Urubanza rwa Ingabire:Ubushinjacyaha bwemerewe gukora iperereza ku mutangabuhamya AA

Uyu munsi tariki ya 04 Kamena 2013 mu ma saa tatu za mugitondo ,urukiko rw’ikirenga rwafashe icyemezo cyo guha uburenganzira ubushinjacyaha bugakora iperereza kuri numero enye umutangabuhamya AA yavuze ko yakoreshaga ndetse no kugenzura za aderese eshatu z’umutangabuhamya. Urukiko kandi rwemeje ko umutangabuhamya Musonera Flank wari wasabwe na Me. Murenzi Eugene ko yaza gutanga ubuhamya mu rukiko tariki ya 10 kamena 2013 ku byamuvuzweho nk’umuntu wari uhagagariye inkambi ya Mutobo yakiraga abasirikare bavuye mu mashyamba ya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Nubwo urukiko rwemeye ibi byifuzo by’ubushinjacyaha , bwategetse ko muri iri perereza ubushinjacyaha butemerewe kuvugisha umutangabuhamya AA ndeste n’umuryango we. Urukiko kandi bwategetse ko imyanzuro izava muri iri perereza igomba kuba yashyikirijwe urukiko ndetse n’izindi mpande zirebwa muri uru rubanza bitarenze kuwa gatanu tariki ya 7 kamena 2013 .

Ibi byemezo byatumye urubanza ruba rusubitswe rukazasubukurwa tariki ya 10 kamena 2013 saa mbiri n’igice.

Boniface Twagirimana