Urubuga Isimbi rwasuye ba bageni bambaye kamambiri mu gusezerana

Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 aherutse gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33. Ubu bukwe bwabaye ku wa 29 Ugushyingo 2018 i Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Amafoto yabo yarakwirakwijwe bikomeye ku mbuga nkoranyambaga abenshi bibaza cyane kuri ubu bukwe. Byabanje gufatwa nka filime y’urwenya yarimo ikinwa, abandi bahise bakorwa ku mutima no kubona Ndahimana asezerana yambaye kamambiri n’imyenda ishaje kandi isa nabi.

Uru rugo rufite inkuru ikomeye kandi iteye ikiniga ukurikije uko basobanura ubuzima babayemo iwabo ahitwa mu Kinini. Iriya karuvati yasezeranye yambaye niyo yasigiwe na se, yabuze inkweto yambara kubera ubukene ahitamo kwambara izisanzwe zimenyerewe nk’izikarabirwamo kandi nazo zishaje.

Urubuga ISIMBI, rwasuye uru rugo rugirana nabo ikiganiro kirambuye, gikubiyemo byinshi ku buzima bwabo…