Urubanza ku kirego cyatanzwe na Victoire Ingabire kw'itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside rwakomeje

Mu rubanza Victoire Ingabire Umuhoza yarezemo leta ya Kagame ko itubahiriza amategeko aho yaregeye ko itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside rivuguruza itegeko nshinga, uyu munsi ku italiki 19/7/2012 mu ma saa tatu z’amanywa rwakomeje humvwa impamvu ikirego cyongeye gutangwa nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rwangaga ikirego bwa mbere ruvuga ko cyatanzwe mu buryo budakurikije amategeko. Uyu munsi rero urubanza rukaba rwongeye gusubirwamo ariko mu kindi kirego Ingabire n’umwunganizi we Me Gashabana bongeye gutanga bundi bushya.

Mu gutangira umucamanza ukuriye inteko yari igizwe n’abacamanza icumi yasobanuye ko ikirego Ingabire yatanze mu rukiko rw’ikirenga rufite inkomoko ku rubanza aburana mu rukiko rukuru aho mu byo aregwa harimo n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside ngo bityo akaba urwo rubanza arufitemo inyungu. Yahaye ijambo umwe muri bagenzi be asobanura uko ikirego cya Ingabire giteye n’ibyo asaba anasoma ibyo leta itekereza kuri icyo kirego.

Mu gusobanura ikirego cya Ingabire umucamanza yavuze ko asaba ko ingingo z’itegeko zihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside zinyuranyije n’itegeko nshinga ry’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga arebana n’uburenganzira bwa muntu n’andi mategeko nyafurika ajyanye n’iby’uburenganzira bwa muntu kandi ko ayo mategeko u Rwanda rwayashyizeho umukono. Umucamanza akaba yanavuze ko gutanga ikirego byubahirijwe bikaba bivuze ko ikirego cyakiriwe n’urukiko binyuranye n’uko byari byagenze ubushize.

Mu gusobanura icyo leta ibivugaho mu myanzuro yayo ivuga ko yifuje kumenya niba ingingo Ingabire aregera ko zakurwaho hari aho zinyuranyije n’itegeko ariko ivugako ntaho binyuranye ngo ahubwo biruzuzanya ndetse ngo byanakoreshejwe kuva kera none ngo kuva aho byahereye bikoreshwa ngo ubu sibwo byaba binyuranye n’itegeko nshinga. Aha ariko umuntu yakwibutsa ko Ingabire mubyo yagiye atangaza mbere na nyuma y’uko afungwa hari ukuba ubucamanza bw’u Rwanda buhuzagurika kandi butagira ubwigenge kandi byamaze no kugaragara ko ntaho buhagaze koko.

Imyanzuro y’uhagarariye leta muri uru rubanza ikomeza ivuga ko Ingabire ngo atagomba kwitwaza ko itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside rivuguruza itegeko nshinga n’amategeko mpuzamahanga ngo adahanwa ahubwo ko ngo niba abona ko ngo yaba yarakurikiranwe ku cyaha cyakozwe itegeko ritarajyaho ibyo ngo yabitangira ikirego kigasuzumwa. Ibi ariko twakwibutsa ko byaburanwe mu rukiko rukuru ruherutse gusubika isomwa ry’urubanza rizasubukurwa taliki 7/9/2012.

Iyi myanzuro y’uhagarariye leta mu by’ukuri yasomewe imbere y’abari bitabiriye urwo rubanza yagaragaye nk’aho nta kintu kiyirimo ku buryo abari mu rukiko basohotse bibaza icyo leta yakoze usibye guhimbahimba ibyo yapfa kwerekana ko hari icyo yakoze ariko nyamara usanga nta gitekerezo gifatika kiyirimo uretse nyine kuba ari leta nyarwanda ubundi ngo yakagombye guhita yikuriramo akayo karenge cyane cyane ko iri tegeko riburanwa inama y’abaminisitiri iherutse kuvuga ko rizahindurwa n’ubwo ntawamenya uburyo rizahindurwamo. Ibitekerezo by’uhagarariye leta bivuga ko biramutse bigaragaye ko iryo tegeko rinyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga hamwe n’itegeko nshinga ngo byahindurwa ariko ngo ntaho binyuranye. Aha rero umuntu yakwibaza impamvu leta yemeza ko itegeko rihindurwa yarangiza ikanavuga ko ntaho rinyuranye n’amasezerano mpuzamahanga ariko abantu bakaba bemeza ko iri ari ikinamico leta yamenyereye gukina nk’uko isanzwe ibikora.

