Urubanza rwa Lt Col Rugigana:Ubuze inda yica umugi

Mu kinyarwanda baca umugani bati:”ubuze inda yica umugi”. Nyuma yo kudashobora gushyikira Lt Gen Kayumba, Leta y’u Rwanda yigirije nkana kuri Lt Col Rugigana Rugemangabo murumuna wa Lt Gen Kayumba.Amakuru dukesha ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda aratumenyesha ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2012, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, aho rukorera i Kanombe, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Lt Col. Rugigana Rugemangabo, maze rumukatira gufungwa imyaka icyenda, agatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100, n’amagarama y’Urukiko angana n’amafaranga ibihumbi makumyabiri.

Hari mu ma saa sita, ubwo Lt Col Rugigana Rugemangabo, yagezwaga mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, yambaye imyenda ya Gisirikare. Inteko y’Urukiko igitegerejwe umuburanyi yaganiraga n’umwunganira mu rubanza, Me Butera Geoffrey. Hafi saa sita n’igice abacamanza banjiye, batangira gusoma uko urubanza rwabereye mu muhezo rwagenze.

Urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare bwaregagamo Lt Col Rugana Rugemangabo, rwageze mu rukiko bwa mbere kuwa 24 Ukwakira 2011, ruhabwa No RP 005/011/HCM, rurakirwa, iburanisha rya mbere riba kuwa 28 Ugushyingo 2011, rusubukurwa kuwa 2 Ukuboza 2011, na bwo rwarasubikwa, kuko hari hagikorwa iperereza mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso, humvwa n’abatangabuhamya. Urubanza rwahise rutangira kuburanishwa mu muhezo.

Hasomwa imyanzuro y’urubanza rwabaye mu muhezo, ibyo Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwashinjaga Lt Col. Rugigana Rugemangabo, ndetse n’ubuhamya bwatanzwe n’abavugaga ko bazi imigambi ya Lt Col Rugina Rugemangabo, byose ngo yarabihakanye, avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano kandi n’abatangabuhamya batagomba kugirirwa icyizere, batakwemerwa nk’abatangabuhamya.

Urukiko rumaze kumva impande zombi mu muhezo, kuri uyu wa Gatatu rwasomewe urubanza mu ruhame ; mu byaha aregwa Lt Col Rugigana Rugemangabo yahamwe na bibiri muri bitatu, ari byo ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi hakoreshejwe intambara ; no gukwirakwiza ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo yangisha abaturage ubutegetsi, ibi yabihanishijwe ibihano bisumba ibindi biteganywa n’amategeko. Icyaha kitamuhamye ni icyo gukwirakwiza intwaro no gukorana na FDLR.

Lt. Col. Rugigana yahise asaba ijambo ashaka kugira icyo avuga, Prezida w’Urukiko amutegeka kubimenyesha ubwanditsi, kuko byahise bigaragara ko ari ubujurire akoze.

Ubwo urubanza rwari rumaze gusomwa, umwunganizi wa Rugigana, Maitre Godfroid Butare, yabwiye itangazamakuru ko biteguye kuburana ubujurire bw’uru rubanza, rusigaje kuburanishirizwa mu Rukiko rw’Ikirenga honyine, ku itariki itaramenyekana.

Maitre Butare yagize ati: “Isomwa ry’uru rubanza turaryakiriye nubwo zimwe mu ngingo zarwo zitadushimishije, bitewe n’uko twari twagaragaje impungenge z’uko Rugigana ashobora kuba azira mukuru we Kayumba Nyamwasa, kandi icyaha ari gatozi.”

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’u Rwanda bugaragaza ko Lt. Col. Rugigana yifatanyije na Kayumba Nyamwasa hamwe n’umutwe wa FDLR, gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Prezida Paul Kagame. Uyu musirikare mukuru (Rugigana) ntiyigeze akurwayo amapeti yose afite kugeza ubu.

Ubushinjacyaha buvuga ko Lt. Col. Rugigana yasabwe na mukuru we Kayumba kwibanda ku baturage bababaye cyane mu Rwanda bitwa ko bafite “manunguniko”, barimo abatagira icyo bakora, abasirikare basezerewe (demobe) cyangwa se abasirikare batagira amapeti kandi bagombye kuyahabwa, ndetse n’abaturage birukanywe muri Gishwati.

Aba ngo ni abagombaga kwemera ko bazakuraho ubutegetsi, kandi nabo bagasabwa gushaka abandi baturage b’ingeri zinyuranye bazabayoboka.

Abatangabuhamya bane barega Lt. Col. Rugigana Rugemangabo, ariko akaba atabemera bitewe n’uko ngo atari abantu bo kwizerwa, ni Ndacogora Gakuba, Karinijabo Vianney, Tuyisenge Jean Claude hamwe na Ngabo Jilles.

Umuvugizi w’Igisirakare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, yatangarije abanyamakuru ko bashima ubutabera kuko bwakoze akazi kabwo, ariko bajuririra icyemezo cy’Urukiko kuko igihano bahaye Lt Col Rigigana Rugemangabo ari gito ukurikije ibyo aregwa.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwasabiye Lt Col Rugigana Rugemangabo gufungwa burundu. Uru rubanza rwatangiye kuburanwa mu mizi muri Mutarama 2012, rusozwa kuwa 26 Kamena, rusomwa kuri uyu wa 25 Nyakanga.

Lt Col Rugigana Rugemangabo yakoraga muri Engineering Regiment mu gisirikare cy’u Rwanda, akaba yubatse afite n’abana bane.

Tubibutse ko Lt Col Rugigana Rugemangabo ari murumuna wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, ubu akaba yarahungiye mu gihugu cy’Afrika y’Epfo aho yashatse kwivuganwa n’abantu bivugwa ko batumwe na Leta y’u Rwanda. We n’abandi bagabo 3 bahoze bakomeye muri FPR bafatanije n’abandi banyarwanda bashinze ihuriro nyarwanda RNC.

Uru rubanza rwa Lt Col Rugigana Rugemangabo ruciwe mu gihe umuryango we wari warareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rw’Afrika y’uburasirazuba rwari rwafashe icyemezo gisaba Leta y’u Rwanda kuburanisha urubanza rwa Lt Col Rugigana vuba. .

Amakuru ahurizwaho n’abantu benshi n’ayemeza ko ifatwa rya Lt Col Rugigana rishingiye ku mpamvu za politiki akaba ari ukwihimura kuri Lt Gen Kayumba Nyamwasa bagirira nabi murumuna we mu gihe Leta y’u Rwanda yababajwe n’uko Lt Gen Kayumba yayicitse, tubibutse ko nawe yakatiwe n’urukiko adahari akanamburwa impeta zose za gisirikare. Ndetse mu majwi bivugwa ari aya bamwe mu bakuru b’iperereza ry’u Rwanda yakwiriye ku mbuga za internet aho humvikanaga abantu bavuga bagambana uburyo bwo kwica Lt Gen Kayumba, havuzwemo ko bibaye ngombwa umuryango we wakwibasirwa.

Ku ruhande rw’umuryango wa Lt Col Rugigana, muramu we Frank Ntwali akaba n’umukuru w’ihuriro nyarwanda RNC muri Afrika yagize ati: “Ni iki mwategereza ku munyagitugu mu rubanza nk’uru.” Arongera ati:” nk’uko bimeze igihe cyose inzego zose zikoreshwa n’umuntu umwe, Paul Kagame.”

Marc Matabaro