Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru "Umusingi" yakatiwe igifungo cy’umwaka

Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru “Umusingi” Gatera Stanley watawe muri yombi mu kwezi kwa munani akekwaho icyaha cyo gusohora mu kinyamakuru inyandiko yavuzwe ko irimo amacakubiri, kuri uyu wa 14, Ugushyingo 2012 yakatiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 ndetse n’amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 31.850.

Mu isomwa ry’urubanza rwaberaga mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Umucamanza yavuze ko Gatera ahamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza amacakubiri, gupfobya igitsina gore, no guteranya abagabo n’abagore muri rusange.

Gatere yari yasabye ko icyaha kimuhamye yagabanyirizwa igihano, kuko ubundi yari guhanishwa gufungwa hagati y’imyaka 5 n’irindwi n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi ijana na miliyoni imwe.

Tariki 28 Kamena 2012, ikinyamakuru “Umusingi” nimero yo kuva ku ya ya 28 Kamena kugeza ku ya 5 Nyakanga 2012 hasohotsemo igitekerezo kivuga ngo “Impamvu abagabo bahura n’ibibazo bakurikiye ubwiza bw’abakobwa bitwaga Abatutsi” yandikwa ku rupapuro rwitwa “Mbigenze nte”, yavugaga ku bijyanye n’urukundo.

Iyi nkuru ntiyashimishije umuryango wa “Pro-femmes Twese Hamwe” kuko yandikiye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) basaba ko bakurikirana umuntu wanditse iyo nkuru.

Avugana n’Itangazamakuru kuri iki kibazo nyuma y’uko iyi nyandiko isohotse, Gatera yari yavuze ko ari umunyamakuru wandika iby’urukundo wayanditse ko atari we wayanditse.

Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, Gatera Stanley yatangaje ko yiteguye kujurira.

N.Dama

Imbere