Me Gashabana yahawe ijambo kugirango agire icyo yongera ku byavuzwe maze avuga ko banditse ibaruwa ariko mu kuyitanga mu bwanditsi bw’urukiko bababwira ko yatangwa mu rukiko maze avuga ko kubera ko imyanzuro y’uhagarariye leta bayibonye taliki 18/7/2012 nyuma ya saa sita bityo ngo bakaba nta gitekerezo cyanditse bayikoraho batarayisoma ngo bayisesengure dore ko n’urukiko rufata ibyemezo rushingiye gusa kuri izo nyandiko bityo asaba ko urubanza rwakwimurwa ku yindi taliki ya hafi kugirango babashe gukora icyo amategeko asaba.

Uhagarariye leta yavuze ko bumva ko uwatanze ikirego aba yaranatanze ingingo zihagije ariko ko niba urukiko rubona ari ngombwa ko itariki y’urubanza yakwimurwa ntacyo abirwanyaho ariko ngo leta igahabwa izo nyandiko hakiri kare nayo ikabasha kugira icyo izikoraho ndetse ngo byaba ngombwa leta ntiyongere gutumizwa muri urwo rubanza ariko umucamanza yavuze ko leta igomba guhora iri muri urwo rubanza ngo niko ingingo ya 56 y’itegeko rishya rya 2012 ibiteganya.

Umucamanza uyoboye inteko yavuze ko inteko igiye kwiherera ngo ifate imyanzuro kubyasabwe n’uwunganira Ingabire maze igaruka ivuga ko urubanza rusubitswe rukazasubukurwa taliki 3/9/2012. Abari aho ariko bakaba bibajije impamvu urubanza rwashyirwa kure kungana gutyo mu gihe imyanzuro ya leta igizwe n’amapaji atandatu gusa. Bakaba bavuze ko ari impamvu urukiko rwabonye zo gukomeza gusunika iminsi ngo ibe yicuma.

Ikindi cyagaragaye muri urwo rubanza ni amakimbirane yavutse hagati y’abayobozi ba FDU Inkingi n’abapolis aho abapolisi bashatse kwambura umwe mu bafataga amafoto kamera maze havuka akaduruvayo ku rukiko abapolisi bashaka gufata ku ngufu iyo kamera ariko aba FDU bababera ibamba bageza n’ubwo babakangisha ko bafite uburenganzira bwo kubafunga ariko biba iby’ubusa kuko aba FDU berekaga abapolisi ko nta tegeko banyuzeho kuko abacamanza batari mu rukiko kandi ko batanigeze batanga ibwiriza ryo kubibuza. Abapolisi babonye ibintu birimo gufata indi ntera bava ku izima babwira aba FDU ko icyo bagamije kizwi ko ngo bashaka impamvu ituma batangiza imyigaragambyo none ngo ku bw’ibyo barayibarekeye ariko bahita bitabaza umucamanza maze na we mu gihe yagarukaga avuga ko hafashwe amafoto mu buryo butemewe. Icyo abantu bibajije ni ukuvuga ngo mbese umucamanza atanga ibwirizwa urubanza rurangiye cyangwa rutangiye? Bikaba ari ikimenyetso ko inzego z’ubucamanza z’u Rwanda zikoresha n’igisirikari.

Twababwira ko muri uru rubanza leta hamwe na minisiteri y’ubucamanza bari bahagarariwe na Me Mbonera Theophile wari kumwe n’undi munyamategeko utigeze wivuga izina dore ko izo mpande zombi uyu Me mbonera yavuze ko ari we uzihagarariye. Abantu bakaba bibajije uwo bari kumwe icyo ahagarariye niba uyu munyamategeko yavuze ko ahagarariye inzego 2 zose zitwa leta.

Juvénal Majyambere

Kigali