Urubanza rwa Brig Gen Rusagara na Col Byabagamba: Leta y'u Rwanda yisamye yasandaye!

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2016, Urukiko rwa gisirikare rwafashe umwanzuro ko nta wundi mutangabuhamya uzongera kumvwa mu rubanza rwa ba Brig Gen Rusagara, Col Byabagamba na Sgt Kabayiza.

Urukiko rwavuze ko Brig Gen Aloys Muganga wagombaga gushinja Col Byabagamba “atabonetse kubera impamvu z’akazi kandi atazaboneka vuba!”. Nyamara uyu musirikare amaze kuza kenshi mu rukiko ntashobore gutanga ubuhamya kubera igihe gito. Ese ako kazi Brig Gen Muganga agiye gukora karuta ruriya rubanza ni akahe?

Iki cyemezo cyatunguranye kuri bamwe ariko ni icyemezo abantu benshi bari bategereje nyuma y’uko abantu benshi baba ari abashyigikiye Leta cyangwa abayinenga bari bamaze iminsi bibaza byinshi kuri uru rubanza rwashyize hanze byinshi rubanda rwa giseseka batari bazi.

Icyagaragaye muri uru rubanza ni uko bigoye kumenya nyabyo icyo Leta ya Kagame yari igamije igihe yasaga nk’iyiyambika ubusa muri uru rubanza.

Hari abahamya ko habaye kwibeshya aho Leta yashatse kwandagaza ba Brig Gen Rusagara na Col Byabagamba ahubwo ikisanga igiye kubagira intwari, ikindi Leta yashatse kigaragara ni ugukoza isoni abo yabonaga bari inshuti za hafi z’abaregwa tutibagiwe kubiba inzangano hagati y’abaregwa n’ababashinjaga tutibagiwe hagati y’imiryango yabo.

Ku muturage usanzwe w’umunyarwanda cyangwa umusirikare wo hasi uru rubanza rwamusize mu gihirahiro kuko rwatumye asigara yibaza ku gisirikare cya RDF aho abajenerali baregana ubujajwa n’umusivire atatinyuka kurega undi. Aha uwavuga ko uwakoze iri kosa ryo gushyira uru rubanza ku mugaragaro yasenye igisirikare cya RDF ku buryo bugaragara ntabwo yaba yibeshye kuko ari abasivire ari n’abasirikare ubwabo biboneye isura nyayo ya RDF abantu benshi batari barashoboye kubona mu myaka yose iki gisirikare kimaze.

Ese namwe mumbwire, umusirikare usanzwe azubaha Generali ate mu gihe yamwumvise mu rubanza ashinja mugenzi we ibimeze nk’ubujajwa?

Ku rwego rwa Politiki ihuriro nyarwanda RNC ryarahungukiye cyane kuko ryakorewe propaganda bitariruhije na gato. None se umuturage cyangwa umusirikare usanzwe azananirwa gute gushaka kumenya byinshi no gukunda ishyirahamwe rya politiki, Generali yavuze ko rikomeye? (n’iyo baba baramubeshyeye)

Umuturage cyangwa umusirikare wo hasi uzamwumvisha gute ko Leta ya Kagame atari yo yishe Col Karegeya kandi byaravuzwe na Col Byabagamba warindaga Perezida Kagame? (n’iyo baba baramubeshyeraga)

Umusirikare usanzwe uzi Brig Gen Rusagara kuva kera banabanye mu gisirikare uzamwumvisha ute ko Perezida Kagame atarangiye (finished) kandi byaravuzwe na Generali yizeraga?

Naho ku rundi ruhande agatsiko kayoboye u Rwanda kungukiye muri uru rubanza iminsi mike yo gukomeza gutegeka kuko ntawe uzongera kwizera undi ntawe uzajya apfa kuganiriza mugenzi we ibyo abonye yaba ari umusivire yaba ari umusirikare.

Niba koko Brig Gen Rusagara ndetse n’abamushinja hari aho bari bahuriye na RNC byo twavuga ko habayeho gusenya ndetse no kurema icyizere gike hagati y’abashyigikiye RNC bucece bari mu Rwanda imbere ariko kandi iki gikorwa gishobora gutuma hari abatera intambwe mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo bakikiza umwanda (Kagame n’agatsiko ke ka hafi) kuko uko bigaragara buri wese mu Rwanda ni umukandida wo kujya mu buroko cyangwa kujya gushinja ibinyoma igihe icyo ari cyo cyose n’iyo yaba arengana.

Mu gusoza ntawabura kuvuga ko Leta nyuma yo kwibwira ko izungukira mu gushyira ruriya rubanza ku mugaragaro yaje gusanga yaribeshye ahubwo uko urubanza rwagendaga rwegera imbere niko Leta cyane cyane RDF yarushagaho kwiyambika ubusa. Nimutekereze namwe iyo nka Maj Gen Rutatina cyangwa Cpt David Kabuye batanga ubuhamya mu rukiko uko byari kuba bimeze?

Ikigaragara ni uko aba baregwa bazarekurwa nyuma yo guhabwa ibihano bito biri munsi cyangwa bijya kungana n’igihe bamaze mu buroko, kuko nta kuntu Leta yari kunanirwa kubahimbira ibirego bikomeye nko gutera za grenade, gushaka guhungabanya umutekano, gushaka kwica Kagame n’ibindi.. Kuba itarabahimbiye ibi byaha igahitamo kubarega ibisa n’ubujanjwa gusa ni nk’amabura kindi kubera ingufu zigaragara abaregwa n’imiryango yabo bafite mu buryo ubuyobozi bwubatse mu Rwanda.

Bigaragare ko hahiswemo kubaha gasopo gusa, uretse ko nibanarekurwa bazaba bameze nk’abafungishijwe ijisho dore ko nta n’umuntu uzajya utinyuka kwicarana nabo mu kabari cyangwa kubasura mu ngo zabo tutibagiwe ko no kubasuhuza mu nzira nabyo bizajya bitinyukwa n’abihanduzacumu.

Hano hasi hari inkuru ya Radio Ijwi ry’amerika isobanura uburyo urukiko rwafashe icyemezo cyo kutazongera kumva abatangabuhamya.

 

 

Marc Matabaro