Umuzabibu wa Rwigara : igice cya kabiri

Nyakwigendera Assinapol Rwigara

By Jean-Jacques Bigwabishinze

Naraye ndose inzozi mbi, ndamuka mbunza imitima, maze mfata umwanzuro wo kurotorera izi nzozi abantu bose banga akarengane iyo kava kakagera. Impamvu ibinteye ni ukubasaba ngo mupfukame musenge Imana ishobora byose, izi nzozi sinzigere nzikabya.

Naraye ndose ndi mu mujyi wa Kigali rwagati, ariko imbere y’aho nari mpagaze mpabona inyamaswa zari zihagaze mu mukenke, mu nsi y’igiti cy’umunyinya cyari gifite ingààra nini. Inyamaswa z’ishyamba zari zivanzemo n’izo mu rugo: injangwe, imbwa, ihene, inka, ingurube, ndetse yewe n’indogobe. Ibyo bintu biranyobera; sinumvaga ukuntu inyamaswa zo mu rugo zihagarara iruhande rw’izo mu gasozi ntizihasige ubuzima. Udukoko twose twaradagadwaga, intare na yo yari iduhagaze imbere, yazuye umugara kandi iturebana uburakari nk’ishaka kutwiyunyuguza no kutumira bunguri. Bidatinze ariko mbona bya bikoko bihindutse abantu; ni ko kwibwira nti wenda wasanga ndimo kurota ! Muri abo bantu ariko nta n’umwe namenyemo, kandi numvaga mfite amatsiko yo kumenya abo ari bo. Ku bw’amahirwe mbona agahungu k’imbavu ndende kagendanaga amafiyeri, maze ndakarembuza, kaza kansanga kavugiriza. Ngacira amarenga ngo kareke gusakuza kuko ntifuzaga ko abo bantu nabonaga basa n’abari mu nama baza kuturabukwa. Wa musore angeze iruhande muhereza ikiganza, mbanza kumwibwira, nti « Yezu akuzwe, muvandimwe ! Nitwa Bigwabishinze, ese wowe uri nde ? ». Ati « nitwa Kayidende, agasore karasana kidandagiza ku rugamba nk’agasize inkumi mu ruhimbi ». 

Nti « nshimye ko umbwiye izina ryawe, ese wandusha kumenya amazina y’aba bantu mbona aha ? ».

Ati « uriya ubasumba ni Kagame, ni we ukuriye iki gihugu, icyo ashaka kiba itegeko, amategeko y’igihugu we ntabwo amureba ».

Nti « ese uriya mugabo ufite agafuni mu kuboko kw’iburyo n’ibipfunyika by’amarozi mu kuboko kw’ibumoso, we ni nde ? ».

Ati « ni Munyuza, ni we murozi w’ingoma, ibikorwa byose by’ubugome bwo guhekura u Rwanda ni we ubiri ku isonga ».

Nti « ese uriya begeranye mbona urusha abandi igarade, we ni nde ? ».

Ati « uriya ni igikurankota, yitwa Ibingira, aho aciye biracika. Yikundira amaraso, iyo yoherejwe kwica no kurimbura abantu, agenda yishimye, aririmba nk’ugiye mu birori ».

Nti « ese uriya w’umuyumbu mbona wareze agatuza atera isaruti ? ».

Ati « uyu mugabo w’igikara wicaye ku mapingu no ku kirundo cy’ibiboko bamwita Gasana, akazina ke k’akabyiniriro bamwita Rurayi. Ni we ukuriye Polisi, inshingano ye nyamukuru ni ugutitiza umuturage; uwo ubutegetsi bwanze aramunyereza, akaburirwa irengero ».

Nti « ese kariya kagabo katagira umusatsi ku mutwe urakazi ? ».

Ati « uriya ni Kaboneka, ni we ushinzwe gahunda za Leta zo guhohotera umuturage ».

Nti « ese uyu mugabo w’ibigango wambaye ibidarubindi byijimye, ni nde ? ».

Ati « ashinzwe ubutabera mu gihugu cyuzuyemo akarengane no kujujubya rubanda ».

Nti « mbwira izina ry’uriya musaza uvugana amakaraza mu muhogo nk’urwaye îsârara ! ».

Ati « ni Rugege, ni we mucamanza mukuru, akuriye inkiko z’umurimbo n’ubucamanza bwa nyirarureshwa ».

Nti « ese uriya mutegarugori w’amenyo y’inyinya ukenyeye imishanana, uriya mbona asa n’ubyina adashinga ? ».

Ati « uriya ni uwe ukuriye Inteko Ishinga Amategeko, ni we utoresha amategeko yo gusigasira ubutegetsi bw’Inkotanyi, atitaye ku baturage ».

