UMUYOBOZI MWIZA NUHORA AHANGAYIKISHIJWE N’INYUNGU Z’ABATURAGE ASHINZWE!!!!

    ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 018/PS IMB/014

    Dushingiye ku makuru agera ku ishyaka P.S Imberakuri yerekeranye n’ubuzima bwa NSHIMYUMUREMYI Eric umuyobozi w’ishyaka P.S Imberakuri mu karere ka Kicukiro ufungiye muri gereza ya Nyarugenge(1930), no ku mibereho muri rusange y’imfungwa ishyaka P.S Imberakuri ritangarije abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira:

    Nyuma yaho ishyaka ry’Imberakuri ritangiye impuruza itabariza bwana NSHIMYUMUREMYI Eric warashwe kuwa 15 Nzeri 2011 akaraswa na polisi y’igihugu akangirwa kuvuzwa kugeza magingo aya.Ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge ku wa 01/10/2014 ku masaha y’umugoroba bwavuye ku izima maze bufata umwe mu baganga b’urwego rw’amagereza(RCS) maze afata NSHIMYUMUREMYI Eric abanza kumuvurira ku ivuriro riri imbere muri gereza, ariko kuko yararembye cyane bihutira kumujyana ku bitaro bikuru bya CHUK, bakimugezayo yarapimwe ndetse anyuzwa no muri radiographie, maze muganga agaragaza ko afite ikibazo gikomeye ko bikwiye ko abagwa. Muganga yasabye ko NSHIMYUMUREMYI Eric yagarurwa vuba akabonana n’undi muganga w’umuhanga kugira ngo afate umwanzuro w’igihe yazabagirwa akurikije uko nawe azaba amaze kubona ubuzima bwe bumeze,nyamara kuva icyo gihe kugeza ubu ntiyongeye gusubizwayo ku bw’impamvu adasobanurirwa. Ahubwo icyakomeje gukorwa ni ukumutesha umutwe mu buryo bwose aho arara, bikozwe na bamwe muri za maneko ziba zoherejwe na Leta muri gereza harimo uwitwa Mugisha Innocent n’uwitwa Jackson. Izi maneko zikoresha uko zishoboye kose zikamushakaho impamvu zayibura zigafungura radio cyane kugira ngo urwo rusaku rumutere ihahamuka (traumatisme). Ibyo byose yagerageje kubisobanurira ubuyobozi bwa gereza kugeza no ku mukuru w’urwego rw’amagereza bwana Gen Maj Paul RWARAKABIJE, ariko ntibwagira icyo bubikoraho kuko umukino ukinwa baba bawuziranyeho.

    Si ibyo gusa kuko bigaragara ko leta y’u Rwanda ifite umugambi wo kumarira abafungwa ku icumu bakoresheje uburyo bwose bushoboka. Ubu noneho batangiye gukoresha uburyo bwo kubinyuza mu ngirwa mafunguro nkuko babigenzaga mu myaka yashize bashyira amacupa aseye mu gikoma abafungwa banywa. Muri iyi minsi niyo gahunda ubuyobozi bw’amagereza bwongeye gufata kuko icyitwa ko ari igikoma buri guha abafungwa kigizwe n’umucanga n’amacupa aseye bivanze n’umugurukira w’amasaka bavanga ngo ni ifu y’igikoma! Nyuma y’uko abafungwa baba bahawe intica ntikize y’udushyimbo n’ibigori birimo amabuye mu gihe cy’amasaha 24 nta kundi babigenza bahitamo kukinywa aho kwicwa n’inzara n’aho abafite ubushobozi bakacyihorera bagahaha ibyo barya muri cantine ya gereza.

    Ibyo kandi bikorwa ubuyobozi bwa gereza bubizi kuko abafungwa babigaragaje mu nama zinyuranye (inama yo kuwa 04/10 yabaye iyobowe n’Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge, iyo ku wa 08/10 yari iyobowe na Mary Gahonzire aherekejwe n’umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge) ubuyobozi bw’amagereza bwagiye bukoresha muri gereza ariko bakababwira ko bagiye kugikemura ariko bigakomeza.

    Uwo ni wa mugambi wo kwica abafungwa buhoro buhoro kandi uwo mugambi uri kugerwaho kuko abafungwa batangiye kurwara indwara zinyuranye zirimo igifu, ulcère, gastroduodénal n’izindi zitewe n’iyo mirire mibi. Ibyo bibazo byose byiyongeraho no kutavuzwa muri iyi minsi kubera leta itabashije kwishyurira imfungwa mutuelle de santé maze abafungwa si ugupfa kakahava. Ibyo byose rero bigaragara ko ari gahunda yapanzwe neza kuko hari za maneko ziri muri za gereza zo zijyanwa kuvuzwa ubuyobozi bw’amagereza bukavuga ko bo bavuzwa n’imiryango yabo, nyamara abandi basaba ko imiryango yabo ibitaho bukabyanga. Iyi gahunda si umwihariko wo muri gereza ya Nyarugenge cyangwa iya Gasabo ahubwo ni gahunda iri mu magereza yose y’u Rwanda.

    Ishyaka ry’Imberakuri riributsa leta ya Kigali ko ariyo ishinzwe ubuzima bw’imfungwa (responsable), bityo ikaba ariyo izabazwa imfu n’itotezwa ry’abo bafungwa. Ishyaka PS Imberakuri kandi rirasaba leta ya Kigali kwita ku buzima bw’imfungwa muri rusange cyane cyane igakemura ikibazo cy’uburwayi bwa NSHIMYUMUREMYI Eric cyane ko ariyo yakimuteye, akavuzwa agakira. Ishyaka ry’Imberakuri rirashishikariza imiryango yita ku burenganzira bwa muntu gushyiraho umwete mu kotsa igitutu leta ya Kigali ikita ku burenganzira bwa muntu cyane uburenganzira bw’imfungwa, kandi ikareka guhutaza imiryango ifite abantu bafunzwe , iyibuza kwita ku bantu babo.

    UMUYOBOZI MWIZA NUHORA AHANGAYIKISHIJWE N’INYUNGU Z’ABATURAGE ASHINZWE!!!!

    Alexis BAKUNZIBAKE

    Umuyobozi wungirije P S Imberakuri.