Urubanza rw’abishe Patrick Karegeya rwatangiye kugira ingaruka mu Rwanda

Col Patrick Karegeya

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’aho ku itariki ya 2 Ugushyingo 2018 muri Afrika y’Epfo hatangiye urubanza rw’abivuganye Col Patrick Karegeya, Leta y’u Rwanda nayo yahise yitanguranwa ikoresheje ibinyamakuru byayo kugira ngo ishobore gukoma imbere abafite uruhare runini muri uru rubanza.

Nabibutsa ko ubushinjacyaha mu gihugu cy’Afurika y’Epfo kuri uyu wa kane tariki 2 Ugushyingo 2018 bwatangaje ko bugiye gutanginza igikorwa cyo kwakira ubuhamya ku bafite ibyo bazi ku rupfu rwa Colonel Patrick Karegeya wari warahunze ubutegetsi bw’u Rwanda. Amakuru ava mu bo mu muryango wa Karegeya yemeza ko ubushinjacyaha bufite abatangabuhamya bagera hafi kuri 30 bwiteguye guhata ibibazo.

Hari amakuru kandi avuga ko mu rubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa 16 Mutarama 2019, hari abantu 2 bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda bashakishwa bazibandwaho harakekwa ko abo bantu babiri ari Appolo Kirisisi na Col Francis Gakwerere, rero ubutabera bw’Afrika y’Epfo bukaba buzasaba ko abayobozi b’u Rwanda bafata abo bakekwa bakoherezwa kuburanishwa muri Afrika y’Epfo dore ko hari ibimenyetso byinshi birimo na za Camera zo muri Hotel zerekanye amashusho y’abo bantu n’uruhare rwabo.

Rero Leta y’u Rwanda mu gutanguranwa nayo yakoresheje ibinyamakuru byayo nka Virunga Post, Rushyashya, Igihe… itangira kuvuga ko na Leta y’u Rwanda hari abantu yifuza ko bafatwa kandi bari muri Afrika y’Epfo bashinjwa ibyaha by’iterabwoba, ku ikubitiro Leta y’u Rwanda yahise ishyira ku murongo w’imbere abashishikaye mu gukurikirana iyicwa rya Col Patrick Karegeya ibarega iterabwoba.

Abo Leta y’u Rwanda ikurikiranyeho ibyaha ngo byabaye mu 2013, harimo Gen Kayumba Nyamwasa n’ubundi uri muri RNC itavuga rumwe n’ubutegetsi, Frank Ntwali umwe mu bayobozi ba RNC ariko akaba n’umunyamategeko ufite uruhare runini mu gukurikirana muri uru rubanza rw’abishe Col Karegeya, hakaza Me Kennedy Gihana nawe wo muri RNC akaba ari nawe uburanira umuryango wa Col Patrick Karegeya muri uru rubanza rw’abishe Col Patrick Karegeya.

Ikibazo cyari icy’ubutabera ndetse cyagombaga no kuzavamo ikibazo cya Diplomasi mpuzamahanga mu gihe Leta y’u Rwanda yakwanga gutanga abaregwa kwica Col Karegeya , mu gukomeza icyo kibazo no mu gushaka kugabanya ingaruka z’urubanza rwa Col Karegeya, Leta y’u Rwanda irashaka guhindura ibyari ubutabera bikavamo diplomasi mpuzamahanga. Ikibazo kigahinduka gitya: Nimuduha Kayumba, Ntwari na Gihana natwe turabaha Gakwerere na Kirisisi.

Kandi Leta y’u Rwanda irabizi neza ko igihugu cya Afrika y’Epfo kidashobora gutanga mu Rwanda Kayumba, Ntwari na Gihana.

Iminsi iri imbere iduhishiye byinshi.