UMWARI UTUBEREYE MU CYIMBO

Byanditswe na Jean-Jacques Bigwabishinze

Iyo nza gushira ubwoba,
Ngafata indangururamajwi,
Ngahamagara abanyamakuru,
Mu kiganiro mbwirwaruhame,
Nkabagezaho urutonde
Rw’ibitagenda mu gihugu …
Ni jye uba uri mu buroko !

Iyo umuturanyi wanjye
Aza kundusha ubutwari,
Ntatinye gusagarirwa
Na Daso n’Inkeragutabara,
Akanenga ubutegetsi bumutsikamiye …
Ni we uba ari mu buroko !

Iyo mu izina ry’izindi ngabo,
Umusirikare mukuru,
Wo mu rwego rwo hejuru,
Yandikira umugaba w’ikirenga,
Akamumenyesha ko umutekano
Usesuye ku nkiko zose,
Ko ingerero ziri maso,
Ngo amahanga atazivogera;
Akaboneraho no kumwibutsa
Ko umuturage adatekanye,
Ko ahora atitizwa n’inzego
Z’ubutegets bwite bwa Leta …
Ni we uba ari mu buroko !

Iyo abanyamakuru,
Batagira ubwisanzure,
Baza gutinyuka bagasepfura,
Bari gupfira gushira,
Cyangwa bagahunga igihugu
Nk’uhunga indwara y’icyorezo;
Bari gusa n’inyamaswa z’agasozi
Zihunga inkongi y’ishyamba …
Ubu baba bari mu buroko !

Iyo Umwepisikopi gatorika
N’umwungeri w’Abaporoso
Bahagurukira rimwe nk’intumwa,
Bakicara ku ntebe y’amahame,
Bagaterwa akanyabugabo
N’Ivanjiri yera bamamaza,
Maze ntibarushwe ubutwari
N’«Intwarane za Yezu na Mariya» …
Ni bo baba bari mu buroko !

Iyo ba Bishopu amagana
B’amadini y’ibyaduka
Bataba nka bwa buro bwinshi,
Bagahagurukira akarengane,
Bagahangana na ko,
Aho guhora bahakirizwa,
Bâcyèèza ubutegetsi bwikanyiza …
Ni bo baba bari mu buroko !

Iyo Pasitoro na Padiri
Barengera intama baragiye,
Ntibahobere ikirura-gikotanyi
Kije kubarira umukumbi;
Iyo badafatana urunana
N’ubutegetsi bw’igitugu,
Ngo bakarabye umurozi …
Ni bo baba bari mu buroko !

Ese iyo udahaguruka,
Mbe mwari utubereye mu cyimbo,
Abayobozi dufite ubu,
Badafite ububasha na mba,
Mu gihugu kiyobowe gisirikare,
Ni bo bari kurwanya ikinyoma,
Bakavugana ibiryo mu kanwa ?

Ese ni Anasitazi Murekezi,
Wagizwe umuvunyi mukuru,
Uzavuganira abatagira kivurira,
Kandi ahora ku mavi,
Aramya umwami Kagame,
Amupfukamira nk’ikigirwama,
Ngo amusabe imbabazi
Z’ibyaha yishinja ?

Ese ni Anasitazi Shyaka
Washyiriweho kubeshya rubanda
Ko u Rwanda ruyobowe neza,
Na we ahorana igihishyika,
Ntashyitse umutima mu nda,
Agahora yikanga amacumu
Y’abashaka kumuca urwaho,
Ngo bamuhate ibicumuro
Bifitanye isano n’ubwoko bwe
Bwahindutse igicibwa ?

Ni Donatira Mukabalisa se
N’abagore bagenzi be,
Bavugiriza impundu Kagame,
Bakamukomera mu mashyi,
Iyo yabasuye mu Nteko,
Aje kwigamba abo yishe
No kubahishurira imigambi
Yo gusambura u Burundi,
No guhigisha uruhindu
Bene Kanyarwanda
Bahunze imbugita ye ?

Ese ni Abadepite bashyizweho,
Badafite ijambo mu Nteko,
Aho bahorana ikidodo,
Amategeko yose batoye
Akubahiriza amabwiriza
Aturutse kwa Perezida,
Kandi izo nzego zombi,
Zakagombye kwigenga,
Mu nyungu z’Umunyarwanda ?

Abaminisitiri ba Kagame se,
Basigaye bahembwa akayabo,
Bazikura amata mu kanwa,
Maze bahebere urwaje,
Bahitemo gucungura igihugu,
Ngo batamera nka Nkurukumbi
Wo ku ngomba ya Bwimba,
Wanze gutabara mu Gisaka,
Amagara y’urwa Gasabo
Kimenyi yayateye hejuru ?
Ese bazahitamo ineza y’igihugu,
Maze aho kunyunyuza imitsi
Y’umuturage wagowe,
Utagira amazi n’umuriro,
N’urwara rwo kwishima,
Bitandukanye na Kagame,
N’ingom ye y’urugomo,
Bamwe bita iy’agahotoro,
Yahisemo guhohotera rubanda
N’amahanga baturanye ?

Iyo Ndabaga adahaguruka,
Se yari kuzahera ibwami,
Agafata igihe ubuziraherezo !

Ni nde wari kutuvuganira,
Iyo udahagurukana ingoga,
Inganizi zihunga aho rukomeye ?
Ni nde wari gutabariza Umunyarwanda,
Akadutamààriza Inkotanyi,
Icyo kirura cyambaye uruhu rw’intama
Kitaratumarira ku icumu ?

Inkota y’i Mbirima na Matovu,
N’icucumana ryo ku Rucunshu,
N’ubuhiri bw’Interahamwe,
Birakomatanye muri iyi ngoma,
Ubugome bwayo bwabaye indahiro,
Bworetse u Rwanda mu icuraburindi,
Abanyarwanda ni imbohe,
Bicishijwe umukeno,
Baragenda bububa,
Ngo badakubitwa intorezo !

Wa mugani wa Mwenedata,
U Rwanda ntirwabyaye ikinege;
Ntiwatewe ubunebwe
N’igitugu cya gisirikare
Kiremereye iki gihugu;
Wanze kuniganwa ijambo,
Uribwiye Inkotanyi zirakuniga,
Zigutwara intambike,
Zigushyira mu menyo ya Rubamba,
Zigira ngo zikugamburuze,
Nawe uzibera ibamba !

Wahaye ijwi umuturage
Udatinyuka kwivugira:
Watubereye igitambo,
Utubereye mu cyììmbo !