Umwuka ntabwo ari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda

Amakuru akomeje kutugeraho nuko ikibazo cya demobu René Rutagungira gishobora gufata indi ntera ndende ku buryo ibihugu biri mu karere k’ibiyaga bigari bishobora kurangira bamenye Kagame ni muntu ki.

Uyu René Rutagungira ni umusirikare wahunze mu Rwanda amaze kwica arashe umuntu bivugwa kandi ko yaramaze kwiba muri Cogear ahita ahungira muri Uganda aho yageze inzego ziperereza z’u Rwanda zigatangira gukorana nawe bya hafi.

Rutagungira arakekwaho impfu z’abantu batandukanye bakomeye barimo Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Assistant Inspector General of Police (AIGP) Andrew Felix Kaweesi warashwe bigayitse yaragiye mu kazi.

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda gisa n’icy’abakeba ariko byagera ku Rwanda bigafata isura mbi cyane.

Reka duhere inyuma gato mu ntambara ya Kisangani aho abanyarwanda barasanye n’abagande intambara yamaze iminsi 6 igahitana abagande benshi icyo gihe umukuru w’ingabo za Uganda i Kisangani yari Brig Gen James Kazini ku ruhande rw’u Rwanda ari Brig Gen Nyamvumba Patrick.

Brig Gen James Kazini muri we yumvaga impfu zabayeho z’abagande bitazarangira gutyo atihoreye na cyane ko abanyarwanda bishe abagande batababariye ikintu cyababaje James Kazini kandi ariwe waruyoboye ingabo i Kisangani rero kuri we amaherezo yari kuzihorera.
Ariko Kagame nawe ntiyarayobewe icyo Kazini James yabonye ku basirikare yarayoboye byarangiye Brig Gen James Kazini yishwe ngo n’umugore bararanye i Kampala.( ibi ntitubitindaho kuko inzika yahise irangira aho).

Urundi rupfu rutunguranye ni urw’umusirikare Brig Gen Noble Mayombo uyu mugabo akaba ataracanaga uwaka na Jack Nziza byongeye ni umugabo wari ubangamiye inzego z’iperereza z’u Rwanda kuko yarashinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda CMI mu gihe Jack Nziza yarayoboye iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda DMI.

Amakimbirane yigeze na none kuvuka hagati ya Kampala na Kigali muri 2002 icyo gihe nibwo u Rwanda rwashinjwaga na Uganda gutoza inyeshyamba zo gutera Uganda naho u Rwanda rugashinja Uganda gutoza ingabo zizatera u Rwanda.

Muribuka ihunga rya abasirikare b’abagande harimo Brig Gen Cyakabare ku ruhande rw’u Rwanda Maj Furuma n’abandi.

Iby’iyi dosiye byarangiye habayemo kumvikana na cyane ko Washington na Londres, ingabo na ambassades zabo babigizemo uruhare bemeza ko Jack Nziza na Noble Mayombo bahindurirwa imyanya y’iperereza kugirango ikibazo gikemuke. Byarangiye Brig Gen Noble Mayombo apfuye bitunguranye muri 2007.

Tugaruke rero ku kibazo cy’ishimutwa rya demobu René Rutagungira. Uyu mugabo ngo yakoreshejwe amanyanga menshi cyane muri Uganda ku buryo n’urupfu rw’Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Assistant Inspector General of Police (AIGP) Andrew Felix Kaweesi yarugizemo uruhare , mu gihe umukuru wa Polisi ya Uganda Gen James Kayihura afitanye isano rya hafi na Jack Nziza ibi byabaye intandaro y’ishimutwa rya hato na hato ry’abanyarwanda batavuga rumwe na Kagame muri Uganda.

Rero hari abapolisi bari bamaze kurambirwa ibi abandi batangiye gutambamira Boss Kale Kayihura. Urupfu rero rwa Andrew Felix Kaweesi rukaba ruri mubyo demobu René Rutagungira yafatiwe.

Aha mwakwibuka ko Museveni atigeze ashimira Kagame ku ntsinzi ye ya 99% aherutse kwiha.

Ikindi kirimo kugaragara ni uko abantu bose bari Uganda bakoranye na demob René Rutagungira bagomba kubazwa cyangwa bagafungwa. Twabibutsa ko idosiye ya Rutagungira ikurikiranwa n’igisirikare aho kuba polisi.

Umuntu ntabwo yabura kuvuga ku makuru yakwiriye hose avuga ko Leta ya Uganda yirukanye abanyarwanda 90 yashinjaga kwinjira ku butaka byayo mu buryo butemewe n’amategeko mu gace kegereye umujyi wa Mbarara.

Ese birashoboka ko Museveni amaze kumenya ya mvugo ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro???!!!.

Imbere haduhishiye byinshi bagenzi.

R.F.

5 COMMENTS

  1. Murabeshya kuko Museveni yoherereje ubutumwa bwo gushimira mugenzi we ndetse burebure, ikindi uyu munsi yitabiriye irahira rya President Kagame i Kigali kuri stade Amahoro.
    Mubitekerezo byanyu murifuza ko umuriro waka hagati y’abavandimwe basangiye byinshi byiza kurusha ibibatandukanya, ariko muribeshya ntibigishobotse.

  2. Mwebwe,mwarananiwe kuko nta politike yanyu ahubwo mukunda byacitse ubu murashaka guteranya Kagame na Kaguta ntabyo mwashobora

  3. Comment:Murata umwanya kuko intsinzi ya HE Paul KAGAME n Abanyarwanda tumukunda (kandi turi benshi cyane) ntabwo icagase kandi nt isubira inyuma
    Nimuve m utugambo n amazimwe nk ay udukecuru turi kunywa umutero
    Ubu hakenewe Ibikorwa, ibindi ni amashyengo
    Kandi Abanyarwanda Twaranyuzwe, uwo twemera turamuzi kandi twarabigaragaje muri pre campain, campain, Le 3,!le 4 kandi tuza, Le 18/08 na nyuma yaho ntituzahwema gushyigikira inkingi y ubumwe, Demokarasi n Amajyambere

Comments are closed.