Urubyiruko rwa RNC mu mugambi wo gusubiza abanyarwanda bose agaciro

Igihugu cy’u Rwanda kigeze mu ikorosi rikomeye cyane, aho mugihe ahandi abaturage barwanira uburenganzira bwabo, abacyo barushaho gushyirwa mu icuraburindi ry’ingoma y’igitugu ya FPR. Biragaragarira mu nkubiri iyobowe n’intore za FPR zibahatira kugira perezida Paul Kagame umwami w’u Rwanda, bamaze guhunyora ku bushake itegeko nshinga. Miliyoni hafi 4 zibeshyerwa ko zanditse zishaka iryo hinduka, zirimo abapfakazi n’impfubyi, bashyizwe mu kaga na génocide n’ubundi bwicanyi bwakozwe kuva mu mwaka wa 1990 kugeza ubu.

Ibihumbi birenga ijana by’abahutu byarafunzwe, benshi bagwa muri za gereza batageze n’imbere y’inkiko. Icyiswe ubucamanza bwa gacaca, bwaje buteranya abahutu n’abatutsi bari batangiye kugerageza kubana ariko batibagiwe ibyababayeho. Nyamara kandi ibyabayeho bizwi na buri wese. Interahamwe zifatanije n’ingabo z’u Rwanda zishe abatutsi, mu gihe aho ingabo za FPR zanyuraga, nazo zicaga abahutu ntakurobanura. Njyewe ubwanjye n’ubwo byabaye nkiri muto, bikaba byaransigiye ibikomere bidashobora gusibangana, ndi umugabo wo kubihamya. Nyamara ikizwi ni uko buri munyarwanda wese aziko umuti w’ibyo bikomere ari ibiganiro.

N’ubwo FPR iri kubutegetsi nayo ibizi ityo, itinyako byayambura imbehe. Umwanya ni uyu wo gufata iyambere, abanyarwanda tugaharanira amahoro na démocratie birambye. Ntagushidikanyaka ko n’inshuti z’uRwanda zizashyigikira iyo nzira RNC yatangiye nk’uko byagaragaye muri congrès yayo y’urubyiruko iherutse kubera i Bruxelles, tariki ya 15 z’ukwa munani 2015. Nanjye nk’umwe mubagize urwo rubyiruko rwa RNC, nitegereje ibihakorerwa ntega amatwi n’ibyahavugiwe nsanga guhuza urubyiruko, rukavugana mu kuri n’ubw’isanzure aribyo bizakiza u Rwanda.

1. Impamvu y’ibyo biganiro

Impamvu ni uko nta mpinduka ku butegetsi yigeze ibaho mu mahoro kuva Rwanda rwigenga. Mu gihe cy’ubwami naho, byabaga ngombwa ko apfa kugirango asimburwe. Ibi byashyize abanyarwanda mu bwoba budashira, mu bukene, kutizera ejo hazaza, no kuzinukwa icyitwa imiyoborerwe y’igihugu. Bakabirebesha amaso ubundi bakitaba karame uwimye ingoma wese, bazi neza ko ntacyo bamutegerejeho uretse gusaba Imana ngo babone bucya kabiri.

Urwikekwe hagati y’amako agize imbaga nyarwanda rwabaye akarande, biba akarusho ku ngoma ya FPR-Inkotanyi. Kuko FPR yo yabigize inkingi ikomeye ya politike yayo.

Kuva u Rwanda rwabaho ntabiganiro hagati y’abaturage barugize byigeze bibaho, ngo buri wese abwire undi imbonankubone akababaro ke, ikifuzo cye, icyo yanga n’icyo akunda.

