Umwe mu bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Col Karegeya no gushaka kwica Lt Gen Kayumba yagororewe!

None kuwa Kabiri, tariki ya 13 Nzeri 2016, Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Mu byemezo byafatiwe muri iyo nama hari bamwe mu bantu bashyizwe mu myanya ikomeye nka NIKOBISANZWE Claude wagizwe Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga.

Nabibutsa ko uyu Claude Nikobisanzwe mu rukiko rw’i Johannesburg, ahaburanaga abantu bashatse kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa, umwe mu batanga buhamya witwa Ali MULONGOYI RWIYEGURA, yavuze ko yegerewe n’Umunyamabanga wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo witwa Claude NIKOBISANZWE akamusaba ko amufasha ibi bikurikira:

1. Kumenya niba Lt Gen Kayumba Nyamwasa azakira igikomere yatewe n’isasu yarashwe mu nda,
2. Kumenya abamurinda abo ari bo n’ingufu bafite,
3. Kumenya ibimenyetso byose by’imodoka agendamo na numero za plaques zayo,
4. Kumenya ujyana akanakura abana be ku ishuli,
5. Kumenya aho yimuriwe amaze kuraswa,
6. Kumenya neza imibereho n’amakuru arambuye bijya gusa n’ibyo byavuzwe hejuru kuri Colonel Patrick KAREGEYA na Frank NTWALI, muramu wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Si ibyo gusa kuko uyu Claude Nikobisanzwe yavuzwe mu bikorwa byo kwivugana nyakwigendera Colonel Patric Karegeya no kwongera gushaka kwivugana General Kayumba Nyamwasa, Leta y’u Rwanda ifatirwa mu cyuho, bikavaho imbarutso yo guhambiriza bamwe mu bakozi ba Ambassade y’u Rwanda i Pretoria muri South Africa no guhagarika imirimo imwe ya Ambassade ya South Africa i Kigali mu Rwanda.

Muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga kandi hari abandi bahawe imyanya:

  • Madamu RUGEMA Faith: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Bilateral Relations/Director General in charge of Bilateral Relations, uyu ni umukobwa wa Ambasaderi Rugema, amakuru agera kuri The Rwandan akaba avuga ko ashobora kuzagirwa Ambasaderi mu gihugu cy’u Budage mu minsi iri imbere. Kuba ahawe uyu mwanya hari ababibona nko kugororerwa nyuma yo kwitwara neza mu kibazo cya Madame Jeannette Kagame nk’umuntu wakoraga muri Protocole ya Leta.
  • Madamu GITERA Diane: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Multilateral Relations/ Director General in charge of Multilateral Relations  uyu nawe bivugwa ko yakoraga mu Imbuto Fondation ya Jeannette Kagame.
  • Col. BUTERA Gerard: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocole ya Leta/Chief of State Protocol. We abamuzi bavuga ko yabaga mu ngabo zidasanzwe Special Forces.

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije/REMA, Madamu Colette RUHAMYA yagizwe Umuyobozi Mukuru nk’uko The Rwandan yabyanditse mu minsi ishize nyuma y’aho Dr Rose Mukankomeje ahigitswe mu bisa nk’ikinamico.

 

Mushobora gusoma itangazo ry’inama y’abaministre yo ku wa 13 Nzeli 2016 ku buryo burambuye hano hasi:

 

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 10 Kanama 2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho ingamba na gahunda byo guteza imbere Inganda z’imyenda n’iz’inkweto n’ibikomoka ku mpu zo mu Rwanda bigeze, yishimira ko biri gutera imbere ku ntambwe ishimishije.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda y’ubufatanye hagati ya Guverinoma n’Imiryango Itari iya Leta mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zisanzweho zo kwita ku mibereho y’abatishoboye mu Rwanda.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zo gukoresha Ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa Gahunda z’Ubuhinzi n’Ubworozi.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bushya bwo kugeza inyongeramusaruro ku Bahinzi-Borozi binyuze muri Gahunda ya Leta ya Nkunganire.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gukoresha igice kimwe cy’umutungo ukomoka ku mabuye y’agaciro mu guteza imbere abaturage baturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ivugururwa ry’Imiterere y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), imaze kurikorera ubugororangingo.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano yo gukodesha n’Umushoramari AQUAHORT EXPORT LTD/AEL Centre yo muri Kigali Special Economic Zone igenewe guteza imbere ibikomoka ku burobyi, mu rwego rwo kuyicunga neza no kuyibyaza umusaruro utubutse.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

