Urugendo rwo gutuzwa muri Amerika inzira y’umusaraba itoroheye impunzi z’Abanyekongo kubera Leta y’u Rwanda

 Gihembe, Impunzi z’Abanyekongo zirarebana ay’ingwe na Leta y’u Rwanda kubera kubangamirwa muri gahunda yo kujya muri Amerika

Nkuko mubizi USA yatangiye gahunda yo kwimurira impunzi zo mu nkambi ya Gihembe muri Amerika kugira ngo zihindurirwe imibereho kuko ziriho mu buzima bubi nta buvuzi bagira; uburezi busa naho ari ntabwo; imibereho ni mibi n’ibindi.

Ubwo iyi gahunda yo gutuzwa muri Amerika yari itangiye yaje imeze nko kubacungura; impunzi zose zirishima cyane igikorwa kigenda neza ariko Leta y’u Rwanda igakomeza gushaka uko ibihagarika kuko ariho ikura abana bajya mu gisirikare no mu gipolisi ariko HCR na USA bikahagoboka.

Ariko ubu noneho ibibazo birakomeye kuko umukozi w’urwego rw’Abinjira n’abasohoka (Immigration) Innocent Ngirabatware  (0788359442) ukorera mu nkambi ya Gihembe atumereye nabi yica dossier z’abagiye kujya muri Amerika. Ubu amarira ni yose.

UKO BYATANGIYE

Uyu Innocent Ngirabatware yaje asimbura uwitwa Enock, yatangiye imirimo tariki ya 24/02/2017. Agitangira akazi yaje avuga ko agiye guhangana n’impunzi aho yatangiye abangamira abasore bafite dossier yo kujya amerika. Yabona umusore wambaye neza akavuga ngo mbese iyo myenda yayikuyehe ko mu nkambi nta mafaranga bagira; waba ufite dossier akagushinja ibintu bitandukanye kugira ngo dossier yawe ipfe; rimwe akababeshyera ngo bafite amarangamuntu y’u Rwanda kandi ntayo bafite n’ibindi byinshi cyane.

Ikindi kibazo nuko nta muntu wemerewe gukorerwa adafite ikarita y’Indangamuntu kandi benshi ntibazibonye kubera urwego rushinzwe kuzitanga rw’u Rwanda rutazibahaye; hari n’abuzuza imyaka yo kuzibona ntibazihabwe; igihe cyo kugenda muri Amerika cyagera bakayibabaza kandi ntayo babahaye ubwo bikaba bipfuye utyo bigaragara ko ari umugambi mubisha wo kubavutsa aya mahirwe.

Bamwe kugira ngo bakorerwe hari abatanze ruswa; hari uwatanze ruswa ya 400,000 Frws ; 1,500,000 n’abandi batandukanye kugira ngo bigure.

Mudufashe rwose mudukorere ubuvugizi turashize n’iyi ruswa;

Umusomyi wa The Rwandan Gihembe