usanga batagishaka kureba abakuze ahubwo ubona bahangayikishijwe n’utwo twana tw’udukobwa akenshi tuba ari imfubyi cyangwa tuva mu miryango ikennye.

Ubwo bukene nibwo abo ba rusahurira mu nduru bitwaza mu gushuka abo bana b’abakobwa, rimwe na rimwe abo bana iyo bihagazeho bashyirwaho igitugu bigatuma bemera gukorerwa ibya mfura mbi. Ibyo ntabwo biri mu bana bato gusa ndumva mumaze iminsi mwumva ikitwa ruswa y’igitsina aho abari n’abategarugori biba ngombwa ko baryamana na ba shebuja kugira ngo babone akazi uretse ko hari n’abadamu badashobora gutanga akazi abo basore bashaka akazi batagize icyo babamarira. Uretse ibyo hagati y’abayobozi ubwabo inkuru yabaye kimomo, ndetse bimaze kuba umuco ku bayobozi benshi gusenya ingo z’abandi cyangwa kubyara abana bakabihakana.

Natanga urugero rwa General James Kabarebe, Ministre w’Ingabo. Amaze iminsi afitanye ubucuti n’umukobwa witwa Nadine, uwo mwana w’umukobwa yatahukanye n’umuryango we bavuye aho bari barahungiye kimwe nk’abandi banyarwanda mu gihugu cy’u Burundi. Yari umwana w’umunyeshuri wigaga mu mashuri yisumbuye ndetse akunze kubyina mu birori aho yabyinaga imbyino za kinyarwanda mu matorero. Ubu abyina mi itorero ry’igihugu. Ari naho General Kabarebe yamurabutswe atangira kumushukashuka bituma amashuri amunanira agahindagura ibigo by’amashuri. Ngaho kuri APACE ngaho kuri APACOPE n’ahandi. Ariko byageze aho areka ishuri neza neza kubera amadorali menshi General Kabarebe yamuhaga.

397643_156343024470805_100002853261715_192810_1590287552_n dans
Kabarebe ati nimureke abana bato bansange

Ntabwo byarangiriye aho, kuko nyina wa Nadine amaze kumenya ko General Kabarebe acuditse n’umukobwa we, yabwiye General Kabarebe ko agiye kubitangaza hose abantu bakabimenya. General Kabarebe yamusabye kutabivuga ndetse amwizeza kumuha ibyo ashaka byose. Ubundi iwabo wa Nadine rwakingaga babiri umuryango wa Nadine wari ukennye cyane General Kabarebe yabubakiye igipangu ku Cyivugiza ndetse agurira Nadine ivatiri ya Benz mu minsi ishize yatwarwaga na musaza we witwa Edmond.

S’ibyo gusa kuko General Kabarebe yamuhaga amafaranga menshi ku buryo ubuzima bwa Nadine n’umuryango we bwari bwarahindutse.

Igitangaje n’uko ubu Nadine amaze gukura none General Kabarebe ntakimwikoza, ngo aba yishakira abangavu bagipfundura amabere.

Ntabwo byahagarariye aho kuko Nadine yarangiraga Kabarebe abandi bana bato b’inshuti ze. Ndetse Kabarebe yaje kubyarana n’uwitwa Jojo w’inshuti ya Nadine.

Iyi dosiye ko Cyanzayire ari umuvunyi yatinyuka kuyivangamo ntahasige agatwe? Uretse amadosiye ya ba nyakubahwa nka ba Ministre Musoni n’ibindi bikomerezwa aho azatinyuka iza ba nyakubahwakazi bagenzi be bafite abasore bita abapfubuzi?

Ndacyayisenga Jacques

Cyivugiza

2 COMMENTS

  1. Igitekerezo ni cyiza ariko kugishyira mu ngiro ni hatari Kabisa…kuko usanga amategeko agiraho abaciye hasi,,,ibihangange byigaramiye kandi aribyo byakoze amahano ka wa mugani…Inyoni igurukana umutany bati iricwe kandi atariyo yamaze ikigega..
    GUSA AHUBWO NASHYIGIKIRA KO UMWANA WESE AGOMBA KUGIRA SE UZWI ..AHA HAKENEWE RERO IBITARO BYAKWITA KURI ICYO KIBAZO…KUKO ABAKOBWA N’BAGORE BAKUNZE KURYAMANA N’ABARENZE UMWE NUKO MURI BO AKAREBA UKANYAKANYA AKAVIUGA KO ARI WE WAMUTEYE INDA…
    mPERUTSE KUBONA AHO UMUGORE YABYAYE IMPANGA BASANGA UMWE NI UW’UMUGABO WE UNDI SI UWE…ahandi ho ngo hari uwo bapimye abarenga 5 basanga nta se w’uumwana urimo…Gusa ni byiza ko umwana wese agira se aha ni ho kandi ba se bakabitaho…

  2. ubu ni ubusutwa !!!!!!!!!!!Kabarebe ni umuntu w’ umugabo kabisa kuko abo bana bato baramusanga akabakuza we!!!akabafasha kwikenura,akabatangiza ubuzima….turakwishimiye muzehe wacu .

Comments are closed.