Umuyobozi wa Green Party Frank Habineza ngo aratahuka mu Rwanda kumugoroba wo kuri uyu wa kane taliki 6 Nzeri 2012

Nk’uko bimaze iminsi bivugwa kuri internet ndetse bikaba byashimangiwe na nyir’ubwite kuri radiyo y’Abongereza BBC yumvikanye mu rurimi rw’ikinyarwanda taliki 5 Nzeri 2012 mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba, Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka Green Party ngo aratahuka kuri uyu mugoroba aho yiyemereye ko ari bwo agera ku kibuga cy’indege I Kanombe. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC yasobanuye ko ngo atari yarahunze ahubwo ngo yari afite akazi kenshi muri Sweden aho amaze iminsi myinshi ndetse ikabakaba imyaka ibiri bivugwa ko yahunze ariko we yabihakanye.

Frank Habineza wagiye muri Sweden nyuma y’iminsi mike Visi-Perezida wa Green Party aciwe umutwe byakomeje kuvugwa ko yaba yarahunze kubera kugira ubwoba bw’uko na we yakwicwa dore ko yahoraga avugira ku maradiyo ko abantu atazi bahora bamutera ubwoba, n’ubwo we yahakanye ko atigeze ahunga ariko amakuru yizewe avuga ko nyuma y’uko agiriye muri Sweden ahunze urupfu yatinyaga ko abambari ba FPR bamwivugana, ubu ngo yaba atahutse amaze kumvikana na leta ya Kagame kuzayikorera na we akinjira muri wa mutaka amashyaka nka PSD, PL, PDI, PPC…. yugamyemo. ibi ngo bizakorwa yemererwa kwandikwa nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ariko akagendera ku mabwiriza azahabwa n’iryo shyaka ndetse ngo akazanahabwa amahirwe yo kwinjira mu matora (ikinamico) y’abadepite ateganyijwe umwaka utaha.

Andi makuru nanone yemeza ko Frank Habineza yaba yaragiriwe inama n’ishyaka Green Party ryo muri Sweden gucisha make akareka guhangana n’ubutegetsi bwa Kagame ndetse akanitandukanya n’andi mashyaka atavuga rumwe na FPR bityo ngo akabona inkunga y’iryo shyaka ryo mu Burayi. Ayo mahirwe rero yombi ari uguhabwa inkunga ari no kwemererwa gukina politiki yo mu kwaha ubanza Frank yarananiwe kuyitesha maze yemera gusinyura n’abo bigeze gufatanya kwamagana imikorere mibi y’ishyaka riri ku butegetsi rya Paul Kagame none akaba atahutse ngo ashyire mu bikorwa ibyo yumvikanyeho n’impande zombi. Ikindi ngo ni uko Habineza ngo yaba aje guhagararira ishyaka rya Green Party muri Afurika.

RWANDA IN LIBERATION PROCESS