Urubanza rwa Neretse FABIYANI rwanyeretse bundi bushya isura y’umuntu

Fabien Neretse

Numvise abacamanza
Numvise ubushinja cyaha
Numvise abunganira uregwa n’abunganira abarega
Numvise bamwe mu barega
Numvise abatangabuhamya
Numvise abanyamakuru
Numvise abaje kumva bafite ubushake bwo guharanira kumva ukuri ngo babone ubutabera
Numvise abaje gukwena n’abahurura
Namenye ko hari abahunga ngo batavuga ukuri 
Namenye ko hari abakoze za groupe za whatsapp ngo bakurikire urubanza ariko bazi neza umwanzuro ndetse no kuri izo groupe amakuru ageraho ni ayo bahitirwamo n’ababahagararira mu rubanza

Namenye ibitari bike ! Abantu ????
Namenye abihakanye Neretse kuko aregwa 
Namenye abahunze ngo atabasiga amaraso kandi bazi neza ko ntayo afite ku biganza

Banyarwanda rero numvise abatangabuhamya bashinja n’abashinjura bavuga.
Abatakiriho basize banditse ubuhamya burasomwa..
Narazahaye maze kumva:
Nagize umujinya
Nagize agahinda
Nageze aho ndumirwa sinatangaye hatangara utaramenya umuntu
Abatangabuhamya numvise ni abahutu n’abatutsi babaga mu Rwanda!
Icyo twari tubatezeho ni ugushakira ubutabera abiciwe. 
Ariko icyambabaje nta kuri bazanye, bazanye ikimwaro, ubugome, inzangano, ubujiji, itekinika, bamwe bazanye imitima yuzuye agahinda, hari abacanzwe n’amateka mabi nabo bazana icyo bafite, hari abazanye ubucabiranya, hari abazanye imisumari yo kubamba Neretse, buri mugabo na buri mukobwa buri wese yazanye icyo afite disi. Batumye nkumbura ubuntu n’umubano mu bantu bambe!

Bantu b’abanyarwanda ngo mushaka ubutabera? Ko Mutinya kuvugisha ukuri buzava he? 
Ngo mushaka ubwiyunge ko mwemera gukora mission z’urukozasoni mubizi neza buzava he? 

Njye narabiyumviye nta mutangabuhamya wavuye i Uganda ngobaze kuvuga ibyabaye adahari, ntawavuye i Burundi, nta wavuye Congo yewe nta Perezida Kagame numvise sinumvise Rutaremara sinumvise Ngarambe sinumvise ya ntyoza Bizimana , oya Numvise abahutu n’abatutsi bari mu Rwanda igihe Perezida Habyalimana n’abo bari kumwe bicwaga. Ariko nabo baje kuvuga ibyo bimvise, ababonye bari he? Muveyo muvuge niba mukiriho.

Mwihangane ndenge urubibi nari nihaye
(Ubu butabera bamwe basaba ababuhagarariye ntacyo bavuga kuri Perezida wishwe n’abo bari kumwe ntibavuga abapfakazi batagira ingano, ntibavuga impfubyi zitabarika, bakarenga bakavuga ko kubaka ishuri ari icyaha kuko ryavuye mu mafaranga y’igihugu Neretse yanyereje akiri directeur w’imishinga y’imamajyambere yo mu byaro, ntibavuga abishwe bose ngo berure yewe n’abiciwe na FPR n’abandi batangabuhamya biciwe na FPR batinyutse kubivuga, Procureur yafunze amatwi abacamanza bo bamenye kuzapa bihuse barimo bashakisha jenoside Neretse yakoze bashakisha n’ibimenyetso byagaragaza ko ari umuntu wari buzakore jenoside )

Muri uru rubanza Hari abatangabuhamya b’abazungu bamwe bari Bagacanamuriro na ba Nyakuwenyegeza.