  • Révolution yo muri 1959 yakozwe n’abahutu batitaye ku nyungu n’imibereho by’abatutsi.
  • Révolution yo muri 1973 yakozwe n’abakiga ntibita ku nyungu z’abandi bahutu n’abatutsi batari ab’iwabo.
  • Révolution ya FPR nayo ni uko yitaye ku gice cy’abantu bake cyane, abandi bagirwa abasabirizi mu rwababyaye.
  • Abatwa bo baribagiranye, bagera n’aho bamburwa izina na FPR (batagishijwe inama) bitwa «abashubijwe inyuma n’amateka».

2. Ihuriro nyarwanda RNC ryazanye agashya mu mateka y’u Rwanda

Urubyiruko rwa RNC muri congrès
Urubyiruko rwa RNC muri congrès

Urubyiruko rwa RNC muri congrès Kuva u Rwanda rwaba republika nibwo amoko atatu arugize, yatinyutse kuganira ku mugaragaro ku kibazo cyayo. Kandi nyamara ikibazo cy’amaoko nicyo cyabaga kiri inyuma y’impinduka zose zabaye mu nduru ziswe révolution na buri ruhande rubifitemo inyungu.

Kugirango icyo kibazo kitazigera gikemuka, FPR ishaka kukigira « intavugwa» (tabou) ngo ibone uko ikomeza kurya imitsi ya rubanda .

Bitandukanye cyane n’ibyo RNC irimo kugaragaza. Mu gihe mu bayishinze n’abayinjiyemo nyuma harimo abahutu n’abatutsi, kandi bishimiye kuba icyo baricyo, bituma aho turi tuganira ku bibazo by’amateka yacu ntacyo twikanga. Mu gihe kandi RNC yagiye yegera andi mashyaka ya politique akaba amaze kuba atanu akorera hamwe, ni ubwambere amashyaka y’abahutu n’ayabatutsi azaba yicaranye akavugana ku bibateranya ku mugaragaro. Ibyo bizatuma amahanga abiha agaciro gakomeye. N’ubwo bikorerwa mu mahanga bwose, birerekana ko ari icyifuzo cy’abanyarwanda bose kuko n’ubwo abo mu Rwanda batabona aho bavugira, tuzi neza ko bose babishyigikiye.

Congrès y’urubyiruko rwa RNC i Bruxelles yo ku itariki ya 15 kanama 2015, yangaragarije ko ntakabuza ishobora kuba imbarutso y’ubumwe burambye mu banyarwanda. Niyo mpamvu nisabira abayobozi bakuru ba RNC ibi bikurikira. Twebwe urubyiruko twagize amahirwe yo kuva mu menyo y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwigisha kwica, kwangana no kuroga. Maze kwitegereza akangaratete urungano rwacu ruri mu Rwanda rurimo, ndabisabira ko mwadutumiriza urundi rubyiruko rw’ayandi mashyaka ya politique yose ndetse n’amashyirahamwe ya société civile mu nama rukokoma. Muzatumire kandi urubyiruko rubohewe mu Rwanda.

3. Iyo nama yaba igamije kugera kuki?

Kwemerenya hagati yabo ubwabo kubibazo by’ingenzi byagiye bibuza abanyarwanda amahoro na démocratie.

Guha umwanya urubyiruko rw’abahutu n’abatutsi, buri wese akavuga akababaro ke uko kari kose kandi abandi bakamutega amatwi.

Kugaragaza inzira zo kubikemura mu mahoro ntawe ucunaguzwa cyangwa ngo ahatirwe gusaba imbabazi z’ibyo ababyeyi be bakoze ataravuka.

Guhatira FPR kwinjira muri iyo gahunda y’amahoro arambye banyuze ku bihugu biyitera inkunga.

Kugirana amasezerano y’igihango hagati y’urubyiruko rw’abahutu n’abatutsi, agaragaza ko rutazongera guhemukirana.

Gusaba FPR kwerekana imibiri y’abahutu bazize ibyaha by’intambara nayo igashyingurwa mu cyubahiro. Yaba iya Kibeho, iy’abiciwe muri Congo ndetse n’ahandi henshi mu Rwanda.

