Urubanza rwa kandida Prezida Dr.Niyitegeka Theoneste rwimuriwe tariki ya 7 Werurwe 2016

Uyu munsi tariki ya 1 Werurwe 2016 ku cyicaro cy`urukiko rw`ibanze rwa Nyamabuye nibwo hagombaga kutangira urubanza Dr.Niyitegeka Theoneste,umunyapolitiki utavugarumwe na FPR -Inkotanyi. Dr.akaba arega umuyobozi wa gereza ya Nyanza Bwana Iyarubunga Innocent kuba amufunze mu buryo bunyuranyije n`amategeko.

Ahagana mu ma saa tanu n`iminota 20 nibwo umucamanza uburanisha uru rubanza yahaye ijambo Dr.Niyitegeka n`umwunganizi we ngo basobanurire icyo baregera, aho Dr. n`umwunganizi we bavuze ko bagize ikibazo cyuko uwo bareze atabashije kwitaba urukiko kubera ko habaye agakosa gato mu myandikire aho amazina y`umuyobozi wa gereza yanditswe nabi ibi bigatuma uyu muyobozi adasinya ku nyandiko yamuhamagazaga mu rukiko,aha ariko impande zose zikaba zemeranya ko koko kuba amazina y’uwagombaga kwitaba urukiko ari nawe uregwa na Dr.Niyitegeka Theoneste yari yanditse nabi ko ari impamvu ifatika yo kutitaba kwe aho hemejwe ko noneho amazina ye yakwandikwa neza noneho bakamuhamagaza bundi bushya. Ibi niko urukiko narwo rwabifasheho umwanzuro bituma uru rubanza rwimurirwa tariki ya 7 Werurwe 2016 saa tatu za mugitondo.

Dr. Niyitegeka yafunzwe mu mwaka wa 2008 bivugwa ko yakatiwe n`urukiko gacaca rw`ubujurire rw`umurenge wa Gihuma aho ngo rwamuhamije ibyaha ndetse ngo rumuhanisha gufungwa imyaka 15. Nta gushidikanya ko ifungwa ry’uyu munyapolitiki utavugarumwe na leta ya Kigali rifitanye isano nuko yari yaranze kuba inkomamashyi y`ubutegetsi buriho kuko ntiyahwemaga kunenga ibitagenda neza bikorwa n`ubutegetsi buriho. Ifungwa rye kandi ryabanjirijwe no kwibasirwa bikomeye n`abitwaga abagizi ba nabi kuburyo banamutwikiye imodoka igakongoka kandi ntibabashije kumenyekana.

Iki kibazo cyo gufungwa kwe mu buryo butubahirije amategeko kikaba kije nyuma yaho yagerageje gushaka gusubirishamo urubanza rwe ariko bigakomeza kutambamirwa ,kugeza nubwo yasabye na dossier ye y`urubanza muri CNLG ariko mu minsi mike ishize nibwo CNLG yemeye ko nta dosiye ye ifite ariko ivuga ko ifite udupapuro tubiri twanditseho ko yakatiwe imyaka 15 gusa. Abakurikiranye urubanza rwa Niyitegeka bemeza ko yakatiwe huti huti nyuma yo kugirwa umwere n`inkiko gacaca zabanjirije urw`ubujurire, bemeza kandi ko mu rubanza rwe nta mushinja wigeze agaragara mu rubanza rwe ko ahubwo hemezwaga ko nta kibi bamuziho haba aho yakoraga naho yari atuye.

Uru rubanza rwari rwitabiriwe n`abantu benshi baniganjemo abanyamakuru, ariko icyo benshi bagarukagaho bagiraga bati niba mu Rwanda umuntu nka Dr (Docteur).afungwa nta dosiye ubwo abandi baturage basanzwe bimeze gute? Abandi bati ni gute se CNLG idafite dosiye ya Dr. Niyitegeka? Abandi bati biragoye kwemeza ko CNLG idafite dosiye ye ahubwo birashoboka ko wenda itagaragajwe kubera uburyo uru rubanza rwe rwatekinitswe. Hari n`abandi bibazaga bati mbese ubu uyu muyobozi wa gereza ya Nyanza natabona ibyangombwa bimwemerera kuba afunze Dr.Niyitegeka uru rukiko rwibanze ruzabasha gutegeka ko ahita afungurwa niba nta byangombwa gereza ifite biyemerera kuba ifunze Dr.Niyitegeka?

Reka dutegereze iby`uru rubanza kuko rushobora kuba ruduhishiye agashya na cyane ko rusa nurugiye kwerekana isura nyayo y`imikorere y`ubutabera bwifuzwa na benshi!

Boniface Twagirimana