Umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi yatawe muri yombi

Gatera Stanley, umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi, ari mu maboko ya polisi kuva kuri uyu wa gatatu tariki 01/08/2012 azira inkuru y’igitekerezo yasohotse mu kinyamakuru ayobora. Gatera ashinjwa ko iyo nkuru igaragaramo ivangura.

Tariki 28/07/2012, ikinyamakuru Umusingi cyasohoye inkuru yari nk’igitekerezo kivuga ngo “impamvu abagabo bahura n’ibibazo bakurikiye ubwiza bw’abakobwa bitwaga Abatutsi”. yandikwa kuri page yitwa Mbigenze nte, ikunda kuvuga ku bijyanye n’urukundo.

Iyi nkuru ntiyashimishije umuryango wa “Pro-femmes Twese Hamwe” kuko yandikiye ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) basaba ko bakurikirana umuntu wanditse iyo nkuru.

Tatiki 31 Nyakanga ubwo Gatera yitabaga inzego zishinzwe iperereza yahagaristwe amasaha ane ariko ararekurwa arataha gusa kuri uyu gatatu mu masaha ya saa tanu nibwo byemejwe ko afungwa akajyanwa kuri sitasiyo ya polisi Kicukiro.

Gatera Stanley avuga ko akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside nkuko; Pro-femmes yabimuregaga, ariko we akavuga ko icyakozwe atari inkuru ahubwo ari igitekerezo.

Umuvugizi wa police y’igihugu, Supt. Theos Badege, yatangarije Kigali today ko Gatera Stanley akurikiranyweho ivangura ryagaragaye mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Umusingi ayobora.

Sylidio Sebuharara

Source: Kigali today

10 COMMENTS

  1. Imana niyo yaremye aba tutsi irema aba hutu yewe irema nabatwa ndetse muri african dufite amoko menshi ndetse harinibihugu bigira amoko arenga ijana ayo magambo rwose afite ubusobanuro bwumvikana kandi afite aho akomoka nkumuco nyarwanda nuko twisanze ntakundi byagenda inshingano yigihugu cyurwanda ati ntitugomba kwibagirwa genoside yakorewe abatutsi, UN ati ntitugomba kwibagirwa genoside yakorewe abanyarwanda ndagirango mbabwireko ibyo UN ivuga irabizi kuko kumpande zore yarabyitegeje ntago arabahutu bose bakoze ibara nigice kimwe, kandi nabahutu bishwe ntago bishwe nabatutsi bose nigice kimwe,impamvu mureke dushakishe icyo dupfa,kandi nuriya munyamakuru yararenganye.

  2. Uwo munyamakuru ya rarenganye. kandi ririya tegegeko ryingengabitekerezo ya genoside burimuntu wese aribona nki ntwaro igamije kurwanya uwapinze amakosa akorwa na leta, rwose abanyarwanda tuzi amateka yigihugu cyacu iyo uyauze neza byitwa ingengasi, ese buriya umuntu wataburuje imva yambonyumutwa yaba afite ingenga bitekerezo?nkeneye igisubizo kubasomyi.

  3. Uyu munyamakuru ntabwo yarenganye umwanditsi w’iyi nkuru aduhaye icyo umutwe uvuga gusa ariko ntabwo atubwiye ibikubiye mu nkuru. aho avuga ko abatutsikazi badafata abagabo babo neza ngo icyo bazi n’ukumanika amaguru bakarongorwa ariko ntibite kubagabo babo bakabasiga mu buriri ntibasase ngo nabanyamwanda” nibyo se?

    • Nta mugore w’iki gihe ukimenya inshingano ze mu rugo! Kubarongora se nibyo byubaka urugo? Ntibacyonsa ngo amabere yabo atazagwa kandi nsigaye mbona bameze nkabacuruzi b’amasogisi ya occasion mu gatuza. Ninde uyobewe ko indaya arizo zizi gufata abagabo neza? Ni abanyamwuga rwose kandi ndabashima! Umunyamakuru bamurekure yitahire