Gusaba FPR ikemerera abahutu bazi aho ababo bishwe n’ingabo za FPR bari, bagashyingurwa mu cyubahiro.

Kwemerera abahutu nabo bakibuka ababo, ntibyitwe gupfobya no kugira ingengabitekerezo ya génocide.

Gusaba FPR ikemerera abasirikare bayo bagize uruhare mu iyicwa ry’abaturage nabo bakihana bakemera icyaha, bityo bakigorora n’abaturanyi babo ndetse n’imitima yabo ikaruhuka.

4. Ese uyu muti usharira FPR izemera kuwunywa?

Icyo mbona ni uko FPR itazabyemera ahubwo izihutira gucamo ibice abazaba bashaka icyo gikorwa cy’amahoro arambye. Abaharanira amahoro nibanga kwicamo ibice, bizatera FPR uburakari bukomeye no gushyira abaturage ku nkeke. Ibyo bizaha imbaraga amashyaka n’amashyirahamwe aharanira amahoro. Icyo gihe izaba kandi yiyemeje ko nta démocratie n’amahoro ishaka, ibe ihaye urwaho izindi nzira zose zishoboka zo kuyivanaho. Ibyo bizatuma kandi amahanga ashyigikira ku mugaragaro abashaka démocratie n’amahoro. Ibyo bihugu bishyigikiye politique y’u Rwanda muri iki gihe ni Ubwongereza, USA, ubudage n’ibindi. Ibyo bihugu byatanga amikoro mu mashyaka n’amashyirahamwe ashaka amahoro maze FPR ikavanwa munzira ikareka abanyarwanda bakayoborwa n’ababishoboye.

Njyewe nk’umwe mu babonye amahano yakorewe abanyarwanda b’impande zombi, aho nari ntuye, niteguye gutanga umusanzu wanjye. Nzavugisha ukuri kose uko nabonye ubwicanyi bwakorewe abatutsi n’ubwakorewe abahutu nta rwango nta no kugira uwo nshinyagurira. Nkurikije uko nabonye urubyiruko rwa RNC tuganira tweruye kandi twisanzuye mu moko yacu yose, nzi neza ko ntazaba ndi jyenyine witeguye gutanga ubwo buhamya.

5. Umwanzuro

Iyo nama yakagombye kuba mbere y’uko umwaka wa 2017 urangira. Bityo tugakomereza ku gitutu kiri kubutegetsi bwa FPR muri iki gihe, no ku nkundura y’impinduramatwara irimo kubera mu bihugu by’Afurika.

Ndasaba rwose RNC, amashyaka bafatanyije ndetse n’amashyirahamwe ya société civile, gushyira hamwe bagatangira gutegurira urubyiruko iyi nama rukokoma, izaba intandaro yo kuzana impinduka zikomeye mu miyoborere y’u Rwanda.

Iyi nama izasiga kandi opposition nyarwanda yarabashije gushyira hamwe bihereye mu rubyiruko, abahutu n’abatutsi barabashije kuganira imbonankubone. Ibibazo by’u Rwanda bizaba birushijeho kwumvikana haba ku banyarwanda no kubanyamahanga. Bizaba kandi icyitegererezo ku bindi bihugu bifite ibibazo nk’ibyacu. Bizandikwa mu mateka ko abanyarwanda bahujwe n’ikintu kizima kandi biheshe icyubahiro ababigizemo uruhare.

Nibwo bwa mbere ikibazo cy’u Rwanda kizaba gikemuwe hadakoreshejwe imbaraga, bibe bihinduye amateka n’imyumvire ubuziraherezo. Urubyiruko rwakunze kuvugwa mu kugira uruhare mu bwicanyi, ruzaba rwerekanye ko ari rwo rufite umuti urambye w’ibibazo by’u Rwanda.

Jeannette ISABA,

umwe mubagize urubyiruko rwa RNC i Bruxelles