Undi Musirikare wo mu rwego rwa Ofisiye wakoranye na Gen Kayumba Nyamwasa, yahotowe.

Major Kalisa J Claude, uzwi cyane ku izina rya Muzungu, yahotorewe muri Faycal, aho yajyanywe amaze guhabwa uburozi bakavuga ko yarwaye umutima.

Major Muzungu yakoranye na Gen Kayumba Nyamwasa igihe kinini, ubwo yari ashinzwe abasirikare bacungaga umutekano we bya hafi abo bitaga mururimi rw’ icyongereza, close bodyguards. Ubu ariko yari amaze igihe akora muri inspection ya gisirikare.

Twakwibutsa ko abasirikare bakoranye byahafi na Gen Kayumba Nyamwasa bakomeje kwibasirwa muburyo butandukanye. Abatishwe barafungwa, abandi bakavanwa mukazi muburyo butunguranye, bazira gusa ko bigeze kwizerwa na Gen Kayumba, cyangwa se ko bamuvuga neza, abandi bangirwa kuzamurwa mu ntera, ndetse na Muzungu uwo yari yaraheze ku ipeti rya Major mugihe abo bangana mugisirikare bageze kuri Lt Col.

Ingero ni nyinshi ariko twabibutsa nka Major Sengati John, Col Rugigana Ngabo, Gen Rusagara, Col Byabagamba, Lt Mutabazi, SGT Mboneza n’abandi benshi batakwirwa kuri uru rupapuro.

Abasirikare ntibemerewe kuvuga byinshi kuri uru rupfu rwa Muzungu. Asize umugore n’abana, Umuto akaba afite amezi atandatu. Abo bakaba biyongereye ku zindi mfubyi n’abapfakazi benshi bari ku mutwe wa Kagame na Leta ye.

Imana imuhe iruhuko ridashira

Ntare Bertin

Umusomyi wa the Rwandan i Kigali.

5 COMMENTS

  1. If it doesn’t mean anything to you or matters, how the fuck you think people are interested in this useless news about this looser former officer.please be concerned about the readers!

Comments are closed.