UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2013 : UMWAKA WO GUSHIKAMA TUGAHARANIRA UBURENGANZIRA BWACU.

Banyarwanda, banyarwandakazi, barwanashyaka ba FDU-INKINGI

namwe nshuti z’uRwanda,

Komite nyobozi y’agateganyo ya FDU-INKINGI iyobowe na Madame Victoire Ingabire ishimishijwe no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2013. Ishyaka rirazirikana kandi rinashima by’umwihariko mwe mwese mwariteye inkunga uko mushoboye mu gufata mu mugongo imfungwa za politiki ndetse n’abandi bose bitangiye uru rugamba rwa demokarasi, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, n’ubutegetsi bugendera ku mategeko mu Rwanda.

Uyu mwaka dutangiye wongeye gusanga ku nshuro ya gatatu umuyobozi wacu Madame Victoire Ingabire Umuhoza ari muri gereza nkuru ya Kigali azira igikorwa cye cy’ubutwari n’ibitekerezo bye bya politiki bigamije guha ubwisanzure abanyarwanda. Intsinzi yacu iri mu kugumya gufatana munda, kwitanga ndetse no gukomeza gushyigikira ibikorwa bitandukanye by’ishyaka.

By’umwihariko ishyaka FDU-INKINGI rirashimira abarwanashyaka b’imbere mu gihugu kuba baritabiriye ibikorwa byo gusura Umuyobozi Victoire Ingabire buri wagatanu, kwitabira imanza, gusura izindi mfumgwa za politiki, kugaragaza ibyifuzo by’ishyaka ku miryango mpuzamahanga itandukanye.

Turashima abarwanshyaka bari hirya no hino ku isi ku bw’ibikorwa by’ubuvugizi, byo gushyigikira ishyaka bakomeje gukora. Turashimira byimazeyo abarwanashyaka 8 bafungiye muri gereza ya Muhanga bazira ubutwari bwo kuganira kubitagenda mugihugu ubwo bahuraga n’umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’ishyaka. Turanashimira n’abandi batari mu ishyaka FDU – INKINGI baba abo mu gihugu imbere baba n’abari hanze yacyo bakomeje gukora iyo bwabaga ngo akarengane abanyarwanda bakorerwa n’ubutegetsi karanduke burundu.

Uyu mwaka urangiye kandi waranzwe n’ikibatsi cya benshi mu barwanashyaka mu kwereka ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR ko abanyarwanda hari ibyo barambiwe ko ndetse binatuma batagomba gukomeza kurebera no guhera ku ngoyi y’ubwoba maze benshi biyemeza guhaguruka mu mahoro bereka ubutegetsi ko hari ibyo bugomba guhindura byanze bikunze n’ubwo ubwo buyobozi bwa FPR bukomeje kuvunira ibiti mu matwi ahubwo bukerekana ko budatezuka mu guhiga, gufunga no kubuza amahwemo uwo ariwe wese unenga imikorere mibi yabwo bwifashishije inzego zitwa ko zishinzwe umutekano ariko zitabasha kwitandukanya no kuba ibikoresho by’ishyaka FPR aho gukorera inyungu z’abanyarwanda bose.

Turazirikana kandi n’abana b’Abanyarwanda bakomeje gushorwa mu ntambara mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo nk’uko bitangazwa na raporo y’impuguke za Loni.

Twifatanije kandi n’abakomeje guhatirwa bose gutanga ku ngufu amafaranga mu kigega cy’agaciro ndetse n’indi misanzu itagira ingano abanyarwanda bakwa umunsi ku wundi mu gihe ubu bugarijwe n’inzara n’ubukene.

Muri uku gusoza umwaka wa 2012 no gutangira uwa 2013 ishyaka rirazirikana ubutwari bwa benshi bagiye bahutazwa n’izo nzego zose za FPR ariko bakerekana ko batazatezuka kubungabunga ubusugire bw’urumuri rwa demokarasi bacaniwe n’umuyobozi wabo umwaka ushize utangira ubwo bamusuraga aho afungiye ari nabwo yabasabaga kutazatuma ruzima.

Uyu mwanya kandi turazirikana n’abandi banyapolitiki bafungiye ibya politiki barimo ba Nyakubahwa Bernard NTAGANDA, Deogratias MUSHAYIDI , na Dr. Theoneste NIYITEGEKA. Turazirikana kandi n’abandi bahutazwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR banamburwa uburenganzira bwabo haba mu Rwanda no hanze.

By’umwihariko, ishyaka rirashima uburyo ku wa 21 Ukuboza 2012 abarwanashyaka benshi bagiye kuri gereza kwifuriza umuyobozi mukuru w’ishyaka Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2013 n’ubwo batemerewe kwinjira no kubonana na we bakoze ikimenyetso gifite agaciro gakomeye. Abo hanze y’igihugu namwe intashyo zanyu zatugezeho kandi zikomeje kuduha imbaraga. By’umwihariko umuyobozi w’ishyaka arabashimira ko mukomeje kumuzirikana aho ari mu gihome.

Kugeza ubu Ishyaka ryacu FDU – INKINGI ntiriremerwa n’amategeko yashyizweho n’ingoma ya FPR Inkotanyi. Nyamara Itegeko – Nshinga ry’igihugu cyacu ryemera amashyaka menshi. Abarwanashyaka bacu iyo bahuye biganirira barafatwa bagafungwa. Ingingo ya 36 y’Itegeko – Nshinga ry’igihugu cyacu ibitangira uburenganzira. Izi ngero nke zigaragaza ikibazo gikomeye dufite mu gihugu cyacu aho ubuyobozi bwashyizeho amategeko yo kugaragariza amahanga ko dufite igihugu kigendera ku mategeko, nyamara FDU – INKINGI turi abahamya b’uko mu Rwanda hari ubutegetsi bw’igitugu butubahiriza n’amategeko bwishyiriyeho. Tuzakomeza kuba abahamya b’ako karengane kari mu gihugu ari nako dukomeza guhuza imbaraga hirya no hino, ari imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo kugira ngo tugeze ubwisanzure na demokarasi mu gihugu cyacu, kuko nibyo mizi y’iterambere rirambye n’ubwiyunge nyakuri bw’Abanyarwanda. Tuzi neza twese ko nta wundi ufite igisubizo cy’ibibazo byacu usibye twe ubwacu.

Nimushikame, dukenyere dukomeze, duharanire mu mahoro uburenganzira bwacu.

Umwaka mushya muhire kuri mwese. Imana ikomeze kutubera urumuri.

FDU-INKINGI
Visi-Prezida w’agateganyo
Boniface Twagirimana.

1 COMMENT

  1. thanks for you mesage ndizera ko uyumwaka uzasiga ibintu mugihugu cyacu bigiye muburyo kandi imana izadufashe tugire ubumwe nibwo buzastinda ingoma yigitugu,kuberako ikoresha amacakubiri kugirango tutagira icyo tugeraho,twifurije intwari zitanze umwaka mwiza kandi wokwihanganira ibigeragezo byabo byaburimunsi,
    baho nange mbeho,padili mudashimwa

Comments are closed.