Undi muyoboke wa FDU-Inkingi yaburiwe irengero.

Eugène Ndereyimana

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha inkuta za Victoire Ingabire Umuhoza, ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook aravuga ko undi muyoboke wa FDU-Inkingi yaburiwe irengero!

Muri ubwo butumwa butabaza butangwa na Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi haravugwamo ko uwo muyoboke wa FDU Inkingi wabuze yitwa Eugène Ndereyimana, akaba yabuze uyu munsi ku wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019 mu masaha y’igicamunsi, mu birometero 5 gusa uvugana aho yagombaga guhurira na bagenzi be bandi bo mu ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Iyi nyandiko ikomeza igaragaza impungenge ivuga ko nyuma y’ibyabaye kuri Nyakwigendera Anselme Mutuyimana wishwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019 batinya ko n’uyu waburiwe irengero byamubaho.

Mu gusoza ubu butumwa butabaza hibutswa ko tariki ya 3 Nzeli 2018, uyu Eugène Ndereyimana waburiwe irengero yari yatawe muri zombi n’abayobozi b’ibanze bari kumwe n’umusirikare ariko nyuma aza kurekurwa.

Madame Victoire Ingabire kandi yasobanuye izimira ry’uyu murwanashyaka w’ishyaka rye kuri micro ya Gaspard Musabyimana, Umunyamakuru wa Radio Inkingi mu kiganiro musanga hano hasi: