Umwe mu basirikare barinda Perezida Kagame yishwe akaswe ingoto!

Bamwe mu basirikare barinda Perezida Kagame mu gihe hakinirwaga igikombe cy’Irushanwa ry’Intwari mu mikino ihuza abasirikare (RDF Inter-force competition Heroes Cup) muri Mutarama 2018.

Yanditwe na Frank Steven Ruta

Inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru gikorera mu Rwanda UMUSEKE nyuma kikayisiba kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Kanama 2018 iravuga ko mu giporoso mu mujyi wa Kigali, umuturage yaciye ingoto y’umwe mu basirikare barinda Perezida Kagame arabura nyuma aza gufatwa ariko kugeza ubu abantu bakaba batazi irengero rye! Ibi bikaba byarabaye ku wa gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018.

Uwo muturage witwa William Muzuka ngo yakinnye umukino wa Billard bakinira amafaranga n’uwo musirikare uri mu barinda Perezida Kagame bazwi ku izina rya Republican Guard cyangwa AbaGP biza kuvamo ubushyamirane.

Amakuru atangwa n’abatuye muri ako gace avuga ko umusirikare uri mu barinda Perezida Kagame witwa Ephraim Muhozi w’imyaka 23 mu gihe yageragezaga gutabara mugenzi we yakatishijwe igice cy’icupa na William Muzuka wakoraga muri ako kabari bakiniragamo Billard bakaba bari baraye bakina ijoro ryose bwenda kubakeraho.

Iyo nkuru ikomeza ivuga ko uwo musirikare atahise apfa ako kanya ahubwo yaguye kwa muganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe. Uwo musirikare bikaba bikekwa ko ari mu barinda ikibuga cy’indege cya Kanombe.