Urubanza rwa Simbikangwa:Aho bamwe mu biyita impuguke ku Rwanda si abatekamutwe b'abahezanguni?

Banyarubuga,

Hashize igihe gito urubanza rwa Capitaine Pascal Simbikangwa rutangiye, aliko iyo nsomye ibyo abo bita intiti z’abafransa biyita ko bazobereye mu mibereho y’abanyarwanda  bahavugira nibaza koko niba  ali ibyo bavanye mu bushakashatsi bakoze cyangwa niba ali ibyo abanyarwanda babifitemo inyungu (abali ku butegetsi) babapakiyemo.

Jyewe sinzi Capitaine Simbikangwa, aliko najyaga numva ibyo bamuvugagaho bibi mbere y’intamabara, cyane cyane kurenganya abanyamakuru ashaka kubacekesha,  kuba yarahohoteye umulirimbyi wali uzwi icyo gihe witwaga Boniface Ntawuyirushintege wacurangaga muri Nyampinga, no kuba umwe mu bagize akazu. Ibi sinabihagazeho, uwashaka kubihamya agomba kubishingira ku buhamya bwizewe.

Muli uru rukiko niho namenyeye ko nyina n’umugore we bali abatutsikazi. Ubwo rero , ni ukuvuga ko rwose nta rwango yigeze agilira abatutsi. Niba yarakoze ibikorwa byo gushaka kubamara, yaba ali wa mwana w’ikirara ushaka kwica sekuru, nyirakuru, sebukwe na nyirabukwe. Si umuhutu rero wagambiliye kujya kwica abatutsi.

Numiwe n’ubuhamya bwatanzwe  ku ya 10 Gashyantare 2014 mu rukiko n’uwitwa  Jean Francois Dupaquier. Yarihanukiriye avuga ko mu muco y’abahutu ngo abasore b’abahutu bigishwa gukora imibonano mpuzagitsina bafata ku ngufu abatutsikazi ngo ni nayo mpamvu ngo abakobwa b’abatutsikazi barongorwa akenshi atari amasugi! Uyu wagirango abalirwa muli barya ba mayibobo babaga mu mihanda i Kigali, batungwaga no gusabiliza, kunywa urumogi, no kwilirwa birukanka babonye umupolisi.

Uyu Mugabo w’umufaransa Jean Francois Dupaquier uherutse no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda yashakanye na Eugénie Gatari bahuriye i Bujumbura. Ese yaba atari isugi akabeshya umugabo we ko yafashwe ku ngufu n’abahutu kuko biri mu muco wabo?

None se koko, nkulikije ibyo yivugiye, umuntu wagiye gukora service civique ye mu Burundi muli 1972, akahasanga itsembatsemba, yasanze koko likorwa n’abahutu, cyangwa ryakorerwaga abahutu?

Muli 1973 nagiye muli vacances i Bujumbura, nasanze hali abahutu bali bakihishe mu mazu badahobora gusohoka, kuko byali kubaviramo gupfa. iyo ntego se abasore b’abahutu ngo baba balihaye yo gukorera ibya mfura mbi bene wabo b’abatutsikazi, yayumvise hehe kandi ryali? Mu Rwanda, cyangwa mu Burundi?

Mu Rwanda, narahavukiye, ndahakulira, nturuka mu muryango uvanze, nta na limwe nigeze numva biliya bikorwa biteye ishozi n’agahinda byaba ku bahutu, abatutsi n’abatwa.

Nizeye ko atavuze amahomvu gusa ngo bamureke, ubwo nkaba nshaka kuvuga ko abavoka ba défense bazamubaze aho yabivanye. ikindi, namaze umwaka umwe mu buhungiro mu Burundi, ntabwo mpageze nigeze numva ko abasore baho bafite uliya muhango mu buzima bwabo.

Akaga kagwiliriye abanyarwanda kubera intambara, twese turabizi, habaye amabi menshi, ubwicanyi, gufata abakobwa n’abagore ku ngufu, gufungira abantu ubusa, kubirukana mu bintu byabo, kubibahuguza, etc. Nkeka ko nta munyarwanda n’umwe utaliciwe. Yego hali ababigizemo uruhare, aliko aba ntibabalirwa gusa mu ruhande rumwe. Abiyita abaspécialistes b’urwanda bazabimenye, kuko uko byagenda kwose ntibazagarura abacu bapfiliye muli iliya ntambara, kandi n’ubu bikigira ingaruka ku buzima bw’abali mu gihugu n’abagihunze. Urupfu rwa Colonel Karegeya rurarabigaragaza.

Dieudonné.