Athanase Mutarambirwa ati: urugwiro si urugomo

Banyarwandakazi, banyarwanda, namwe nshuti z’ u Rwanda mwese mbifurije imigisha ya Nyagasani. Twese atugwizemo imbaraga ze twere imbuto mu bikorwa byacu tugire ubuzima burangwa  n’ubutabera n’amahoro. Dukunze kuvugako ukwemera nyako kurangwa n’ibikorwa kandiko ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye. None rero twese hamwe ukwemera kuduhurize mu bumwe kunatubyarire ubuvandimwe maze turengere abacu barengana twunze ubumwe kandi dutabare ingorwa zose ntavangura.

Na none mu kinyarwanda, by’umwihariko mumuco, tuvugako ifuni ibagara ubucuti ari akarenge ubundi tukongera tuti : «  kora ndebe iruta vuga numve ». Izo mvugo, zombi zihamyako ubucuti, ubumwe n’ibikorwa byiza aribyo bigize umuzi w’umuco.Umuco ukagaragarira mu mitekerereze no mu migenzereze. Izo mvugo na none, zisobanuye ko Umunyarwanda kimwe n’undi muntu wese mu mibereho ye no mu kujyambere agomba guhora ashaka inzira nyazo zo gukora ikiza gikwiye, kuburyo yiyubaka kandi akubaka n’ubuzima bw’abandi kugirango abantu bose bajye mbere kandi ngo bose babeho neza akabikora ataronda igitsina, akarere, urimi, umutungo cyangwa ubwoko n’ikindi cyose cyatuma asumbanya abantu. Abantu bose ababona nkawe ubwe, maze uko yirinda ikibi akaba ari nako akirinda n’abandi.

Nyamara ariko, hari abantu bagwingiye, maze aho gutekereza ikiza, bagahora birebera gusa inyungu zabo batitaye ku kibi izo nyungu zabo zishobora gukurura ; abo kandi nibo bahora bamaranira kurenganya, guhuguza, kwambura no kunyaga abandi, aho kureba ikiza bo baba birebera gusa ibyo buzuza inda zabo doreko bene abo bantu baba baribereye nk ‘utunyamaswa.

 Abo bantu kandi ntibita cyane ku mateka  n’ibyahise, ahubwo bahora bibeshyako ngo bareba kure kurusha abandi ko bavumbuye, nako ngo ni agashya ! nuko bagahora mu budode no mu mateshwa, aho guha agaciro umuco mwiza n’abakera, bagataba amateka,bagaharanira gusibanganya ibyahise, bakibagirwa ko iminsi iteka  inzovu mu urwabya ko nabo ibyabo bizahita abandi bakazakenera kubyubakiraho. Naho abahanga n’abanyabwenge, inyangamugayo n’inararibonye bubaha buri mwanya na buri munsi, buri jambo na buri gikorwa  buri gihe bakagiha agaciro gikwiye.

Ngaho aho mu muco wacu twashingiraga, kubaha ibigabiro, tukirahira abagabo bagaba, tukavuga imyato intwali z’iwacu ndetse tukanibuka abacu bapfuye ; maze buri muryango, uretse n’imandwa ukagira ndetse n’abarinzi.

Dore rero bijya gucika uko byagenze, ariko  mumbabarire munyumve neza, ntawe nteye ibuye ntawe nshinja, ahubwo twiyumvire gusa iby’ingenzi.  Ngewe uko nabibonye ni uko twivuguruje bitangaje ! Abavugaga kera ko u Rwanda rudaterwa, nibo ba mbere batatinze gushoza urugamba. Reka ndeke kubitindaho ubu kuko byabaye amateka. Ariko sinanabyibagirwa burundu, gusa nanone munkundire mbabwire ikibabaje cyane, ari nayo mvano y’ibyo tubona ubungubu.

Mu gihe agatima kari kaje ngo tuganire, ngo dusesengure ibyo twarimo bisesuye, ngo twumvikane duhuze byose, ngo dusaranganye dusangire twese, ngo hanyuma dusabane mu Rwagasabo, mwumve namwe indege niho yaguye. Imishyikirano ubwo yahereye aho, amasezerano agenda nka nyomberi, ikizere cy’amahoro kirayoyoka, impunzi zitahuka izindi zigenda, abantu baricwa, inzigo iriyongera na n’ubu rurageretse.

Guhana amaboko iwacu, niko guhuza, kuvugana no gufatanya  rwose, niko kubana kuko burya ngo ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana. Nonese urugomo nka ruriya ko rwaduteye kwicana tukamarana, ntidukwiye gusubiza amaso inyuma tukagaya ababikoze, tukamagana abagikora ibikorwa byatuganisha murindi curaburindi ?  N’ubwo kwibagirwa rimwe na rimwe ari ngombwa, icyago cyatugwiriye ni n’umugera umuntu atagendana iteka, ni nko kwicwa n’ihwa rirerire cyane, utaryihanduye ntaho wajya. Tugomba rero gukora ibishoboka tugacukumbura neza ibyabaye tugamije gukosora amafuti yose.

 Ngirango mwese muzi iby’indege, guhora igaruka si ibindi, ni nka ririya hwa ridahanduye, kandi ndababwira ukuri, ninayo mpamvu utarenga Arusha n’uko yishwe, ngo ubeshye Abanyarwanda ngo uzanye gacaca. None se waba utemera amasezerano nk’ariya ugaha agaciro ubwiyunge bwa rubanda ?gacaca bayihinduye inkiko z’akarengane, ubugome no gushinyagurira Abanyarwanda.

