Urubyiruko ruti : “Byaraducanze”

Emmelyne MUNANAYIRE 

Yanditswe na Emmelyne Munanayire

Nyuma y’ inyandiko nise « Ese mu Rwanda icyizere kizongera kuva hehe? »
Abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko bagize icyo bavuga basubiye mu mikorere n’ ibinyoma bya FPR basanga nta kerekezo gihamye bahabwa kuko gahunda za FPR zihora zihindagurika . Kudasobanukirwa neza amateka y’ ibyahise bituma batumva neza n’ibyejo hazaza.Urwo rujijo rero nirwo rubatera kuvuga mu mvugo y’ ubu bati : “Byaraducanze ”

Byatangiye batubwirako inshingano yari ugukura abana b’Abanyarwanda ishyanga bagataha iwabo ari nayo mpamvu nyamukuru y’intambara ya 1990. Ubundi ngo twaje guhagarika Jenoside ngo twaje gutabara Abatutsi. Ubwo rero imvugo nziza zaraje : Never again, twiyubake, duharanireko bitazongera kubaho , dukunde igihugu, twihangire imirimo, nitwe bayobozi b’ejo hazaza n’ibindi byinshi.

Hajemo gushwana ngo abavuga Igifaransa nta mwanya bituma benshi bahezwa ndetse baterwa ubwoba ariko ibyo turabirenga dufunga amaso ubuzima burakomeza. Ibirarane muri FARG no kutubakira Abarokotse Jenoside bose twafunze amaso, intambara zidashira zitumaraho urubyiruko, abubatse ntibabone umwanya wo kurera, imiryango bakayubakira ku iringi ngaho Congo na Darefuru ; ubwo nyuma y’instinzi haza gupfubura none za gatanya zabaye nyinshi.

No mu bukungu no mu bucuruzi simbibona neza. Uretse no guhanga imirimo n’abayifite barayamburwa ; abagerageje bakabahiga, abayagwije bakayabaka, abaherwe bakazira imitungo yabo. Abarangije kaminuza bagashakira mu mihanda, kuri moto cyangwa se ku igare bahimbirwa amategeko ngo batajya mbere ; abazunguzayi n’udutebo twabo baramburwa bakaraswa ku manywa y’ihangu, abagabo b’intangarugero baricwa, abandi bakamburwa ibyabo bagahunga ; Rwabukamba, Makuza, Rwigara barabishe, umugwizatungo nka Rujugiro yasubiye guhunga.

Aho tujya ntituhazi ntakuri kuba i Rwanda, abavuze bose barabiryozwa. Karegeya yarahunze ageze no hanze barahamutsinda, Nyamwasa nawe aho ari ntibasiba guhigira kumwica nubwo bamurashe Imana igakinga ukuboko, Rugigana Ngabo mwene wabo arazira ibyo atazi, ba Joel Mutabazi ngo ni abagome kandi batarashatse kwica uwo barindaga. Diane Rwigara aheze mu gihome ku maherere kuko gusa yashatse kugarukira igihugu amaze kubona ayo mahano yose. Mukangemanyi nyina wa Diane muka Rwigara ngo agomba kumvishwa kuko ari umugore udahemuka n’umubyeyi ukunda abe.

Ubu iyo numva ibivugwa ku rubanza rwo kwa Rwigara nibuka iriya mvugo ngo byaraducanze isigaye ivugwa n’abapolisi n’abasirikare iyo ubabajije uko babona ibyo leta irimo gukora muri ibi bihe. Naho mucuti wange amaze kumva ko babuze ibyaha barega ba Diane na Mama we ahubwo bagatangira gutekinika batera ubwoba ngo bazakurikirana n’abandi bo mu muryango bari hanze, ahita agira agahinda maze atera ka karirimbo ngo: Ngire nte, nkore iki, ese mbaze nde ko uwo nabajije atakiriho?

None se banyarwanda ko dushize tureba? ibirimo kuba mu gihugu cyacu byagombye gutuma dutinyuka tukitanga, tugatabarana. Biriya byose ni iterabwoba rigamije gusa gusibanganya ibimenyetso by’ubugome bw’abanyagitugu bigaruriye u Rwanda. Ubwo rero natwe nidushyira hamwe tuzagaragaza ubugome bwabo maze tubakure ku ngoma tubashyikirize ubutabera.