Urubanza rwa Ingabire:Ubushinjacyaha burasaba gukora andi maperereza mu rwego rwo kugerageza kwigobotora iby’umutanagabuhamya AA yatangaje.

Kuri uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwasubukuye urubanza rwa politiki leta ya Kigali iregamo umuyobozi mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire Umuhoza. Muri urwo rubanza hari hateganyijwe kumvwa undi mutangabuhamya witwa Kayiranga Girbert wo ku ruhande rw’ubushinjacyaha.

Mbere yuko iburanisha ritangira hasabwe ko urukiko ruramutse rwemeye ko yumvwa byabera mu muhezo. Abunganira Ingabire Victoire bahise babwira urukiko ko uwo muntu afite inenge harimo kuko mu iburanisha ryo kuwa 24 Gicurasi 2013 ,uyu Mutangabuhamya Kayiranga yiyoberanyije akinjira mu cyumba cy’iburanisha mu buryo bw’ibanga akumva ibyo abandi batangabuhamya bavugaga . Kubera iyo mpamvu akaba adakwiye kwemererwa gutanga ubuhamya. Nyuma urukiko rwasabye ko icyo kibazo cy’uyu mutangabuhamya cyakwigirwa mu muhezo maze nyuma urukiko rwemeza ko atagomba kumvwa kubera ziriya mpamvu zari zagaragajwe n’abunganira Ingabire Victoire.

Umwe mubari baciye iryera uyu mutangabuhamya yiyoberanya mu cyumba cy’iburanisha, nyuma akaza no kumenya ko ayo mayeri yarimo kuyafashwamo na bamwe bakuriye iperereza rya polisi bakorera ahitwa kwa Gacinya(i Gikondo) ntiyari yabyihanganiye kuko yari yahisemo kwandikira urukiko arumenyesha iby’ubwo butiriganya ariko umwanditsi w’urukiko rw’ikirenga yari yanze kwakira ibaruwa ye.

Nyuma y’umwanzuro wo kutumva uyu mutangabuhamya,ubushinjacyaha bwahise buvuga ko bushaka gukora iperereza ku byavuzwe n’umutangabuhamya AA cyane cyane buvuga ko iryo perereza ryakwibanda ku gukurikirana numero za telefone ze,iz’inshuti ze ndetse ngo n’izabunganira Ingabire Victoire. Abunganira Ingabire babwiye urukiko ko usibye kuba ubushinjacyaha bugamije kukora ibishoboka byose ngo butinze urubanza, icyi gikorwa gifitanye isano n’iterabwoba risanzwe rikorwa n’ubushinjacyaha igihe cyose habonetse utanga ubuhamya bushinjura. Bifashishije ingingo ya 119 basaba urukiko kutazaha agaciro icyo cyifuzo cyane cyane ko aho urubanza rugeze ataribwo ubushinjacyaha bukwiriye gusaba gukora iperereza kandi rwari rwaravuze ko amaperereza rwayarangije. Abunganira Ingabire basanga kuba ubushinjacyaha bugera naho bushaka gukurikirana numero za telefone zabo bibangamiye uburenganzira bemererwa n’amategeko bwo gushaka no kubonana n’uwo ariwe wese washinjura uwo bunganira.

Umunyamategeko Murenzi Eugene wunganira Vital Uwumuremyi nawe yashyikirije urukiko icyifuzo cyuko umuyobozi wari ukuriye inkambi ya Mutobo witwa Musonera Flank nawe yahamagazwa akumvwa ariko urukiko rwamushubije ko icyifuzo cye ndetse n’icy’ubushinjacyaha bigiye gusuzumwa rukazabifataho umwanzuro ejo tariki ya 4 kamena 2013 .
Bwana SIBOMANA Sylvain Umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU –Inkingi yongeye kubuzwa kwitabira urubanza ku nshuro ya Kabiri.

Uyu munsi hagombaga kuba urubanza rwa Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique batawe muri yombi na polisi bagakorerwa n’iyicarubozo bazira kuba tariki ya 25 Werurwe 2013 bari bitabiriye urubanza rwa Ingabire Victoire. Urwo rubanza ntirwashoboye kuba kuko Sibomana yimwe n’ubuyobozi bwa gereza uburenganzira kwitaba urubanza,ibi bikaba byatumye urubanza rwe rusubikwa kunshuro ya kabiri kuko n’ubushize tariki ya 27 nabwo ubuyobozi bwa gereza bwamubujije kwitaba. Kuba Sylvain atazanwe mu rubanza kandi impamvu yabiteye ntisobanurwe byatumye urubanza rwe rwimurwa ku nshuro ya gatatu maze rushyirwa tariki ya 10 Kamena 2013 .

Iyi gahunda yo guheza abantu mu munyururu hifashijwe ubuyobozi bwa gereza ni nshyashya ariko ubu niyo ubutegetsi bwa Kigali burimo gukoresha nk’intwaro ikomeye yo guhangana n’abatavugarumwe nayo.

Boniface Twagirimana

1 COMMENT

  1. Reka abo bashumba! Izo nyeshamba se wa bona umukuru wigihugu utararangije na secondaire, umugore we akaba yari indaya, hari ubutabera batanga! cg icyo gihugu cyaba ari igihugu cyabashumba! Abashumba icyo bazi ni ugitukana gusa.

Comments are closed.