Hari n’ibindi byinshi cyane tuzi, byerekana ubugome bugikorwa n’ubu, aho kubaka amahoro iwacu, ngo twibanire mu mutuzo, ngo maze twese n’abadusanga tubasanganize urugwiro, hakaba harimitswe urugomo hose. Ukuri kwaragiye rwose, ikinyoma cyiyerekanye cyose. Uzi iyo numvise baririmba bavuga ngo uzaze urebe, ngo urebe u Rwanda rw’Abanyarwanda ! Uraza se wo gacwawe ngo uhasange iki,  atari ibizu bihanamye, bitanatuwe, birimo ubusa, uboshye bimwe byitwaga ibihuku !

Nawe se ngaho mbwira, wafata ikiboko ugahashya rubanda, warangiza ugahanika amataje, hirya no hino  wamaze abantu, warangiza ngo dore umugi mwiza ? Ngo amahanga nahaguruke aze arebe ? umugi se utagira abantu n’amahoteri atagira ubuntu ??? Yewe ngo akumiro ni amavunja.

Reka numva ko ngo na yo yanagarutse i Rwanda ngo ba majyari babaye benshi. Igihe Sankara aririmba yamagana ibinyoma n’ubusambo by’ingoma y’ubu yabivuze neza ati visiyo ibaye nk’imwe ya Zayire naho Singapuru ya Semuhanuka iteje amavunja mu Rwanda.

Ariko burya n’ubundi ngo ibijya gucika bica amarenga. Mwibuke ukuntu basibanganyije izina rya Kayibanda Grégoire ku kibuga cya kanombe, mwibuke ukuntu batwaye umubiri Dominiko Mbonyumutwa na n’ubu tukaba tutazi irengero ryawo, amazina y’imisozi n’imirenge bahimbye ayandi ariko ntibabura kurenga bakiyitirira Repuburika y’u Rwanda, bakavuga demokarasi ntayo bazi.  Aho kubakira kubisanzwe, ubu byose byabaye gutekinika ni uko bagasenya bikitwa guhanga, maze guhangara no guhangana iteka bigatuma basambura bagasenya ibyakera nuko ibyo bakoze ntibigire umusaruro.

Yego sinabyita ubutwari bwa cyane, ariko mu bihe bya kera, abandi baribarebye, barashishoza bibukako kubaka atari ugusenya ahubwoko ari ukugereka ibuye ku rindi. Na Yezu arabihamya, aho agira ati : « sinaje gukuraho, naje kunononsora ».Uwo rero niwo muco mwiza watanze amazina nkaya : « Hoteli umubano », « Stade amahoro », « Stade umuganda » ndetse n’ahandi kugera ku « Urugwiro » ari nayo ngoro y’umukuru w’igihugu igomba kurangwa mbere na mbere n’indangagaciro z’umuco mwiza.

Ariko urugomo rusigaye iwacu magingo aya ruteye impungenge no kwibaza ngo turagana hehe? Kuva mu ntango ingoma ya FPR yaranzwe n’urugomo rwinshi, kandi n’uyibereye ku isonga ntayindi ntero agira uretse guhangana, kurakara, gutukana no kwica.

Reka rero mbibwirire banyarwanda, nimuhaguruke mutabare naho ubundi u Rwanda ruraducika. Nge ubu rero ndavugana intimba nibaza niba bikwiye gukuraho n’umuco wacu maze amahoro akagazwa n’umwiryane, kwikubira bigaca gusangira, kwikunda bigaca kubana, gutinya bigaca gutabara, maze koko urugwiro rugatura umunyarugomo nk’uriya.

Ngaho Rwigara arapfuye, Rujugiro arahunze, Diane na Adeline barafunzwe, abantu benshi baburiwe irengero, abayobozi bose bataye agaciro mu ngirwa mwiherero ,imitungo ya rubanda icyama kirayinyaze kirayijyanye, impunzi za Kiziba zirashwe urufaya, amahanga twitaga inshuti zacu nayo aradutaye; ni kuki rwose njyewe nawe,  mbese twesetwese, tutabwira Kagame uriya, tuti: “ngaho sigaho rwose urugwiro si urugomo”. Dukwiye kumwibutsa iteka ko uwicaye mu Rugwiro aharanira u Rwanda n’umuco wacu, akubaha Abanyarwanda  akanabahesha ishema mu bandi.

 Reka nibwirire Kagame nka Perezida w’u Rwanda nti: “Kubuza abaturanyi amahwemo, ugahora uhigira kubatera, gusuzugura Abanyarwanda ubatuka mu mvugo ya gishumba, ngo wabagerekaho urusyo, ukicisha inyundo isazi ni ikimenytso kigaragarira bose ko uwo mwanya atariwo wawe”. Ariko hari n’ingaruka bijya navuga noroheje mu magambo makeya ngo: “ukoze hasi yibutsa undi ibuye”, ngo: “nyamwanga kumva ntiyanze no kubona” kandi ngo: “urwishigishiye ararusoma” kimwe n’uko uwiyishe ataririrwa. Ushobora kuzasanga ruriya ruswo ari wowe urwikoreye.

Banyarwandakazi, Banyarwanda namwe mwese mukunda u Rwanda ibyavuzwe birahagije ahasigaye n’ah’ibikorwa. Igihe kirageze ngo dukure urugomo mu ngoro y’igihugu cyacu, tuhatuze Umugabo w’inyangamugayo udakunda guhemuka, akazira uburiganya n’ubuhendanyi, ivangura n’ubusumbane, maze koko urugomo rucike, urugwiro ruganze, u Rwanda rusubire rube u Rwanda.

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA