Umwenda urinda amasasu watumye Félix Tshisekedi agubwa nabi igihe yavugaga ijambo

Umukuru w’igihugu mushya wa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo, Felix Tshisekedi, byabaye ngombwa ko ajya kuruhuka gato mu muhango wo kurahira wari witabwe n’imbaga y’abantu i Kinshasa.

Bwana Tshisekedi yafashwe n’uburwayi bw’akanya gato, avuga ko yarenzwe n’ibyabaye kimwe no kunanizwa n’amasaha menshi yamaze ari mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

Nyuma y’akaruhuko k’umwanya muto, yagarutse mu mwanya yarimo akomeza ijambo asaba impaga y’abantu bari aho kumwihanganira.

Umuvugizi we yabwiye biro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ko umwambaro umukingira amasasu yari yambaye (bullet proof vest) wari umwegereye cyane.

Ibibazo Tshisekedi yahuye nabyo mu muhango wo kurahirira inshingano zo kuba umukuru w’igihugu, ni ubusa ugereranije n’ibyo agiye guhura nabyo nk’umukuru w’igihugu.

Ibyo bibazo birimo ruswa, umutekano muke kimwe n’ikibazo cyo kwemezwa kwe mu gihe intsinzi ye hari abatayemera.