Urubanza rwa Munyakazi Rwakomeje mu Rukiko Rukuru mu Rwanda

Dr LĂ©opold Munyakazi

Umucamanza mu Rukiko rukuru mu Rwanda yatangiye kumva abatangabuhamya bashinja Bwana Leopold Munyakazi ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu Rwanda. Gusa nta n’umwe wemeza ko yamubonye hari uwo yica.

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yasubukuye iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha buregamo Bwana Leopold Munyakazi ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Kuri uyu wa Gatatu urukiko rwumvise abatangabuhamya bashinja uregwa. Kimwe n’abamushinjura, abamushinja na bo barahuriza ku mbunda Munyakazi yari atunze ariko ngo ntawe yayicishije.

Mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa, ifurari ndende yiganjemo ibara ry’ubururu n’utubara tw’umweru yayizengurukijeho mu ijosi, ingofero y’ubudodo bw’ubururu n’umweru mu mutwe amataratara mu maso n’igikapu cy’umukara cy’amadosiye yifashisha aburana uko ni ko Bwana Leopold Munyakazi yinjiye mu cyumba cy’urukiko abanza gusuhuza abo yasanzemo.

Mu batangabuhamya hafi ya bose bamushinja ibyaha bya jenoside barindiwe umutekano. Bavugiraga mu cyumba cya bonyine kandi amajwi yabo yahinduriwe mu byuma. Hafi ya bose barahurira ku kuba baragize uruhare mu byaha bashinja Munyakazi.

Mbere yo gutanga ubuhamya byabaga ngombwa ko Bwana Munyakazi n’umwunganira mu mategeko bahabwa uburenganzira bwo kujya ku idirishya ry’icumba barimo bakabareba mu masura.

Babimburiwe n’uwahawe izina rya DKH. Yemeje ko yabonye Munyakazi mu gitero cyarimo abari hagati ya 400-500 cyagiye kwica kwa Felicien Ugirashebuja.

Uretse kuba avuga ko yabonye Munyakazi ku kibuga cy’amashuli DKH aravuga ko atahamya ko uregwa yaba yarageze kwa Ugirashebuja kuko ngo yahise ahunga. Yavuze ko nta nama itegura jenoside yaba yarumvise Munyakazi yagiyemo kandi ko nta kindi gikorwa kibi yamwumvisemo.

Naho umutangabuhamya DKA we yavuze ko impamvu yo gusaba gutangira ubuhamya mu muhezo ari uko hari abashatse kumuhohotera ubugira akabiri azira gutanga ubuhamya. Hari n’abandi batangabuhamya bavuze ko impamvu y’umuhezo ari uko baturanye n’umuryango w’uregwa.

Bakimara gutanga impamvu zo kujya mu muhezo Munyakazi yabwiye urukiko ati “ni uburenganzira bwabo. Ndagira ngo menyeshe imbaga n’inteko yuko natanze imbabazi ku muntu wese wagize uruhare rwo kunzana hano ko nta nzika mufitiye.

Umucamanza Bwana Antoine Muhima yamwibukije ko abatangabuhamya batumijwe gutanga ubuhamya kandi ko iby’imbabazi n’inzika azana mu rukiko ntaho bihuriye n’urubanza.

Abatangabuhamya bamushinja hafi ya bose barahuriza ko Munyakazi yageze Kurwa muri Kayenzi ku itariki ya 19/04/1994.

Baramurega ko yatanze amabwiriza ku bahutu bari aho yo kwambara ibishangara cyangwa se amakoma kugira ngo bamenyane bitandukanyije n’Abatutsi. Ni amabwiriza ngo Munyakazi n’undi mugenzi we bavugaga ko bari bahawe n’ubutegetsi bwa Komini Kayenzi.

DKA na we wagize uruhare muri jenoside aremeza ko Munyakazi yari mu gitero cyagiye kwa Ugirashebuja ariko ko akihagera yababujije kwica umugore wa Ugirashebuja.

Uyu kimwe na bagenzi be yashinje Munyakazi ko yari afite imbunda.

Ni imbunda baba abashinja n’abashinjura bahuriza ku kuba batarigeze babona hari ikibi ayikoresha kandi batazi impamvu yaba yari yarayihawe.

Bamwe mu bashinja kuri iyi nshuro bumvikanye babwira urukiko ko Munyakazi yarebereye mu rupfu rw’umututsikazi Jetruda Kamagaju nyamara kuri bo yagombaga kumurinda.

Umutangabuhamya DKA avuze ko Munyakazi yari mu bagenzuraga amarondo ariko ko nta muntu n’umwe wishwe muri icyo gihe.

Umukecuru Epiphaniya Mukakamali na we yari mu basabye gutanga ubuhamya barindiwe umutekano. Icyakora ku mwuzo wa nyuma yabihinduye abutangira mu ruhame.

Yemeza ko ari umututsikazi wahigwaga muri jenoside kandi ko yakijijwe na Munyakazi mu gitero cyagiye iwe kigambiriye kumuhitana. Munyakazi ngo yagize ati “Nimusigeho uwo ni umugore washakanye n’umuhutu.

Uyu mutangabuhamya akavuga ko ibyakurikiye nyuma y’igitero cyavuye iwe atashoboraga kubimenya kuko ngo yahoraga yihishe.

Yabwiye urukiko ko umugabo we yari ishuti ya Munyakazi kandi ko na we nta kindi gikorwa kibi azi kuri Munyakazi. Asoje ubuhamya bwe ubushinjacyaha bwibukije ko yari yarifujwe ngo ahagarare ku mpande zombi haba mu gushinja no mu gushinjura.

Icyakora birashoboka ko uyu mukecuru atari abizi kuko yashushe n’utungurwa mu rukiko ati “Eh mwari mumpuriyeho mwembi kuko muzi ko mvugisha ukuri ntaca ku ruhande!” Ni imvugo yakuruye ibitwenge ku bari mu rukiko.

Uyu na we yemeza ko Munyakazi muri jenoside yari yarahishe Abatutsi iwe mu rugo ngo baticwa. Urukiko ni rwo rwakunze guhata ibibazo abashinja Munyakazi. Hakaba n’aho impande ziburana zitagize icyo zibaza abashinja.

Kubera igihe kitari gito iyi nteko iburanisha Munyakazi yamaze iburanisha Bwana Leon Mugesera na we ku byaha bya jenoside ijya yisanga yafashe Munyakazi ikamwita Mugesera.

Bamwe mu bari mu cyumba cy’urukiko baturutse i Kayenzi baje gukurikirana iburanisha barimo n’abagize uruhare muri jenoside. Hanze y’icyumba cy’urukiko ibitekerezo byabo byumvikanisha ko na bo nta kibi bashyira kuri bwana Munyakazi ku byaha ubutabera bumukurikiranyeho.

Baravuga ko bitunguranye uwajya mu gace Munyakazi aregwamo ibyaha akabaza abafatwaga nka ba ruharwa muri icyo gihe byagorana kumva hari ukomoje ku izina rya Leopold Munyakazi.

Bwana Leopold Munyakazi yirukanywe muri Amerika muri leta ya Alabama mu 2016. Mu 2017 inkiko z’u Rwanda zamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ibyaha byose yita ko ari ibicurano.

Urubanza ruzakomeza ku itariki ya 17 z’uku kwezi kwa Gatanu.

Inkuru ya Eric Bagiruwubusa, Ijwi ry’Amerika: