Undi munyarwandakazi yaguye mu gihugu cy’u Bubiligi

Yanditswe na Marc Matabaro

Umuhanzikazi w’umubiligikazi ufite inkomoko mu Rwanda, Lies Lefever, ufite ikibazo cyo kutabona neza yitabye Imana ku myaka 38 aguye mu gihugu cy’u Bubiligi.

Nyakwigendera asize umugabo n’abana 2, bikekwa ko yaguye mu gikoni iwe ahitwa Asse, mu karere ka Flandre mu Bubiligi.

Uyu muhanzikazi uvuka i Nyamasheke yasanzwe yapfuye mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 10 rishyira ku wa kane tariki ya 11 Mutarama 2018, ni umugabo we wamusanze mu gikoni cy’inzu yabo yashizemo umwuka.

Isuzuma ryakozwe n’abaganga (autopsie) ryemeje ko atishwe n’undi muntu ariko icyamwishe ntabwo kirasobanuka neza nk’uko bitangazwa na Parike y’i Buruseli irimo gukurikirana uru rupfu.

Lies Lefever, wari ufite ibibazo byo kutabona neza yatangiye kumenyekana nk’umuhanzi mu 2009. Mu 2014 yiyamamaje mu matora yo mu gace yari atuyemo ariko ntiyabona amajwi ahagije.