Umwarimu wo gukata kawa Bwana Tom Ndahiro aragenzwa n’iki?

Ubusanzwe Tom Ndahiro ni umwarimu wo gufata neza igihingwa cya kawa umwe mubo tuzi ku kazina ka moniteri agiri (moniteur agricole). Nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi imaze kwararika ingogo amagana atagira ingano, Tom Ndahiro ubu yitabajwe na FPR ngo abe umujyanama wa Paul Kagame kubera umutima w’ubugome yagaragaje ko afitiye Abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu n’abandi batavuga rumwe n’ingoma mpotozi iyobowe n’agatsiko sajya.

Mu gushishikarira  ibyo yita akazi ke, Tom Ndahiro ntacyo asiga inyuma ari imvugo nyandagazi, ibitutsi byeruye ariko cyane cyane byose akabikorana ikinyoma n’ubugome bwarenze urugero.

Tom Ndahiro
Tom Ndahiro

Kuva itariki ya 28 Mutarama 2013 Abanyarwanda b’ikubitiro bamaze guhurira i Paris bagafata icyemezo cyo gushinga ishyaka ISHEMA, Tom Ndahiro yahiye ubwoba maze si ukuvugishwa karahava. Yahise asohora inyandiko yise Hutu power mu birindiro i Paris aho yemeza ko Ishema party ari CDR (Coalition pour la Défence de la Republique) naho Padiri Thomas Nahimana umuyobozi w’ishyaka ISHEMA akaba ari Martin Bucyana, umuyobozi wa CDR wishwe na FPR yiyoberanyije mu baturage. Nyamara ibi byose abyandika yirengagije nkana amatwara n’amahame y’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda.

Mu nyandiko aheruka gusohora kuwa 1 Kanama 2014, Moniteri Tom noneho aravuga ko ISHEMA party rishyigikiye FDLR kandi rikaba ryibona muri guverinoma y’abatabazi. Iyo nyandiko yayise “Abo muri ISHEMA Party bashyigikiye FDLR Kandi Bakibona Muri Guverinoma ya Kambanda na Sindikubwabo”.

Kubera ko nabonye Tom avangavanga ibintu ndetse agashaka no kumvugira ibyo ntavuze( mu bwenge bwe ko buciriritse), nifuje kongera gusobanurira abasomyi.

  1. Gahunda z’ISHEMA zirasobanutse

Mu itangazo rishinga ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda twakoreye i Paris kuwa 28 Mutarama 2013, igika cya gatatu cy’ibyemezo kigira kiti:

“Dushyize imbere inzira y’amahoro kuko ariyo idasesa amaraso y’inzirakarengane kandi ikubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.

Naho mu gika cya kane dusobanura amatsinda ane y’abenegihugu akeneye kwitabwaho mu maguru mashya kuko babangamiwe kurusha abandi Banyarwanda. Ayo matsinda ni aya:

  1. Urubyiruko rw’abashomeri
  2. Abarimu batereranywe n’abanyeshuri bahinduwe ibicibwa
  3. Impunzi zihora zicundwaho ay’ikoba
  4. Abarenganyijwe n’inkiko z’agatsiko ka FPR.

Kuba twarahisemo inzira y’amahoro bisobanuye ko tutazashinga umutwe w’ingabo zo gutera igihugu ko ahubwo tuzagerageza inzira z’ibiganiro. Ni muri urwo rwego Ishyaka ISHEMA ryakwishimira kandi rigashyigikira icyemezo cy’umutwe uwo ari wo wose twabyumva kimwe. Ibyo Tom avuga ngo “Chaste Gahunde agaragaza ko bakorana kandi bashigikiye FDLR n’ibyayo byose” nayobewe aho yabikomoye. Cyakora sinabura no kwibutsa ko itegekonshinga u Rwanda rugenderaho mu ngingo yaryo ya 53 rigira riti:

“Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo. Nta Munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe wa politiki uyu n’uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo”.

Bigaragarira buri wese ko muri politiki ya opposition harimo imirongo ibiri y’uburyo abantu bumva byahinduka mu Rwanda.

Umurongo wa mbere ni uw’abasanga intambara itari ngombwa ahubwo hageragezwa ibiganiro byakwanga abanyarwanda bagahagurukira rimwe bakanga ubutegetsi binyuze muri non violence active maze byaba ngombwa tugahagurutsa Revolisiyo ya rubanda. Uyu murongo ni wo ISHEMA party ryahisemo.

Umurongo wakabiri ni uw’abasanga hategurwa intambara maze u Rwanda rukabohozwa ku mbaraga za gisirikare. Hari andi amashyaka wenda asanga ibi bihwitse. Ni uburenganzira bwabo bwo kubibona gutyo.

Cyakora hari n’abatekereza uko iyo mirongo yombi yahuzwa.

  1. Ku bijyanye na Leta y’Abatabazi

Uretse abantu bumva ko bari hejuru y’amategeko (lawless) nka moniteri Tom, ntawe utazi ko kugeza ubu u Rwanda rwagize aba perezida batandatu kuva rwabona ubwigenge. Perezida Dominiko Mbonyumutwa yagiyeho atowe n’abahagarariye abaturage bari bateraniye mu nama yabereye i Gitarama ku itariki twibukana icyubahiro yo kuwa 28 Mutarama 1961. Binyuze mu matora, Perezida Grégoire Kayibanda yasimbuye Mbonyumutwa ku itariki ya 26 Ukwakira 1961.