  4. hari ibintu bitunvikana mu uru rwanda rwacu ngaho ni mubwire iyo aza kuvuga kubakobwa babahutu ese byari gutera ikibazo ? none se ko mu rwanda ntabwoko bukibaho kuki iyo hagize uvuga kubatutsi aba aciye iteka ?
    nagirango nibarize FPR mu rusange :
    iyo muvuga ko ntamoko abaho murwanda mwasobanurira gute umwana ukivuka ko habayeho
    jenocide yakorewe abatutsi ? bashwe se batabahu ?
    – muburundi ko bemera ko habaho ayo moko yose nigute muzabibwira umwana wavutse nyuma ya 1994 aavuye muburundi agasanga hariyo ayo moko kandi amateka yaho asa n’u rwanda ?
    – tuje muri konga azasangayo ayo moko yose n’ubwo muri kurimbura ubwoko bwabahutu muri kiriya gihugu (aliko mugeregeza ntabwo muzabamara Imana ntibibakundira) hanyuma akumva ko inkomoko y’abanyamurenge ni mu rwanda mwarangiza ngo abatutsi ou abahutu ntibaba mu rwanda ? mudusobanurire ? hanyuma se mwatubwira aho muhera mugira aba abakuru b’ingabo abatutsi gusa ugasanga ntumuhutu abamo mukurikiza iki ? si amoko se ? ese uvuze ko nyina wundi yaphuye niwe uba amwishe ? none kuki bavuga ikibaye cga icyabaye kubatutsi mugashaka amacumu yo kwica ? njye nsanga mukwiye kureba ko urwanda ari urwabanyarwanda bose ntimushake guhindura mateka uko mubyumva cyane ibibafitiye inyungu kuko ari izakanya gatoya ? ndabizi ko murahita mushakisha uko munshinja ingenga bitekerezo aliko nziko niba mushaka kumbona muze kunshakira hano muri uganda cyangwa muzampe ubutumire nze nsubize ibyo mvuga aha ? ntabwo muzica cg ngo mutere ubwoba abantu bose.

  5. Kagame yatekinitse gukuraho amoko mu Rwanda atazi ko arimo kuyongerera umurego.
    Burya ngo byose byicwa no kutabimenya. Iyo aza kumenya ko amoko atariwe wayazanye ntiyari kwishora mu gikorwa cy’ubuswa nk’icyo.

  6. Ibibazo wowe Maniriho ubajije biratunguranye kuburyo kubisubiza byatuma n’intyoza cyangwa intiti yinyuraguramo. Jye ndi umunyarwanda ariko simvugira abo numvise uhangara ngo bazaguhamagare usobanure uko ubona ikibazo cy’amoko niba kandi hari iterabwoba bakoresha nanjye ndi kumwe na we.
    Ubwoko bubaho rwose ni ihame ureke abagenekereza bananirwa kugaragaza ibirango bidafatika bakemeza ko butabaho.

    Ariko n’abashaka kubwirengagiza ngo bareme ubwoko mbumbe butarobanuye abo bahutu-batwa-batutsi nabyo byagira umumaro. Kuba ubwoko bwarasibwe mu mpapuro z’ibimuranga ni intambwe yatewe muri icyo cyerekezo cyo kurema icyiyumviro kibumbiye hamwe abanyarwanda ariko kimwe no mu mahanga adukikije kandi duhuje ibibazo icyo cyiyumviro cyo kurema ubwoko mbumbe butarobanuye nabo ntibaribwakigereho.
    Icyorezo cyo kwironda kizajya gikongeza ubwarare mu baturanyi ariko ndizera ko n’ibisubizo byiza bitazabura ‘kurahurwa’ aho bizaba byigaragaje hose.
    Maze iminsi mbona ibibazo wakomojeho byandikwa ku mbuga nyamara kubihakana cg ingamba zo kubikosora zo ntaho mbona bitangazwa. Ahubwo izo mbuga nizo bashaka gufungisha nk’aho ibibazo ‘bitungwa ikaramu’ bizavanwaho n’uko tubuze aho tubisoma ra!
    Jye nibwira ko ahubwo uwabajije ikibazo wese akwiye gusobanurirwa, n’ibibazo byose bikavugwa imvo n’imvano ariko tugahora tugana aho ibikosamye byose bizasubizwa mu buryo niba ako kanya bidashobokeyeho.
    Mu gihe tutari twabasha kwibagirwa ibyo dupfa n’ibyo dupfana hakwiye ubwubahane n’ubworoherane ariko cyane cyane ubutabera kuko ntawe utaka atababaye, na kare kose iyo abatware b’umwami cyangwa se n’abarwanashyaka babasubiriye baba baremeye kurata indwara, magingo aya nitwe twari kuba tuyivura abandi twe tutakivangura amoko iwacu.
    Nonese ko ntawe ukivangura abagesera n’ababanda cyangwa abasinga? ntabwo biyizi se? N’ubwinyabutatu rero byashoboka. Impamvu nta yindi itari ukuba ubwo bwoko butarakoreshejwe nabi mu kuryamirana mu gihe gihagije naho abaduteranya bo nitwe tubiha kuko no kudutandukanya ahubwo ni ihurizo batapfa kwifasha ari nacyo cyuho tunyuramo tubiyambaza mu mafuti yacu.
    Tugire amahoro.

  7. ariko se kuki batibaza impamvu ino nkuru yosohotse mu kinyamakuru UMUSINGI kiyobowe n’uno mugano STANLEY nawe kandi w’umututsi?.

    baramurega ingenga bitekerezo ya GENOCIDE? numva ngo GENOCIDE yakorewe abatutsi, none se arashaka kwitsemba ko nawe ari we? narinziko INGENGABITEKEREZO izakora ku BAHUTU gusa nasanze naribeshye, upfa kuvuga ibiriho gusa… kakakubaho

    IBYA FPR nta formula bigira.

Comments are closed.