Umwami yatanze, hasigaye undi mwami w’umwidishyi

Amiel Nkuliza

Inkuru y’urupfu rw’umwami Kigeli Ndahindurwa yamenyekanye uyu munsi mu gitondo, ku wa 16 ukwakira 2016. Umwe mu bamotsi b’ubutegetsi bwa FPR (Albert Rudatsimburwa) ni we wayitangaje. Wagirango hari inyungu ubutegetsi akorera bwari bufite mu ipfa rye.

Ikizwi ni uko Ndahindurwa atavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame, kuva bwajyaho muri 94, kugeza ubu. Amabanga y’ingoma avuga ko, ubwo inkotanyi zendaga gutera u Rwanda, Kigeli yaganiriye na Kagame, akamubuza gutera u Rwanda, kuko ngo byari kirazira, mu bizira byose. Kagame ibi yabyise ubutesi bw’abanenganenzi, bakigendera ku mateka ashaje. Ibyari kirazira yabifataga nk’imihigo y’ubu; ibyo yirukaga inyuma byari ugufata ubutegetsi, akabubatiza Repubulika, igendera ku mahame ya cyami.

Nyuma y’iyimikwa ry’umwami utagira amateka, Kigeli yakomeje imishyikirano na we, amusaba gutaha, ariko agataha ngo yitwa umwami w’u Rwanda. Kagame yakomeje kumuseka no kumuninira, amubwira ko niba ashaka gutaha, yataha nk’abandi banyarwanda bose, baba barambiwe ubuzima bwo mu buhungiro. Kuri Kigeli ibi ntibyari gushoboka kuko ngo nta bihanga bibiri bikwirwa mu nkono imwe: ubwami na repubulika. Ubu bwami bwa Kigeli wa V, butagiraga icyicaro kizwi, bwarangiriye, mu ijoro ry’ejo, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urupfu rwa Ndahindurwa rufite nyungu ki mu mateka y’ubwami bushya?

Umwami Ndahindurwa ni byo aratanze, Kagame anabyungukiyemo. Abaye umwami uganje, utagira undi barwanira intebe y’ubwami. Kigeli akiriho yasaga n’umubangamiye ku buryo butagaragarira bose. Kagame ntiyashakaga undi muntu wiyita umwami w’u Rwanda, cyane ko yivugiye ko u Rwanda rwabaye u Rwanda akirufata muri 94, ko mbere ngo rwari ibindi atazi. Kuri Kagame u Rwanda ni we ubwe, n’ibirurimo byose, akazajyana na byo cyangwa akabiraga abe bazamusimbura ku ntebe y’ubwami. Aba bami bato, na bo bakihisha mu bisa na repubulika.

Nyuma y’itanga ry’umwami Kigeli, nta n’undi ugaragara ushobora guzagarira intebe y’umwami mushya, kuko mu muryango wa Kigeli, nta n’umwe usigaye, n’abo mu bisanira bye bya kure ntibakeneye kurwana n’umwami mushya w’u Rwanda. Icyo bakora ni ukumuhakwaho, niba yabemerera ubuhake. Kwemererwa ubuhake ntibipfa kuboneka gusa, kuko uhaka arabanza akareba neza niba uhakwa azemera kuyoboka ubuhake, niba atari inyungu abushakamo, kugira ngo azabone uko arwanya ubwami aburimo. Ubwami bwaturukaga mu bwoko bw’abatutsi b’abanyiginya kandi Kagame ni umwega. Ibi bikaba bihabanye cyane n’abaturuka mu banyiginya, bashaka guhakwa mu gikari cy’umwami w’abega, kuko ubu bwoko bwombi ntibujya imbizi. Kutajya imbizi si ikindi, ahubwo ni uko bwose bwishyizemo ko ari bwo bwonyine bugomba gutegeka u Rwanda, ko andi moko, cyane cyane ay’abahutu ngo ataremewe gutegeka.