Kayibanda yaje kuvanwa ku butegetsi na General Major Juvenal Habyarimana muri coup d’etat yo muri 1973. Nyuma yaho Kayibanda yaje kwicwa mu buryo bugayitse cyane. Nyuma ya coup d’etat habaye amatora maze Habyarimana aratorwa arayobora kugeza mu mwaka wa 1994 aho yiciwe mu ndege arimo ashyikirana na FPR Tom Ndahiro abereye umuvugizi. Twibutse ko ibimenyetso byinshi byagaragaje ko FPR ariyo yahanuye indege yari itwaye Habyarimana kugira ngo yifatire ubutegetsi.

Hakurikijwe itegeko nshinga ry’u Rwanda Dr Sindikubwabo Theodore nk’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko (Conseil National Pour le Development) yabaye perezida w’agateganyo yinjira atyo mu mubare w’abayoboye u Rwanda.

Bitewe n’uko FPR yari yubuye imirwano imaze umujyi wa Kigali, kandi ku kagambane ka Romeo Dallaire ingabo z’u Rwanda zari zarambuwe intwaro,  Sindikubwabo yise guverinoma ye Leta y’Abatabazi bifuzaga gutabara igihugu. Kuba batarabishoboye si uko wenda batabishakaga.

Bizimungu Pasteri yabaye perezida wa gatanu w’ u Rwanda FPR imaze gufata ubutegetsi asimburwa na Kagame nyuma yo kwegura.

Uburyo Sindikubwabo na leta ye bagiyeho bikurikije itegeko nshinga ryatowe n’Abanyarwanda (natwe turi Abanyarwanda). Ni ukuvuga ko iyo leta yari iy’Abanyarwanda. Ni ukuvuga ko uwarwanyije iyo leta yarwanyije Abanyarwanda. Uwakuyeho iyo leta yakuyeho Abanyarwanda, wenda wasanga ari na yo mpamvu ama miliyoni y’Abanyarwanda yifatiye iy’ubuhungiro!

  1. Umwera uturutse ibukuru ukwira hose

Uwashaka ntiyagaya Tom Ndahiro cyane ahubwo uwamuhaye ijambo niwe ukwiye gutanga ibisobanuro. Nta gihe na kimwe Perezida Paul Kagame yigeze ashyigikira uburenganzira bwo gukora amashyirahamwe ya politiki atavuga rumwe na we. Buri gihe iyo habaye umutwe ugaragaza ko ushobora kumuhirika, Kagame ahita asohora amaturufu amufasha kuwigizayo. Ni muri urwo rwego hagiyeho amategeko adasobanutse ariko afite icyo agamije gisobanutse. Icyo nta kindi ni uguhinda uwo ari we wese washaka guharanira ko mu Rwanda haba impinduka ziha ijambo umwenegihugu akishyira akizana, akihitiramo abamuyobora bitari bya bindi bya “tora aha”.

Mu mwaka wa 2001 uwari perezida Bwana Bizimungu Pasteur yeguye ku mirimo ye avuga ko adashobora gukorana n’abantu batubahiriza amategeko. Yahise ashaka uburyo bwo gushyiraho ishyaka rya politiki aza kubifungirwa ngo yari agiye guhungabanya ubusugire bw’igihugu. Niyitegeka Theoneste yarafashwe arafungwa ngo ni uko yashatse kwiyamamariza kuba perezida wa repubulika. Mushayidi Deo, Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bose barafunzwe ku byaha by’ibihimbano kuko bagaragaje ko bashaka gutanga umusanzu wabo ngo u Rwanda rugere ku miyoborere myiza. Tom Ndahiro ni umwe mu mizindaro Paul Kagame akoresha ngo abatavuga rumwe na we bagirirwe nabi.

  1. Umwanzuro:Tom agamije iki koko?

Mu ndirimbo ihebuje yitwa “Rata Siyoni umugaba”, hari interuro nziza cyane igira iti “Hirya y’ibigaragara, shaka ukuri bishushanya…”.

Ntimugire ngo ibyo Tom Ndahiro arimo ntabizi. Kagame noneho yateye indi ntambwe ikomeye aho yahamagariye abambari be kwica abatavuga rumwe na leta, ndetse atanga itegeko ryo kurasa abantu ku manywa y’ihangu.  Icyo Tom ashaka ni uguhumbahumba ABATARIPFANA bakorera mu Rwanda maze bakaraswa ku manywa y’ihangu. Icyo Tom agamije ni ugukora urutonde rw’abantu, abavandimwe n’ababyeyi babo bakirukanwa ku mirimo ngo kuko bakorana n’ISHEMA cyangwa bakaba ibyitso by’uwo yita umwanzi. Nyamara Tom Ndahiro ashatse yatuza kuko  gukomeza kwikorereza Abanyarwanda ari ubwenge bukeya cyane. Ukuri ntikujya gutsindwa.

Turasaba Abataripfana bose aho bari n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kwamaganira kure ingoma ya Paul Kagame, ntibaterwe ubwoba n’abambari bayo bose harimo n’uyu munyamakawa wigize umusesenguzi w’akataraboneka.

Muhorane Ukuri, Ubutwari no Gusaranganya.

gahunde

Chaste Gahunde

Umunyamabanga nshingwabikorwa

ISHEMA Party