Urubanza rwa Lt Col Rugigana:impande zombi zizajurira!

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buzajuririra icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi Lt.Col. Rugigana Rugemangabo yakuriweho n’Urukiko rukuru rwa gisirikare tariki 25/7/2012.

Nyuma gato y’urubanza, Brig.Gen. Nzabamwita yahise avugira kuri Televiziyo y’u Rwanda ati: “Ntabwo tunyuzwe n’igifungo cy’imyaka icyenda cyahanishijwe Rugigana, bitewe n’icyaha yakuriweho cyo gushaka guhirika ubutegetsi.”

Impamvu zatumye Rugigana akurirwaho iki gihano ni uko amakuru y’abatangabuhamya bamushinjaga gufatanya na FDLR no kubaha intwaro arimo gushidikanya.

Umwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR witwa Tuyisenge Jilles ngo yavuze ko Rugigana yaboherereje imbunda yo mu bwoko bwa SMG. Ayo makuru akaba ari amwe muyo urukiko ruheraho ruvuga ko nta gihamya afite.

Igitabo cy’amategeko mpanabyaha giteganya ko umuntu uhamwe n’icyaha nk’iki cyo gushaka guhirika ubutegetsi buriho, ahanishwa igihano cy’igifungo cyo gusoreza ubuzima bwe bwose muri gereza, nk’uko byatangajwe na Prezida w’Urukiko rukuru rwa Gisirikare, Maj. Bernard Hategekimana.
Lt. Col.Rugigana Rugemangabo uvukana na Kayumba Nyamwasa, aregwa n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ibirego bitatu, aribyo gushaka guhirika ubutegetsi, kugambanira igihugu no guteza imvururu mu baturage.

Icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi nicyo kitamuhama, mu gihe hagitegerejwe urubanza rw’ubujurire.

Igisirikare cy’u Rwanda kijuririye imikirize y’urubanza ruregwamo Lt.Col.Rugigana, nyuma y’uko uregwa nawe (Rugigana) yajuriye akimara kumva ko atanyuzwe n’ibihano yahawe.

Urubanza rw’ubujurire ntiruramenyekana itariki ruzaberaho, rukaba rusigaje kuba inshuro imwe ya nyuma, ruburanishijwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Simon Kamuzinzi

Source: Kigali today