Urugendo rwo kwifatanya na Madame Ingabire i Buruseli (mu mafoto)

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2013 i Buruseli habaye urugendo rwo kwifatanya na Madame Victoire Ingabire Umuhoza ufungiye mu Rwanda.

Urwo rugendo rwabaye ahagana nyuma ya saa sita rutangirira kuri rond-point Montgomery kugera kuri ambassade y’u Rwanda. Abari mu myigaragambyo basabye ko Madame Ingabire yarekurwa nta mananiza kimwe n’izindi mfungwa za politiki kandi basabye ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga kureka gutera inkunga ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Source: ikonderaInfos

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka PS Imberakuri, Madame Immaculate Uwizeye Kasiime yitabiriye iyo myigaragambyo anageza ku bari bayirimo intashyo y’abanyarwanda bari mu Rwanda

12 COMMENTS

    • Ahubwo ni wowe uhaze ukibagirwa ko hari abababaye! Bariya bari ku gikorwa cy’ingirakamaro, kwamagana akarengane gakorerwa abanyarwanda.

  1. Ariko koko buriya Kagame ajya asubiza amaso inyuma akibaza ibyo yakoze agasanga bimukwiriye nka PREZIDA W’IGIHUGU??Na twe abari mu Rwanda ni uko tutinyagambura ngo tutabisigamo ubuzima ubundi abantu benshi bafite umutima wa kimuntu TWIFATANYIJE cyane na INGABIRE kandi Imana ishobora kuzamutabara ataravanwamo umwuka na kagame Rwose IMANA ISHOBORA BYOSE NIBIDUFASHEMO

    • mwabuze iki se ngo mwinyagambure niba ufite ukuri kuvuge hanyuma wicwe wakuvuze cg ufungwe wakuvuze niba uzi ko arukuri uratinyira iki kukuvuga???? naho mubera ibigwari nabano birirwa basakuriza belgium ndabaseka nkarambirwa kabsa ubwo se kweli aho byatanga iki usibye kwiha rubanda gusa????? erega kagame abyuka mukiryamye niyo mpamvukumukuraho bitazaborohera

  2. Abanyarwanda dufite umugera wamacakubiri watwinjiye,kuko iyo umunyarwanda ari mukaga,mbere yokubabazwa nakaga ubonye afite,ubanza kumenya ubwoko bwe!nitutagira ubuyobozi bwiza bubanza gukira uwo mugera,ntaho tuva ntanaho tugana,Madame Ingabire arazira ibibazo bya politiki,kandi ntabwo kumufunga aribyo bizacyemura ibibazo,ndetse nubwo banamwica ntabwo bizacyemura ibabazo bya politiki,Imana ikwiye guha abayobozi b’igihugu cyacu ubwenge.

  3. nanjye nshyigikiye nimazeyo iki gikorwa cyo kwamagana kagame na fpr kdi muve mu magambo dushakire hamwe uko tumurundura byaba mu biganiro na we cg se ku mbundaaaaaaaa.

  4. Ingabire yazize guhubuka no kwiyemera, Twagiramungu ntiyiyamamaje, yagira 3%, agacaho akajya kwihahira. Naho uwo mugore ushaka inzibutso z’abahutu, nabanze agaragaze icyo azamarira abazima, namagagutsinda ubundi namubwira iki!

  5. Ariko ubwo nkawe uvuze iki nta batutsi se ubonamo Micombero se ni igiki ntumubona?Tubari inyuma nanjye ndi mu Rwanda ariko ntimugirengo ababhari twese turishimye ni ukuborera mumutima nta ruvugiro ariko Imana ihora ihoze nta joro ridacya niyi ngoma yabicanyi izarangira kwica kunyereza bantu kubabuza amahwemo kubateza ubukene ntube wakora ikintu ngo kigende kuko utari uwo mucyama cg umututsi kutabona akazi keza byose mugamije gupyinagaza abantu Imana irabireba umunsi umwe muzabona ikibakwiriye

Comments are closed.