Umwana w’umudipolomate w’u Rwanda i Moscow yahanutse ari mu igorofa ya 21 arapfa

Ibiro bihagarariye u Rwanda mu Burusiya i Moscou

Umuhungu w’umunyamabanga wa mbere wa ambasade y’u Rwanda mu Burusiya kuri uyu wa gatatu yahanutse muri etage ya 21 y’inzu i Moscow yitura hasi arapfa.

Ikinyamakuru cyigenga Vechernyaya Moskva kivuga ko ambasaderi w’u Rwanda i Moscow yemeje aya makuru ko uyu muhungu yahanutse muri iyi nyubako yabanagamo na se.

Uyu musore wari utarageza imyaka 20 yigaga mu ishuri ryisumbuye, ikinyamakuru Life shot kivuga ko abaganga bari baramusanganye indwara yo mu mutwe ya ‘bipolar disorder’.

Icyo kinyamakuru kivuga kandi ko na mbere y’urupfu rwe yari yarabanje kubwira abaganga n’abarimu be iby’ubu burwayi bwe.

Umwe mu badipolomate b’u Rwanda muri ambasade y’u Rwanda i Moscow yabwiye BBC ko ubu bari kwitegura gucyura umurambo w’uyu musore ngo ushyingurwe mu Rwanda.

BBC