Nti « ese uriya musore uvuruganya imivugo atitsa nk’uwavukanye impano y’ubusizi, ni nde ? »

Ati « uriya ni Sagihobe, abereyeho guhakirizwa no gucengeza amatwara y’ingoma mu rubyiruko rw’u Rwanda. Ni we urutoza kwitwara gisirikare, ngo uzihandagaza agahindanya isura y’umukuru w’igihugu ruzamusimbukane, rusye rutanzitse ».

Nti « ese uriya mugabo w’inkovu mu ruhanga, we ni nde ? ».

Ati « ni we ushinzwe imisoro n’amahoro, n’amahugu mu gihugu ».

Mu gihe nari nkisobanurirwa amazina y’abo bantu n’imirimo bashinzwe, mbona Kagame afashe ijambo, maze ndya Kayidende urwara ngo areke twumve ibivugirwa aho. Nuko « Intore izirusha intambwe » afata ijambo, abaza abari aho impamvu inzu umuryango wa Assinapol Rwigara utuyemo na yo itarasenywa, kandi yari yabategetse kuyimukurira mu nzira, aho iri bakahahindura intabire, bakahatera itabi. Umwe mu bari aho ahebera urwaje, atera agatoki hejuru ngo agire icyo avuga mu izina rya bagenzi be. Ati « Nyakubahwa, ubu gahunda yo gusahura ibintu by’umuryango wa Rwigara iri hafi kugera ku ndunduro: bya bibanza byabo twarabibambuye, n’uyu munsi ubishatse watangiza imirimo yo kubyubakamo; rwa ruganda rw’itabi n’ibintu byarimo twabiteje cyamunara, ariko tubigurisha ku giciro kiri hasi cyane kugira ngo nuza kubigura bitaguhenda, kandi n’ubundi imitungo yose yo mu gihugu ari iyawe, kuko uri umwami nyir’u Rwanda. Amafaranga yabo yari mu mabanki na yo ubu twarayabambuye tuyakwandikishaho. Nakumenyeshaga na none ko mu rwego rwo kubumvisha twashenye cya kizu cyabo cy’umuturirwa, ndetse n’amafaranga y’ibikorwa byo kugisenya twabategetse kuyishyura ».

Kagame aramwenyura, yuzura akanyamuneza, maze yungamo ati « ndabashimye ku bw’ibyo bikorwa mwitwayemo neza, ariko umunsi nafunguye bariya bagore ndimo kotesha umuriro muri gereza, sinshaka ko bazabona aho bììkîìnga; bagomba kujya kuzerera mu mujyi no kuzunguza agataro ngo barebe uko baramuka, maze nkazabashumuriza DASSO n’Inkeragutabara ngo babafungire i Gikondo muri ya gereza ya magendu, hamwe bita kwa Kabuga. Ariko mubanze mugurishe ibyo mu rugo byose mbere yo gusenya iyo nzu: mugurishe utubati n’ibitanda n’amashuka, n’agafu k’igikoma, na kigozi y’abana, na kigoma bahetswemo, n’amaherena ya Diyane, n’ibikomo by’imiringa n’amakanga bya Mukangemanyi, n’amasengeri y’abahungu be, n’imifuka y’amakara bakoresha mu gikoni, n’ibiyiko n’imyuko, n’amasahani n’amasafuriya …. Kandi nimutabikora namwe ndabagerekaho urusyo ! ».

Abari aho bose basubiriza icyarimwe bati « iriya nzu turarara tuyihiritse; utugaye guhera ntutugaye gutinda ! ». Impuruza iravuga, basohoka mu ihururu nk’abitabiriye itabaro; baherekezwa n’Inkeragutabara zitwaje amatindo n’inyundo; bafata za gateripirari, n’imodoka z’umutamenwa, n’indege z’intambara, n’imbunda z’imizinga, n’ibikuta by’amategeko, bajya gusenya inzu imwe rukumbi yari isigaye, ngo umupfakazi n’impfubyi Rwigara yasize bazajye kwangara ku gasozi.

Izi nzozi zîrààngiye nkangukira hejuru, ibyuya birandenga, nti birabe ibyuya ntibibe amaraso ! Nuko nsaba Imana ngo ikomeze irinde umuryango wa Rwigara n’abawufatiye iry’iburyo bose, ngo ubuntu bwayo bukomeze kubaherekeza mu nzira y’umusaraba bashyizwemo n’ubutegetsi bw’Inkotanyi.

Indi nyandiko wasoma:

Umuzabibu wa Rwigara igice cya mbere