  • Umushinga w’Itegeko rishyiraho ubwizigame bw’igihe kirekire rikanagenga imitunganyirize yabwo;
  • Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’i Paris ashamikiye ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ibihe, yemerejwe i Paris kuwa 12/12/2015;
  • Umushinga w’ltegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ya MINAMATA yerekeranye na Merikire yemerejwe i KUMAMOTO mu Gihugu cy’Ubuyapani ku itariki ya 10 Ukwakira 2013;
  • Umushinga w’ltegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba agamije kongera ubushobozi bw’Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba yemerejwe i Nairobi muri Kenya, ku wa 20 Gashyantare 2015;
  • Umushinga w’Itegeko rishyiraho “Rwanda Law Enforcement Academy”(RLEA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo;
  • Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza (RIB) rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere byacyo;
  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 46/2010 ryo ku wa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka bwa Leta buri mu kibanza Nº 5714 kingana na metero kare 292,768, giherereye mu Kagari ka Uwingugu, Umurenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, bugahabwa “KITABI TEA COMPANY Ltd”, mu rwego rw’ishoramari;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana Richard Clive MWESIGWA NKUNDA, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubumenyi bw’inigwahabiri bwifashishwa mu buvuzi mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), gusezera burundu ku kazi.
  • Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abagenzuzi b’Imiti n’Ifumbire Mvaruganda bikoreshwa mu Buhinzi n’Ubworozi kandi, rikagena ububasha n’inshingano zabo: Abo ni:
  1. Madamu INGABIRE Jeanne Priscille,
  2. Bwana Leon HAKIZAMUNGU,
  3. Bwana Joseph MUDAHERANWA
  4. Madamu Claudine BERABABYEYI
  5. Madamu Marie Goretti MUJYAWAMARIYA

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri agena ibigenerwa Abakozi ba Leta n’Abahagarariye Abaturage, mu rwego rwa Politiki yo kuborohereza kuva no kujya ku kazi.

12. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

  • Dr. PETER WOESTE, w’Ubudage, afite icyicaro i Kigali;
  • Madamu JENNY OHLSSON, wa Suwede, afite icyicaro i Kigali;
  • Bwana PEKKA JUHANI HUKKA, wa Finilandi, afite icyicaro i Dar es Salaam, Tanzania;
  • Bwana ABDULLAH MOHAMMED ABDULLAH AL-TAKKAWI, wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, afite icyicaro i Kampala, Uganda.

13. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

– Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/MINAFFET

  • Bwana NIKOBISANZWE Claude: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary
  • Madamu RUGEMA Faith: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Bilateral Relations/Director General in charge of Bilateral Relations
  • Madamu GITERA Diane: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Multilateral Relations/ Director General in charge of Multilateral Relations
  • Col. BUTERA Gerard: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocole ya Leta/Chief of State Protocol.

– Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite

  • Amb. KAMBANDA Jeanine: Umunyamabanga Mukuru/Clerk

– Muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora/NEC

  • Madamu MUKARURANGWA Immaculée: Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije/ Deputy Executive Secretary

– Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije/REMA

  • Madamu Colette RUHAMYA: Umuyobozi Mukuru

– Muri Minisiteri y’Ubutabera/MINIJUST

  • Bwana MUHIRE Yves: Umuyobozi ushinzwe icungwa ry’imitungo yasizwe na beneyo.

– Muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge/NURC

  • Bwana SEMPUNDU Pierre: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari.

– Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kubahiriza Uburinganire bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu/GMO

  • Madamu ASSIMWE Rebecca: Umuyobozi ushinzwe gukurikirana no kwinjiza ihame ry’uburinganire mu iterambere ry’Igihugu.

14. Mu Bindi:

a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro uzizihizwa ku itariki ya 21 Nzeri 2016 ku nsanganyamatsiko igira iti,Twubake inkuta z’amahoro: uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere amahoro n’amajyambere arambye.”

b) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Ukwezi kw’Imiyoborere ku nshuro ya 7 kuzatangizwa ku itariki ya 14 Nzeri 2016 mu Turere twose tw’Igihugu, asaba abayobozi bose gushishikariza Abanyarwanda gutura mu midugudu kugira ngo byorohe kubagezaho amashanyarazi no kugira ishema ryo kwigira, bakareka ingeso yo gushaka kubeshwaho n’abandi.

c) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ikoreshwa ry’indege zidafite abaderevu (drones) mu kugeza amaraso kwa muganga rizatangira mu buryo bw’igerageza ku itariki ya 20 Nzeri 2016, mu Karere ka Muhanga.

d) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 26 Nzeri 2016 muri Kigali Conference & Exhibition Village hazabera Inama Mpuzamahanga n’Imurikabikorwa ku bikomoka ku nzuki muri Afurika yose ku nshuro ya 5.

e) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 28 kugeza ku ya 29 Nzeri 2016 mu Rwanda hazabera Inama ya Kabiri y’Ihuriro Njyanama ku butabera no ku mahame y’Igihugu kigendera ku mategeko, ihuza Abayobozi b’Inzego z’Ubutabera bo mu Bihugu by’Ubuholandi n’u Rwanda.

f) Minisitiri ushinzwe Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 8 n’iya 9 Nzeri 2016, i Brazzaville muri Congo habereye Inama yahuje Intumwa z’u Rwanda, Iza Repubulika ya Congo Brazzaville n’Iz’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Impunzi hagamijwe kureba aho icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi (cessation clause) ku Banyarwanda bahungiyeyo kigeze gishyirwa mu bikorwa.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

Stella Ford MUGABO

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri