Urubanza rwa Dr Niyitegeka ruzasomwa tariki ya 30/03/2016

Dr Théoneste Niyitegeka

Urukiko rw`ibanze rwa Busasamana rumaze gusoza iburanisha ry`urubanza rwa Dr. Niyitegeka Theoneste rukaba rwanzuye ko isomwa ryarwo rizaba tariki ya 30 Werurwe 2016 saa cyenda n`igice

Uru rubanza rwatangiye mu ma saa mbiri n`iminota 40 ariko rugitangira habayemo agashya katajya kaba mu zindi nkiko dusanzwe dukurikiranamo imanza hirya no hino mu gihugu aho umushinjacyaha yahise asaba umucamanza wari ukuriye iburanisha ko uru rubanza rwakurikiranwa abantu bumva gusa ariko ntawemerewe kwandika n`ikaramu ngo adafite uburenganzira bwanditse yahawe na perezida w`uru rukiko. Ubwo ako kanya kuko arijye wari wabashije kuhagera mbere y`abandi bari baje gukurikirana urubanza umushijacyaya yabisabye abonye nari ndimo mfata note muri ka `agenda` kanjye ubwo nibwo umucamanza yahise ampamagara ngo ninze imbere ye nuko ambaza icyo ndicyo ndamubwira ndi umuturage usanzwe ariko waje gukurikirana uru rubanza na cyane ko ari urubanza `public` kuko mu itangira ryaryo nta mabwiriza yigeze atangwa yuko ruri mu muhezo kandi kwandika gusa n`ikaramu bikaba bitabujijwe kuko bibaye bityo mwaba mwatubujije no kurutega amatwi kuko nubundi ibyo ndi kwandika ni ibyo ndikumva. Ubwo yahise antegeka ko ngenda nkasubira mu mwanya wanjye nkumva gusa ariko sinandike.

Mu minota nk`icumi urubanza rutangiye nibwo abandi bari baje gukurikirana urubanza barimo n`abanyamakuru nabo bahise binjira nabo bamwe bamaze kwicara batangira nabo gushaka udukaye (agenda) ngo batangire gukurikirana urubanza bandika ubwo umucamanza yahise ahagarika gato urubanza arababaza ati mwe ko mbona mutangiye kwandika ? Baramusubiza bati turagirango tujye twandika ibivugwa. Umucamanza yahise ababwira ko uburenganzira bwo kwandikwa ibivugirwa mu rukiko rutangwa na perezida w`urukiko ko basohoka bakajya gushaka `greffier en chef` w`urukiko bakamwaka ubufasha bw`ukuntu babona perezida w`urukiko akabaha uburenganzira bwanditse bubemerera kwandika ibivugirwa mu rukiko. Nyuma y`impaka ndende bagiranye n`umwanditsi w`urukiko bamubwirako ibisanzwe bibujijwe ku banyamakuru ari ugufata amajwi n`amashusho ariko nabwo iyo umucamanza uburanisha yabitanzemo amabwiriza. Ubwo wamwanditsi mukuru w`urukiko yaje yongorera umucamanza uko ibintu byifashe hanyuma tubona wa mu `greffier `asubiyeyo noneho abanyamakuru babemerera kwinjira ariko bakandika gusa.

Icyagaragaraga nuko intego yatumye umushinjacyaha yihutira gusaba umucamanza kubuza kwandika yari iyo gutuma iby`uru rubanza biza kubura kibara nubwo nabyo bitari gushoboka kuko nubundi amatwi ibyo yumvise nubundi yaza kubitanga nubwo bwose kwandika bifite umwihariko wabyo kuko ntacyo ubasha kwibagirwa mubyo wumvise! Ibi akaba ari byabindi dukunze kunenga inkiko zo mu Rwanda n`abacamanza bazo uburyo bagaragaza ukubogama gukabije no kugendera ku mabwiriza n`igitsure biturutse hanze ndetse ako kanya bagahita babishyira mu bikorwa kuburyo ibi aribyo bitangira kwerekana ukubogama gukomeye cyane cyane iyo ari manza z`abanyapolitiki batavugarumwe na leta ya Kigali.

Tugarutse ku rubanz a nyirizina urubanza rugitangira umucamanza yabajije Dr.Niyitegeka icyo aregera maze Niyitegeka avuga ko yareze umuyobozi wa gereza ya Nyanza kubera ko yamufunze atubahirije ibyangobwa byemewe n`amategeko bimwemerera kwemera gufunga umuntu ashyikirijwe ngo amufunge nkuko biteganywa n`ingingo ya 90 ndetse n`ibiteganywa n`itegeko nshinga n`andi mategeko igihugu kigenderaho. Theoneste akaba yabwiye urukiko ati `birababaje kubona narafunzwe hifashishijwe urupapuro rutujuje ibyangombwa rutagaragaza uwandeze icyo naburanye n`ibindi biteganywa kuburyo nta n`incarubanza uwamfuze yagendeyeho kandi abitegekwa n`amategeko mbere yo kwakira uwo ashyikirijwe. Umuyobozi wa gereza we yemeza ko nubwo ari umuhesha w`inkiko ko abona ko ibyo yashingiyeho afunga Dr. Niyiteka abona byubahirije amategeko na cyane ko byatumye kugeza uyu munsi afunzwe imyaka igera ku munani. Gusa umwunganizi wa Dr. yahise asaba ijambo abwira urukiko ko kuba umuntu afungwa igihe kirekire hatarubahirijwe ibyangombwa bigenwa n`amategeko ko bitaba aribyo bibihindura ukuri kuko amaze igihe kirekire,ati niyo yaba asigaje umwaka umwe yemerewe kuregera uburyo yahohotewe ,yemerewe no kurega mu gihe yaba yarafunguwe ariko yari yarafunzwe mu buryo butubahirije amategeko.

Nubwo uregwa ashijwa kuba yarafunzwe nta byagambwa bihagije afite bimwemerera gufunga uwo yashyikirijwe ,reka twibutse ko nta dosiye nimwe ubu iri muri kino gihugu yerekana uburyo urubanza rwa Dr.Niyitegeka rwashingiyeho akatirwa igihano cyiswe icy`ubufatanyacyaha muri genocide na cyane ko na CNLG ubundi ibika amadosiye y`abakatiwe na gacaca nayo yahakaniye Dr. Niyitegeka ko nta dosiye ye babitse ko gusa babonye udupakuro tubiri mu ikaye ikubiyemo ibikorwa,muri utu dupapuro tubiri ntahagaragara urega Theoneste,ntahagaragara imiburanishirize uko yagenze,nta bazwa,nta batangabuhamya barimo bamushinje ibyo aregwa gusa utu dupapuro turangira tuvuga ko yakatiwe igifungo cy`imyaka 15.

Nyuma yo kumva impande zombi nibwo umucamanza yafashe umwanzuro ko urukiko rugiye gufata umwanya uhagije wo gusuzuma ibyavuzwe mu iburanisha hanyuma umwanzuro kuri iki kirego ukazasomwa tariki ya 30 werurwe 2016 saa cyenda n`igice z`amanywa.

Dore document imwe rukumbi gereza ya Nyanza ifite inemeza ko ihagije mu kuyemerera kuba ifunze Dr.Niyitegeka Theoneste, iyi document ntigaragaza urega Theoneste, ntigaragaza umushinja, ntamyiregure ye igaragaraho,nta zina ryuwo yishe mu bufatanyacyaha bivugwa ko aricyo cyaha afungiwe, uwo bafatanyije ntawe ugaragaraho, nta mukono numwe uriho wa Theoneste mu yandi magambo nta makuru na make y`urubanza uko rwagenze aboneka kuri aka gapapuro .

niyitegeka

Boniface Twagirimana

Radio Ijwi rya Amerika nayo yakurikiranye uru rubanza