Umufaransa witwa André Gichaoua yaje kuvuga ububi bwa Neretse, Neretse mubi wari kumwe n’ubuyobozi bubi bwanyerezaga umutungo w’igihugu mbere y’umwaka 1990 abacamanza bakuru n’ubushinjacyaha bugatega amatwi!! Ububwi bwa Neretse bwari mubyo yabwiwe na Banque Mondiale na James Gasana n’ibindi…

Mwibuke ko Neretse aregwa ibyaha bijyanye na jenoside. Yaje kumushinja ko yakoranye n’abo mu kazu, ako kazu iyo ngenzi nayo itashoboye gusobanura. 

Gitindi uwo rero icyamugenzaga ni ugushimangira ibinyoma bye byabambishije abantu Arusha. Arandika amateka yo kudutanya 
Uyu mugabo ‘umufararansa yari mu Rwanda mu mwaka w’1994 yaba yarakijije abantu bangahe yahamaraga iki?? Mission ye yari iyihe?? Cyakora hari abantu yazanye i burayi Mwirinde umwanda ashaka kutuminjiramo ariko nimwiyangire. 

Umutangabuhamya Colette Braeckman sinirirwa mbabwira umwanda w’ibinyoma yaje kurunda aho! Muramwiyiziye namwe 
Ni ukuducamo ibice gusaaaaa! Nimwiyangire!

Reka ngaruke ku banyarwanda, bamwe bariherera bakihenda bavuga ububi bwa Kagame na FPR (simbuhakanye se da)

Ubu kubwiza ukuri ubutabera bw’ababiligi byari kubatwara iki? None se ibinyoma byabo ni inde ubibonamo amaronko?Ni bo cyangwa ni abandi bantu? Mumbwire!

Batutsi na mwe bahutu mwifuza iki? Mwifuza ubutabera? Habura iki ngo mugihumeka mubuharanire? Muzarenganya bamwe maze mwifuze kurenganurwa mumaze kurenganya abandi??? Uburiganya bwanyu n’ubutiriganya bwanyu ndaburambiwe 

Murifuza iki ngo mugiheka mugiharanire amahoro n’ubumwe? Amahoro? 
Muzayifuza mutayafite ngo muyatange? Muzatanga icyo mudafite?
Ubumwe? Muzabugeraho mubugegena mukabushyira mu magambo mu bikorwa bukabura? Banyarwanda b’abatutsi namwe b’abahutu mwifuza iki?? Ibyo mwifuza ntibiri kure ukuri, amahoro, ubutabera, ubumwe??

Apu!!! Mwabifungiye mu buroko buri mu bwonko bwanyu no mu mitima yanyu ingufuri ni mwe muzibitse buri wese abitse urwe rufunguzo.
Hari ababifunze burundu y’akato mureke bagenzi banyu batashyize indangagaciro z’ubuntu mu buroko babafashe mwibohore kurengera ikinyoma no guhembera urwango biravuna!

Hari ababifungiye mu buroko ntibashyiraho ingufuri ndabazi namwe nimubohoke mwese niba mukunda ubuvivi bwanyu.

Miliyoni z’abanyarwanda zapfushije zikeneye ubutabera muzabubona nimubishaka .

Mufungure uburoko na twa cachots mufungiramo ibikenewe ngo mubeho neza 
Mufungure kugirango muruhure imitima
Muzakira indwara yo kwirengagiza no kutazirikana
Muzakira indwara yo kutisanzura
Muzakira indwara yo gutinya utuzi twa Munyuza 
Muzakira urwikekwe no kwikanga za baringa
Muzakiza abanyarwanda maze u Rwanda rukire.

Neretse yafungwa burundu yaba umwere umuti w’ibibazo byanyu ntabwo uri mu manza nk’izi uri muburoko bwanyu mwibitseho mububikamo indangagaciro.

Murambe murambe Mubeho neza
Ubuzima buzira umuze !
Noheli nziza.

Vestina Umugwaneza (Facebook)