Umuyobozi wungirije wa Rayon Sports, Denis Gacinya yatawe muri yombi.

Umuyobozi wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Gacinya Denis kuri ubu ari mu maboko ya Police nyuma y’uko ubushinjacyaha bumusabiye gukurikiranwa.

Umuvugizi wa Police y’igihugu ACP Theos Badege yahamirije RuhagoYacu dukesha iyi kuru ko Gacinya Denis koko yatawe muri yombi gusa ko byinshi ku byo akurikiranyweho byabazwa ubushinjacyaha.

Yagize ati: “Ni byo Gacinya Denis ari mu maboko ya Polisi ku busabe bwa parike. Hari ibyo akurikiranyweho iperereza riracyakomeza”.

Gacinya yafashwe nyuma yaho abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta basabye abayobozi b’akarere ka Rusizi n’Ubushinjacyaha kumukrikirana nyuma yo guhabwa amasoko ya Leta akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze.

Aha, Gacinya uhagarariye kompani yitwa MICON, harimo nk’aho akarere karamwishyuye miliyoni 495 nyamara igenagaciro ry’imirimo yari yakoze ryaragarageje ko ikwiye miliyoni 253Frw.

Aha kandi mu masezerano y’akarere ka Gatsibo, Gacinya na Kompanyu ye bavugwaho kwishyurwa amafaranga y’umurengera kuko hari aho ipoto imwe yayishyurwaga miliyoni 2,6 Frw, naho cash power imwe akayishyurwa miliyoni 3,8 Frw.

Ibi byose ngo ni byo bishobora gutuma Gacinya Denis kuri ubu ari mu maboko ya Police aho ategerejwe kuzashyikirizwa Parike ndetse n’Ubutabera.

Gacinya Denis akaba abaye umuntu wa gatatu muri Rayon Sports ufunzwe muri uyu mwaka, nyuma y’uwari umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste ndetse n’umutoza w’iyi kipe Karekezi Olivier