URUBANZA RWA KIZITO MIHIGO : IKIMENYETSO CY’UKO PAUL KAGAME AFITE UBUSHAKE BWO KUBAKA IGIHUGU?

Umuhanzi KIzito MIhigo

ZITUKWAMO NKURU ! Iyo ni imvugo igaragaza ubunararibonye bw’abakurambere. Gusa n’ubwo amakosa yose akomeye akozwe mu gihugu yitirirwa Umukuru w’igihugu twese tuzi ko atari we uba yayakoze yose.  Yewe hari n’ubwo we aba ashaka icyiza ariko akananizwa n’abo yagiriye icyizere akabashyira mu myanya ikomeye ngo bamufashe kuyobora igihugu.

Paul Kagame ntabwo tuvuga rumwe, ibyo nta banga ribirimo. Gusa muri iyi minsi nakomeje gutega amatwi amagambo avugira mu ruhame nkitegereza n’ibikorwa agaragaza, byose bikantera kuzirikana no kwibaza  nti  » ahari none koko Paul Kagame yaba afite ubushake bwo kubaka igihugu kizima ariko akananizwa n’abafasha be » ?

I. Dore bimwe mu byagaragaye ku buryo budasanzwe muri iyi minsi :

1) Paul Kagame yakomeje kubwira urubyiruko ko abaministri be ari abantu badashobotse , ko badatanga urugero rwiza rukwiye gukurikizwa

2)Paul Kagame yagaragaje ko hari abategetsi biremereza cyane  bakica akazi nkana kandi bagaca intege ndetse bakabangamira n’abafite ubushake bwo gukorera abaturage ibyiza

3)Twumvise Paul Kagame abwira abategetsi bafatanyije kuyobora igihugu ko badateze kujya mu ijuru kuko batita ku bibazo by’abaturage ndetse rubanda rugufi ikaba igiye kwicwa n’inzara n’amavunja .

4) Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kwirukana Ministre MUSONI James wahoze ari  inkoramutima ye , kandi akaba yari amaze imyaka isaga 15 yica agakiza mu Rwanda. Uwo mu Ministre agiye ashinjwe ibyaha bikomeye birimo kunyereza umutungo wa Leta, kwambura abaturage ibyabo, gukoresha icyenewabo no kwikundira ruswa y’amafaranga n’iy’igitsina!

5)Paul Kagame yavuze kenshi ko yifuza IMPINDUKA mu butegetsi bwe kugira ngo ubutegetsi burusheho guteza imbere inyungu z’abaturage .

6) Abategetsi Paul Kagame yakomeje gushinja imikorere mibi bose barabyemeye, nta n’umwe wigeze avuga ko babeshyerwa .

7) N’ibindi….

Muri Opozisiyo twakomeje kwemeza ko Kagame yigiza nkana, ko « systeme » we ubwe yishyiriyeho ariyo ituma nta muyobozi ukora neza kuko ntabwisanzure !

Muri ibi bihe, ndasanga dukwiye gushishoza kurushaho. Ahari none Paul Kagame yaba ashaka kubaka igihugu ariko abakagombye kumufasha bya hafi bakaba aribo bamutenguha ?!

II. URUBANZA RWA KIZITO RUZABA IKIMENYETSO ….

Niba koko Paul Kagame ashaka kubaka, natange ibimenyetso bigaragara rubanda ibibone. Bimwe muri byo ni ibi :

(1)Nasezerere n’abandi bategetsi bose biremereza nka Musoni James, bakanyereza umutungo w’igihugu, bakambura abaturage ibyabo, bagakoresha icyenewabo na ruswa

(2)Muri uku kwezi kwa Mata 2018, Urukiko nirwemeze ko Kizito Mihigo ari umwere, afungurwe atahe, akomeze ubutumwa bwe bw’umuhanzi wigisha amahoro n’ubwiyunge

(3) Urubanza rwa Victoire Ingabire n’urwa Deogratias Mushayidi nizisubirwemo, hemezwe ko ari abere , basubirane ubwigenge bwabo, batange n’umuganda wabo mu kubaka igihugu.

(4) Diane RWIGARA na mama we nibarekurwe batahe, ntacyo bafungiwe.

(5) Paul Kagame nakure abasilikari mu giturage bashyirwe mu bigo, iterabwoba rishyirwa ku baturage riveho.

(6)Mbere y’amatora y’abagize Intekonshingamategeko, Paul Kagame nategure INAMA YIHARIYE Y’ UMUSHYIKIRANO  igenewe Abanyapolitiki bari ku butegetsi n’abatavuga rumwe nabwo, duhurire i KIGALI, tumare nibura iminsi 15 dupangira hamwe ejohazaza h’igihugu cyacu.

UMWANZURO

Intebe Paul Kagame yicayeho, ntidukwiye guhora tuyitera amabuye . Intebe y’umukuru w’igihugu ni intebe y’ibisubizo. Kabone n’iyo uyicayeho yaba ashinjwa ibyaha bikabije. Umukuru w’igihugu arahita ariko igihugu kigasigara. Mu myaka isaga 24 Paul Kagame amaze ku butegetsi , ntawe umurusha kumenya ingorane zikomeye igihugu cyacu kirimo, kandi ntayobewe n’icyakagombye gukorwa kugira ngo igihugu kizahuke. Nkomeje kwizera ko atari impumyi yabuvukanye.

Igisigaye kandi cy’ingorabahizi ni ukumenya niba koko ageze igihe cyo kwifuza kubaka igihugu afatanyije n’abandi babishaka kandi babifitiye ubushobozi cyangwa se niba yiyemeje gukomezanya na ba « Musoni » azajya atuka buri mwaka, ntihagire igihinduka, igihugu kikarushaho gusubira inyuma.

Kurenganura Kizito Mihigo,  Victoire Ingabire, Deogratias Mushayidi no gufungura  Diane Shima Rwigara bizatubera ikimenyetso kidakuka cy’icyerekezo Paul Kagame yifuriza u Rwanda muri iyi myaka iri imbere aha. Ibyo natwe bizatwereka aho dukwiye kongera ingufu kugira ngo dufashe igihugu cyacu.

Padiri Thoms Nahimana ,

Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.