Umwami Kigeli V Arashaka Gutaha

Umwami Kigeli Ndahidurwa w’u Rwanda  atangaza ko amategeko y’u Rwanda akomeje kubangamira itahuka rye, kandi ko yifuza ko nta munyarwanda wakongera kuba impunzi.

Mu kiganiro kihariye umuvugizi w’Ibiro by’Umwami yahaye Ijwi ry’Amerika, yabeshyuje amakuru yari amaze iminsi akwirakwizwa ko hari ibiganiro Umwami Kigeli  yagiranye n’Intumwa za reta Rwanda, ariko ntiyubahirize ibyo bumvikanye.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umwami Boniface Benzige asobanura ko leta y’u Rwanda yashyizeho itsinda ryo kwiga uko umwami Kigeli V yataha.

Mu mishyikirano myinshi bamaze kugirana, irimo n’ikiganiro hagati ya president Paul Kagame n’umwami ubwabo, leta y’u Rwanda yemereye umwami amafaranga yo kumutunga, inzu n’amamodoka.

Naho umwami yasabye ko itaha rye ryabanza kumenyeshwa Abanyarwanda ku mugaragaro. Benzige, ati: “Umwami ntashaka ko biba mu ibanga, bigomba kuvugwa ku mugaragaro, ntashaka ko biba mu bwihisho. Ntabwo yafatwa nka rubanda.”

Umwami asaba kandi ko umutekano we wigwaho, n’impunzi zose, atarobanuye, zitahuka.

Nkuko kandi tubikesha itangazo ry’umuvugizi w’Ibiro by’Umwami, umwami yabwiye izo ntumwa ko ibintu ataribyo akeneye ko ikimubabaje arugushakira amahoro abanyarwanda bose ntawe uhejwe.

“Naho abavuga cyangwa bandika ko Umwami haribyo yari yemeye mbere ntakuri kurimo.”

VOA