Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

umutekano wari wakajijwe no kwinjira mu cyumba cy'urukiko byari ingorabahizi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Uwkaira 2017 wari umunsi wa 3 w’urubanza rwa Diane, Anne na Adeline Rwigara mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ntawamenya impamvu ariko umutekano wari wakajijwe ndetse n’abinjiraga mu rukiko bose babanje gusakwa bikomeye!

Urubanza rwari rwitabiriwe n’abantu benshi cyane ku buryo bose batashoboye kwinjira mu cyumba cy’iburanisha ndetse na polisi yabuzaga bamwe kwinjira.

Mu cyumba cy’iburanisha no hanze y’aho urubanza rwaberaga hagaragaye kandi bamwe mu rubyiruko rwaherekezaga Diane Rwigara mu bikorwa bye bya politiki nko gushinga muvoma yise ITABAZA ndetse no kujya gutanga kandidatire kuri Komisiyo y’amatora.

Polisi yari iryamiye amajanja abinjiraga bose basakwaga bikomeye!

Urubanza rugitangira abacamanza babanje kwihanangiriza abanyamakuru ngo bafashe amajwi y’uko urubanza rw’ubushize rwagenze kandi ngo gufata amajwi n’amashusho mu rukiko bitemewe n’amategeko.

Abaregwa bose bari bunganiwe nanone na Me Pierre Céléstin Buhuru, baje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Batangiye bibutswa ibyaha baregwa; Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano. Diane, murumuna we Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.

Uburanira abaregwa Me Pierre Buhuru yashimiye urukiko ko rwamuhaye dosiye ariko avuga ko rutamuhaye ibimenyetso bindi birimo ubutumwa bwa n’amajwi bya Whatsapp, ubushinjacyaha buvuga ko bikubiyemo ibyaha, ngo we n’abo bunganira bashobore kubyigaho uburyo baziregura, ko kandi nibatabona ibyo bimenyetso ngo babyigeho bazabyiregureho byakurwa muri dosiye. Ubucamanza bwavuze ko ibijyanye na dosiye byarangije kuburanwa ubushize.

Abaregwa bose bahakanye ibyo baregwa ndetse Anne Rwigara we anongeraho ko akomeje gutungurwa n’ibyaha aregwa.

Diane Rwigara yasabye ko yahabwa igihe gihagije cyo kwiga dosiye ye kuko yavugaga ko ubushinjacyaha bwo bwabonye igihe cyingana n’ukwezi cyo kwiga dosiye nawe rero ngo akeneye igihe gihagije. Kandi yavuze ko yifuzaga kuba yakunganirwa byibura n’abavoka 3 ariko amafaranga yo kubahemba yasabye ntabwo polisi yayamuhaye. (Nabibutsa ko amafaranga yose yari kwa Rwigara yatwawe na polisi!)

Ubucamanza bwavuze ko bidakenewe kwiga dosiye yose kuko ubu ngo barimo kuburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Adeline Rwigara ubu agiye kunganirwa na Me Gatera Gashabana

Adeline Rwigara yasabye ko yakunganirwa Me Gatera Gashabana kuko ngo asanga ibyo aregwa bingana n’impapuro zirenga 600 bitashoboka ko we n’abana be bakunganirwa n’umuntu umwe asaba igihe cy’uko yahura n’umwunganira bakiga idosiye neza,  asaba kandi ko yakongerwa n’amafaranga yo kuriha undi umuburanira kuko amafaranga yose bari bafite yatwawe na Polisi

Abacamanaza biherereye  maze rufata icyemezo cy’uko urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017. Ni ukuvuga ko Adeline yahawe indi minsi ibiri ngo ashobore kuvugana n’umwunganizi we mushya Me Gatera Gashabana. Ikijyanye n’amafaranga urukiko rwamuteye utwatsi ruvuga ko ibyamafaranga bizigwa urubanza rugeze mu mizi.