Umwitero w’ikimwaro w’Akamasa

Gallican Gasana

Akamasa kazamara inka kakazivukamo mu muryango wa Assinapol Rwigara

Nkuko benshi mwabyunvise; muri iyi mpera y’icyumweru gishize mu mugi wa Detroit-Michigan, habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya gatatu iyicwa ry’umunyemari Assinapol Rwigara.

Akarusho cyangwa ahubwo agahomamunwa iyo sabukuru yarushaga izayibanjirije, kwari no gutekereza ku muryango wa Nyakwigendera Rwigara; dore ko leta iyoboye uRwanda bo ikomeje kubica urubozo ibashinja ibyaha inabacira imanza za hato na hato, mu gihe ngo uwishe Rwigara we agifite igihunga bityo akaba atarashyikirizwa ubutabera!

Ubwo twari muri uko kwibuka, twanibutse ko Adeline Rwigara, na Diane Rwigara Akamasa kabohereje kwota umuriro wako utazima mu gihome.

Mu magambo yahavugiwe menshi Kandi meza n’abantu batandukanye, hari ijambo ryacyebuye Kandi riguma mu mitima ya benshi muri twe.

Umugabo Étienne Masozera nk’inshuti y’umuryango, mw’ijambo rihanura yatugejejeho amaze kunyuza amaso mu bari bateraniye aho, dore ko uwo mugi n’inkengero zawo yawubayemo igihe kitari gito; yagize ati : Hari benshi bakomeje bakomeje kwambara umwitero w’ikimwaro.

Ujya kwambara umwitero burya aba yabanje kwambara umukenyero. Kabone naho waba wakenyeye neza, umwitero iyo ubaye mwiza niwe uza kubigira byiza cyane maze ugasohoka uberewe na wa mukenyero uko waba usa kose; byose hamwe bigahinduka byiza. Bishatse kuvuga ko uko waba wacyenyeye byiza bingana bite ariko ukarenzaho umwitero mubi; burya ngo uba ubizambije byose. Ngasanga muri macye icyo Masozera yashatse kutwibutsa we n’umwitero we; ni aka wa mugani w’ikinyarwanda ngo : “ Urugiye cyera ruhinyuza intwari” kandi ngo burya n’inshuti nya nshuti uyibona mu byago.

Assinapol Rwigara abatarabashije kumumenya, ni umugabo ufite umuryango munini, ni umugabo wabanye n’abantu benshi kandi mu butunzi bwe afasha abatagira ingano. Muri uwo mugi twamwibukiyemo ndetse no mu nkengero zawo, hazwi nk’ahantu haba kandi hatuye umuryango mugari ndetse n’inshuti nyinshi za Nyakwigendera Rwigara.

Tugiye mu bihe bisanzwe dukubitiyeho n’ingorane n’ihohoterwa umuryango wose ufite muri iyi minsi benshi twari twazindutse ngo tutava aho tunabura intebe yo kwicaraho kubera ubwinshi bw’abantu bagombaga kuba bahateraniye.

Tukihasesekara twabanje no kubura amacumbi twibeshya ko Umujyi wa Detroit wafashwe
na Kibuye aka Kagitumba!.

Icyo twirengagije nkana ni uko twiyibagije ko Akamasa kazamara inka kakazivukamo, kahindutse n’akadozi (tailleur) k’imyitero y’ikimwaro, kakaba karayisakaje mu bantu batagira ingano.

Ntimushakire kure rero; nibyo burya buri wese agira gahunda nyinshi kandi zishobora kwunvikana mu buzima cyane cyane bwo muri ibi bihugu uwo muhango wari wabereyemo.

Ariko icyagaragariye bose kandi kidashobora kwunvikana; ni uko benshi mu bavandimwe n’inshuti b’umuryango wa Rwigara bahisemo kwiyambarira umwitero w’ikimwaro w’akamasa.

Aha ntitwibagirwe no gushimira benshi bamaze guhitamo kwiyambura uwo mwitero w’Ikimwaro.

Dukomeze turwanye ikibi.

Gallican Gasana