Kagame rero ni bwo yakwimika ingoma y’abega bya nyabyo. Ibyari kirazira, agiye kubiha intebe mu gihugu. Icya ngombwa ni uko ubwami bwe bumara igihe, nk’uko amateka yabwo ateye. Ni ubwami busimbura ubundi ingoma ibihumbi. Ibi bikaba bivuze ko abanyiginya bashakaga gusimbura umwami w’umwega, ari ugusubiza amerwe mu isaho. Na Kayumba w’umunyiginya, wiyumvagamo kwirukana ku ngoma umwami w’abega, uyu azashirwa ari uko amuciye ijosi, kuko n’ubundi umwami yagombaga kwica abamurwanya bose, cyane cyane abashoboraga kumusimbura ku ngoma. Aya ni amateka, nta n’uzayahindura ngo bizashoboke, cyeretse uzaba ashaka ifuni.

Abashakaga ko ingoma ya cyami igaruka mu Rwanda, babaye aba nde?

Haba mu gihugu no hanze yacyo, hakunze kugaragara abarwaniraga ko ubutegetsi bwa cyami bugaruka mu Rwanda. Nkiri mu gihugu hari amanama najyaga mpuriramo n’aba bantu, ariko polisi ikayatwirukanamo, ageze hagati, dutangiye gutamba no kuvuza ingoma. Bamwe mu bari bayari ku isonga barimo umugore wa ambasaderi Kamali (Mukabarari) waje gupfa urupfu rutunguranye, abandi ubutegetsi burabahumbahumba, bamwe muri bo bakaba bagifungiye mu magereza yo mu Rwanda.
Izi ngabo z’umwami – nk’uko zitwaga – ntizishobora no gushyikirizwa inkiko, kuko ntizigira icyaha, uretse icyo kwikundira umwami, utakiriho! Aba bari abaturage basanzwe, nyamara ubu hari n’abafite amashyaka ya politiki ashingiye kuri iyo myumvire ya cyami. Igisigaye ni ukumenya ngo aba bose bari abagaragu ba cyami, bashakaga ko umwami wabo ataha, akanagarura ingoma yabo, ngo akaba umwami uganje (roi constitutionnel), baraba aba nde, barashyiraho nde, ko umwami agomba guturuka mu muryango w’umaze gutanga? Pasiteri Ezira Mpyisi, wari umujyanama w’umwami Rudahigwa, akaba yari n’inshuti magara ya Kigeli, ngirango ni we wasubiza iki kibazo, kuko abanyamashyaka bo ngirango byari ukwishakira amaramuko (nk’abandi bose), kuko bari bazi neza ko ibyo barwaniraga byari nko kuvomera mu rutete.

Umwami w’u Rwanda azashyingurwa hehe ?

Umwami w’u Rwanda aguye i Shyanga, nk’abamubanjirije bose. Igisigaye ni ukumushyingura, kandi ngo ntajya ahambwa i Shyanga. Niba ashyinguwe muri Amerika, ubwo ni andi mahano Ezira Mpyisi yakunze gutangariza ibinyamakuru byo mu Rwanda. Byaba ari kirazira nk’uko ngo yari yaranze kurongorera i Shyanga kugirango adateza akaga u Rwanda.

Aha rero abiru b’umwami bakaba bashobora kuba barimo kwibaza ikibazo gisa n’ikirimo kubacanga. Ko umwami atajya ahambwa i Shyanga, kandi Kigeli akaba atavugaga rumwe n’ubwami bwari busanzweho mu Rwanda, umurambo we urahambwa hehe? Kubera ko yanatanze bitunguranye, ashobora kuba nta n’icyo yasize avuze kijyanye n’aho yifuza kuzashyingurwa, aramutse atanze. Cyeretse niba Benzinge, wari waramurambyeho, hari icyo yari abiziho.

Ibyo ari byo byose, ntawagombye gukumira ikiriba cy’umwami wacu, ugiye gushyingurwa iwabo, uretse umwami mushya wataye umuco, wimakaje kirazira mu gihugu cy’umwami. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Amiel Nkuliza, Sweden.

1 COMMENT

  1. Mubyeyi wacu Kigeri igendere aliko usigaye mumitima ya banyarwanda bose ntakibi kuli wowe wali mfura koko igedere turakubuze natwe tulibuze kuko udusize mubihuru aho twagorewe ibyo wali wifuje ntubigezeho aliko ntacyo ayaba bali bagushyinguye gusa za ntumva ntizikomeze kugukiniraho amakalita yazo

Comments are closed.