Urubanza Major Sankara ashinjwamo ibyaha 17 rwasubitswe.

Urukiko ruburanisha imanza mpuzamahanga n’iz’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’U Rwanda rwasubitse iburanisha ry’urubanza rwa Callixte Nsabimana “SANKARA” bisabwe n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari urundi rubanza ruregwamo abasirikare bari baragitorotse bakinjira mu mutwe wayoborwaga na Sankara.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hari impungenge z’uko urubanza rwa Sankara rwaba rufitanye isano n’uru rw’abasirikare bityo zikaba zishobora kuburanishwa n’inkiko zitandukanye kandi bitemewe n’amategeko.

Nsabimana Callixte aregwa ibyaha 17 birimo iterabwoba.

Icyicaro cy’urukiko rwa Nyanza cyari cyizengurutswe n’abapolisi benshi bafite imbunda. Mu mbuga y’urukiko ndetse n’imbere mu cyumba cy’iburanisha ho hari hari abacungagereza na bo bitwaje imbunda.

Hari hatanzwe amabwiriza yo gusaka abanyamakuru binjiye no kubabuza kwinjiza ibikoresho by’akazi nka telefoni ngendanwa cyangwa ikindi gikoresho cyose cy’akazi.

Bwana Nsabimana wari wambaye w’ibara ry’iroza, yari yunganiwe n’umunyamategeko Moise Nkundabarashi, ni na we wamwunganiye akigezwa mu Rwanda.

Sankara yasomewe urutonde rw’ibirego 17 birimo icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, iterabwoba no gukorana n’igihugu cy’amahanga hagamijwe gushoza intambara ku Rwanda.

Mbere y’uko agaragaza niba yemera cyangwa ahakana ibyo aregwa, ubushinjacyaha bwahise buzamura inzitizi busaba ko urubanz a rusubikwa.

Bonaventure Ruberwa wari ubuhagarariye yavuze ko hari urundi rubanza rwo ruregwamo abasirikare batorotse bakinjira mu mutwe wa FLN.

Ahawe ijambo Callixte Sankara we yavuze ko abasirikare bavugwa atabazi kandi ko atigeze abazwa ibibazo birebana nabo mu bugenzacyaha.

Yasabye ko urubanza rwe rwakomeza hatitawe kuri urwo rundi. 

Major Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara wari umuvugizi w'umutwe wa FLN
Major Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara wari umuvugizi w’umutwe wa FLN

Ibi kandi ni nabyo byashimangiwe na Moise Nkundabarashi umwunganira wavuze ko ubushinjacyaha butagomba gusaba isubikwa kandi ari bwo bwatanze ikirego.

Nyuma y’umwiherero, urukiko rwashyigikiye icyifuzo cy’ubushinjacyaha bwasabaga ko haba inama yo kugereranya imanza zombi hakarebwa niba zidafite aho zihurira mbere y’uko hemezwa urukiko rufite ububasha bwo kuziburanisha.

Ikibazo cya Sankara cyatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’umwaka wa 2018 igihe havugwaga ibitero bitandukanye mu majyepfo y’igihugu hafi y’umupaka U Rwanda rusangiye n’U Burundi.

Icyo gihe Callixte Nsabimana wavugwaga ko ari Major, yigambye ko ibitero byagabwaga n’umutwe w’inyeshyamba FLN w’ishyaka MRCD yari abereye umuvugizi.

Yemezaga ko uyu mutwe washinze ibirindiro mu ishyamba rya Nyungwe kandi ko wifuza guhirika ubutegetsi bw’U Rwanda.

Sankara yatawe muri yombi mu kwezi kwa kane kwa 2019, mu buryo butasobanuwe.

Igihe yageraga imbere y’umucamanza ku nshuro ya mbere, Sankara yavuze ko yemera ibyaha byose ashinjwa kandi ko asaba imbabazi ku bantu baba barahutajwe n’ibitero by’ingabo yayoboraga.

BBC