Umuvunyi yatangiye kugenda runono abayobozi bafite inshoreke

Ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa rw’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2011-2012, Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie yavuze ko mu bikorwa bagiye gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kugenzura abayobozi, harimo kuvugurura itegeko rigenga imyitwarire yabo, no kugenzura abayobozi bafite inshoreke, utaretse no gukomeza guhangana n’abayobozi bihakana abana babyaye mu gasozi.

Ibi Umuvunyi abitangaje nyuma y’aho umwaka ushize hagaragaye ko hari abayobozi bo mu nzego nkuru za Leta bata ingo zabo bakajya kwibanira n’inshoreke, abandi nabo bakihakana abana babyaye mu gasozi.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga umwaka wa 2011, Urwego rw’Umuvunyi, rwakiriye kandi rukurikirana amadosiye atatu agaragaramo abayobozi bihakana abana babyaye hanze y’imiryango yabo.

Ibirego bimwe byagezwaga ku Muvunyi bitanzwe n’abagore bavuga ko babyaranye na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta, ibindi bigatangwa n’abana ubwabo basaba ko bamwe muri abo bayobozi babemera nk’ababyeyi babo.

Nyuma y’uko uru rwego rukurikiranye ibyo bibazo, abayobozi bamwe bemeye abana babo ndetse bemera ko bagiye gufata inshingano za kibyeyi zo kubarera. Abandi bayobozi bakomeje guhakana abana, ahubwo bifuza ko hakorwa ibizamini byemeza koko ko abana ari ababo.

Urwego rw’Umuvunyi kandi rwakiriye dosiye y’uwashakanye n’umuyobozi yaregaga, agaragaza ko uwo bashakanye atacyuzuza inshingano ze neza mu rugo kuko yataye urugo agashaka undi mugore. Yasabaga ko Umuvunyi yabahuza akamwereka umutungo we wose, kuko bari mu nkiko basaba ubutane. Ibi Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwarabahuje bigakorwa.

Mu rwego rwo kugenzura iyi myitwarire y’abayobozi ariko Umuvunyi atangaza ko bahura n’ingorane, harimo izo kubona amakuru, kuko ngo n’abonetse n’ubwo yaba adashidikanywaho ku kuri kw’ibyabaye aba adahagije yonyine kugirango hafatwe ibyemezo, akaba ariyo mpamvu uru rwego rusaba ko itegeko rigenga imyitwarire y’abayobozi ryahinduka, ingingo ziri muri ryo zidasobanutse zikajyana n’igihe tugezemo.

Olivier Muhirwa

igihe.com

1 COMMENT

Comments are closed.