URUBANZA RWA KANTENGWA RURAHISHURA BYINSHI KURI CRYSTAL VENTURE (FPR), NDETSE RUFITE AHO RUHURIYE NA PRESIDENT HABYARIMANA

Madame Kantengwa yatawe muri yombi azizwa kunyereza umutungo wa Leta, ifungwa rye rikaba ryarabaye hashize amezi atandatu ahagaritswe kumirimo ye, ari nayompamvu twibajije koko niba yarazize gusahura umutungo wa Leta cyangwa munyangire yabaye akarande mu Rwanda, aho byari bimaze kugaragara ko yakomeje kugendererana nabavumiwe kukarubanda mu nama yari iherutse ya FPR.

ICYAHA CYO GUTANGA AMASOKO

Mubyo bamurega kandi harimo gutanga amasoko muburyo burimo ikimenyane, ntapiganwa ribayeho. Namwe ni mwiyumvire. Ubu koko Mme Angelique Kantengwa, yaregwa gutanga isoko yahaye Aime MUREFU? Murefu akaba ari musaza wa Jeannette Nyiramongi Kagame. Icyaha se cyo kuri mwima ntikiruta icyo kuri muha muburyo bunyuranyije namategeko. Kantengwa rero kubera kureba kure, yahaye isoko Murefu ariko nyine byumvikane ko atari murefu yarihaga ahubwo yarihaga Jeannette Kagame.

Madame Kantengwa nkuko abivuga, amasoko yatangwaga bimaze kumvikanwaho munama, nonese kuki ari we wenyine uzira ayo masoko!! Amaraporo yakozwe yose ndetse na auditeur wa Leta akajya mu nteko kuvuga uburyo umutungo wa Leta wasahuwe, harimo RDB, FARG, MINADEF nahandi henshi, kuki ababigizemo uruhare bo batarashyikirizwa inzego z’ iperereza cyangwa inkiko? Arazira gutanga amasoko, cyangwa ni ikindi badashaka kutubwira!

HARI ISANO BYABA BIFITANYE NA NYAKWIGENDERA PRESIDENT HABYARIMANA?

Madame Kantengwa nkuko twabivuzeho ubushize, ni umukobwa wa Kayitenkore akaba yari umunyamuryango wa FPR ukomeye cyane kurwego rwaba Callixte Kajangwe bombi bitangiye FPR ariko ikaba shimira muburyo bw’ Ifarashi. Kayitenkore rero akaba avukana na Maria Ngamije, uyu akaba ari umufasha wa Docteur Wencsilas Rudaseswa. Rudaseswa akaba ari umuganga w’ umu genecologue. Rudaseswa na papa we bakaba bari bafite umubano mwiza na General Habyarimana ndetse umubyeyi wa Dr. Rudaseswa bikaba bivugwa ko ariwe wishyuriraga Perezida Habyarimana amashuri ariko Habyarimana nawe kubera kubana neza no kuzirikana abamugiriye neza akaba yarakomeje kugenderrana na Dr Rudaseswa nigihe yabaga I Kinshasa, ndetse akaza no kugurira Dr. Rudaseswa inzu ku Gisenyi. Ibi nabyo rero ngo Umuryango wa President Kagame aho wabimenyeye bikaba byarabaye inyongera cyaha kubyo madame Kantengwa aregwa.

Urubanza arero rwa Kantengwa tuzakomeza kurugarukaho

Umusomyi wa The Rwandan