UMWARI UTURARIYE RUBUNDA

By Jean-Jacques Bigwabishinze

Ese mwari uturariye rubunda,
Baracyakuraza kuri sima,
Cyangwa baba barisubiyeho,
Bakagusasira agasûuna,
Ngo ejo utazafatwa n’umusonga,
Rubanda ntishire amakenga,
Leta igatungwa agatoki,
Mu gisa n’umugambi yihaye
Wo kuzimanganya umuryango
Wa nyakwigendera Rwigara ?

Ese mwari wisunga YESU,
Waba wemerewe gusoma Bibiliya
No kuririmba uhimbaza Uwiteka ?
Ako kazuba k’agasusuruko,
Waba wemerewe kukota,
Ngo utazicwa n’umususu
Waraserukiye rubanda ?

Mwari uturariye rubunda,
Kuri jyewe uri intwari
Kuko udakunda kuvunda;
N’abankeka amahomvu,
Nta mpaka bangisha:
Uri intwari byahamye,
Nubwo uteguye intwaro,
Ngo urimbure ibiti n’amabuye,
Wice abantu kurusha macinya,
Aho uciye bicike !

Ubwo abagabo badagadwaga,
Bakakwita umwiyahuzi,
Watumije abanyamakuru,
Ubamenyesha imigambi
Yo gukura umuturage ku ngoyi,
Nugera mu Rugwiro.

Uti «mu burenganzira bwa muntu,
Ubw’ibanze ni ubuzima:
Abaturage nîbààntoôra,
Ntibazongera kunyerezwa
No kwicwa hato na hato,
No kumugazwa n’inkoni
N’amasasu y’abapolisi !»

Uti «umuturage utishimye,
Navuge ikimuri ku mutima,
Anenge ibitagenda mu gihugu,
Adahungabanyijwe na Gitifu,
Adakubiswe inyundo y’amategeko !»

Uti «ibihingwa gakondo
Bizasubizwa agaciro,
Umuhinzi ahinge yisanzura,
Adashyirwaho agahato
Ko guhinga ikigori gusa !»

Uti «umucuruzi wiyushye akuya,
Ntagomba kwamburwa ibye,
Ngo Inkotanyi zibyinjiremo,
Zibisahure nta nkomyi,
Zimusubize ku isuka !»

Uti «ibi bigorofa bishashagirana,
Bigashiriramo amikoro y’igihugu,
Si byo bigomba gushyirwa imbere,
Kandi abana b’u Rwanda bagwingira,
Abato n’abakuru bicwa na bwaki,
N’igihugu cyose cyarahorose
Kubera inzara yiswe Nzaramba !»

Mwari urwanya akarengane,
Waba se utaramenya
Ko imitima y’imbaga itabarika
Iguhoza ku mutima igutekereza,
Ikagutura amasengesho ?

Ese mwari uturariye rubunda,
Ukatubera n’igitambo,
Wamenye ko abakunda karabaye
Bakubyina ku mubyimba
Ku mbuga nkoranya-mbaga,
No mu binyamakuru bikomeye
Bikorera mu kwaha kwa Leta ?
Mu bigutera imisakura
Igihe.com iza ku isonga,
Hamwe na Rushyashya ya Burasa,
N’ibindi byinshi bisa na byo,
Byose byahindutse rutwitsi !

Ese mwari utwizihiye,
Hari agakuru wandusha
Ka AVEGA na IBUKA,
Ko mbaheruka bavuza iya bahanda,
Baririmba «Ishema ryacu»,
Bavuganira Jenerali Karake
Ushinjwa ibyaha by’intambara,
Ngo atajugunywa mu buroko
Yarahagaritse jenoside ?

Ese «uwahagaritse jenoside»
Ni we ukwiye gutera imbabazi
Kurusha uwarokotse ayo mahano ?
Ntitwari dukwiye guterwa ishema
No kuvuganira uwacitse ku icumu,
No kumwimana ageze mu mahina,
Ngo adashakwaho ibishahuro
N’ubutegetsi bw’igitugu ?

Umubyeyi wawe Mukangemanyi,
Abenshi muri twe aratubyaye;
Ubu aragaraguzwa agati,
Aricwa urubozo muri gereza,
Nyamara iwabo hahindutse amatongo,
Interahamwe zamwigirijeho nkana,
Zimutsembera umuryango !

Ubu ntagira kirengera,
Ubutegetsi bw’Inkotanyi,
Aho gusubiza inkota mu rwubati,
Bwiyemeje kumusonga:
Ararwara ntavuzwe,
Bakamwima imiti akeneye;
Baramwuhagiza amazi y’ubutita
Nk’abashaka kumuhitana !

Ese kanyoni karitse ku nzira,
Wapfa, wakira, wagira,
Iyo ayo magorwa y’abagabo
Akuremereye kurusha amabuye,
Waba ugera aho ugashidikanya,
Ukibwira ko ubutegetsi bugutoteza
Buzatura nk’umusozi ?

Ese mwari watwitangiye,
Waba unyuzamo ukiheba,
Ukibagirwa ko ejo buzacya,
Inkoko zikazinduka zibika,
Umuseke ugatambika mu gihugu,
Izuba rikazarasira mu Mubari,
Rikahuranya imisozi igihumbi,
Umucyo waryo ukaba umukwîira ?