Urubanza rwa Lt Gen Kayumba Nyamwasa rwasubukuwe muri iki gitondo.

Johannesburg – Urubunza rw’abasore batandatu baregwa gushaka guhitana Lt Gen Kayumba Nyamwasa rwasubukuwe muri iki gitondo, taliki ya 29 Kanama 2012 mu rukiko rwa Jeppestown, Johannesburg –Africa y’epfo.

Uru rubanza rukaba rumaze hafi imyaka abiri n’igice ruburanisha abo basore. Dore ko abenshi muribo batanze ubuhamya bubashinja, bakaba baranasabye ko babaha ibihano biciriritse. Bavuga ko uwo mugambi wo guhitana Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntabwo mu by’ukuri bari bawufite ku mutima, usibye iraha ry’amafranga  bahawe n’umuhungu witwa Pascal Kanyandekwe, nawe waje gufatwa n’abashinzwe iperereza, wari ubazaniye icyo kiraka.

Inkuru irambuye turaza ku yibagezaho vuba.

JD Mwiseneza
Johanneburg